Digiqole ad

Umunsi mpuzamahanga w’indimi kavukire waje ute? umara iki?

 Umunsi mpuzamahanga w’indimi kavukire waje ute? umara iki?

Buri taliki ya 21, Gashyantare ibihugu byose biri mu muryango w’abibumbye byizihiza umunsi wahariwe kwibuka akamaro k’indimi kavukire mu mibereho y’abanyagihugu, haba mu burezi, ubukungu no mu zindi nzego zifitiye ibihugu akamaro.

logo_RALC_02

Uyu munsi mpuzamahanga washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo ibihugu birusheho gushyira ingufu mu kwigisha urubyiruko rwabyo rubashe kumenya uko indimi zarwo zubatse, uko zikoreshwa mu bihe bitandukanye kandi rwungurane ibitekerezo mu buryo bwubaka.

Umunsi mpuzamahanga w’indimi   kavukire watangijwe mu taliki ya 17 Ugushyingo 1999 ukaba waremewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku muco n’ubumenyi(UNESCO) mu mwanzuro waryo No (30C/62) ariko utangira kwizihizwa muri 2000 hagamijwe kurushaho kumenya indimi ariko hatirengagijwe indimi kavukire.

Mu mateka hari abantu bazize ko baharaniraga ko rumwe mu ndimi kavukire rukoreshwa mu burezi. Abo ni abanyeshuri bigaga muri Kaminuza yo muri Bangladesh yitwa Jagannath University na bagenzi babo bo muri Dhaka Medical College.

Bagiye mu mihanda basaba Leta ko ururimi rwabo kavukire rwitwa Bangla rwakwemerwa ariko Polisi ibasamo amasasu hapfa benshi.

Uyu munsi washyizweho kugira ngo amahanga arusheho guha agaciro indimi kavukire no kurinda ko zaganzwa n’indimi mva mahanga.

Ku italiki ya 09 Mutarama 1998 uwitwa Rafiqul Islam ukomoka muri Bangaladesh wabaga muri Canada yandikiye Koffi Annan wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye amusaba kurushaho gushishikariza ibihugu bigize Isi kwita ku ndimi kavukire.

Mu rwandiko uyu mugabo yanditse yasabye ko uyu munsi wazajya wizihizwa taliki ya 21, Gashyantare, buri mwaka.

Insanganyamatsiko izagenderwaho uyu mwaka ifitinye isano no guteza imbere uburere n’uburezi bishingiye ku ndimi kavukire.

Iyi nsanganyamatsiko igira iti: “ Uburezi bufite ireme, indimi zikoresha mu burezi n’umusaruro bitanga”

Muri rusange intego y’uyu munsi uyu mwaka ni ukureba uburyo amahanga yakongera imbaraga mu kwigisha abanyeshuri bakiri mu mashuri abanza ubumenyi hifashishijwe indimi kavukire.

Hagamijwe kandi guha agaciro indimi zivugwa na ba nyamuke kuko nazo ari indimi kavukire iwabo.

Iyi abantu bize mu ndimi kavukire bibafasha gufata ibyo biga vuba, kumva ibyo bigishwa vuba no guhanga udushya mu myigire yabo.

Mu rwego rwo gukomeza guha abana barwo umurongo ngenderwaho mu kubungabunga umuco n’indangagaciro nyarwanda, Leta y’u Rwanda yashyizeho Inteko y’Umuco n’Ururimi ikaba ifite inshingano zo kurengera ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco w’u Rwanda, Umurage ndangamuco n’Umurage ndangamateka.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ifite inzego eshatu z’ubuyobozi ari zo: Inama Rusange, igizwe n’Intiti 15; Biro igizwe n’Intebe y’Inteko, Umwungiriza Ushinzwe Umuco n’Umwungiriza Ushinzwe Ururimi n’Urwego rw’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa.

Kubera inshingano ifite Inteko y’Ururimi n’Umuco iharanira gufasha Abanyarwanda kurushaho kunoza imivugire n’imyandikire y’Ikinyarwanda, ururimi kavukire rwa bene Kanyarwanda bose.

Niyo mpamvu insanganyamatsiko yashyizweho uyu mwaka mu Rwanda igira iti: “ Ikinyarwanda kinoze, Ishingiro ry’uburere n’ubumenyi.”

Birazwi ko kimwe mu bintu umwana abanza kwiga ari ururimi kavukire, agatangira kumenya amagambo amwe n’amwe amufasha kumvikana n’abamukikije aba akeneye cyane cyane na Nyina.

Leta yemeza ko abana b’u Rwanda biga amashuri abanza bagomba kwiga mu Kinyarwanda kugira ngo bakure bafite ubumenyi bufatika ku rurimi kavukire.

Leta y’u Rwanda ikaba igaragaza ubushake mu kumvikanisha Ikinyarwanda mu myigire ndetse no gushimangira umuco wa Kinyarwanda mu rubyiruko binyuze mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • byaba byiza kurushaho mu kwizihiza uyu munsi hatumiwe cyane cyane abayobozi n’abanyamakuru kuko nibo bagira uruhare mu kwica ikinyarwanda .

Comments are closed.

en_USEnglish