Umusore n’inkumi bafungiye kwaka Urubyiruko 5 000Rwf nka Minerval yo kwiga imyuga
Espoir Mugenzi w’imyaka 32 n’umukobwa mugenzi we witwa Flora bafungiye kuri station ya Police i Rubengera bazira gusaba urubyiruko mu tugali dutandukanye amafaranga ibihumbi bitanu barubwira ko ari amafaranga ya Minerval yo kubigisha imyuga bakayimenya. Police ubu ibakurikiranye ku cyaha cy’ubwambuzi bushukana.
Aba bombi ngo bageze i Karongi mu ntangiriro z’iki cyumweru bavuga ko bahagarariye ikigo Rwanda True Hope Organisation kigisha imyuga.
Mugenzi ufunganye na Flora, we wandikaga abanyeshuri akanakira amafaranga, avuga ko bavuganye n’ushinzwe urubyiruko mu karere (Innocent Bihira) ngo akaba uburenganzira n’aho gukorera inama ya mbere.
SP Hitayezu Emmanuel Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko aba bantu bakoraga ibi mu buryo butazwi n’ubuyobozi bw’Akarere, nta ruhushya rwanditse babifitiye ari nayo mpamvu batawe muri yombi.
Mugenzi na Flora bari bamaze kwandika urubyiruko rugera kuri 45 rwabahaye yose hamwe 225 000Rwf, gusa ngo bari bafite gahunda yo kwandika no kwigisha urubyiruko igihugu.
Buri umwe ngo yagombaga gutanga 5 000Rwf akigishwa umwuga ashaka mu; kudoda, gusuka, amategeko y’umuhanda no gutunganya cinema, kuri ariya mafaranga gusa.
Umwe muri uru rubyiruko rwari rwiyandikishije yabwiye Umuseke ko bari babikunze kuko ngo bumvaga aba bantu baje kubigisha imyuga kandi ku giciro gito cyane batigeze bumvana abandi.
Kuri uyu wa kane, urubyiruko rwari rwatanze amafaranga rwari rwaje ku karere ruri gusubizwa amafaranga yarwo ,
Espoir Mugenzi abajijwe n’Umuseke n’iba ibi bari kubasha kubyigisha muri icyo giciro, we asubiza ko ngo ari ibintu basanzwe bakora kuva 2013 kuko ngo banabikoze i Rusizi muri Bugarama.
Mugenzi yemera ko ikosa bafite ari uko ngo bakoze nta cyangombwa bafite gitangwa n’Akarere ariko akavuga ko ngo bari bavuganye n’ushinzwe Urubyiruko na siporo mu karere.
Innocent Bihira umuyobozi w’ushinzwe urubyiruko inshuro zose yageragejwe ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo yavuze ko ari mu nama
SP Emmanuel Hitayezu avuga ko aba bantu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana cyakozwe ubuyobozi bw’Akarere butabizi.
Sp Hitayezu avuga ko abantu nk’aba ngo bahari baza guteka imitwe ku baturage bababwira ko bari bubigishe bamara kubaha amafaranga bakabura.
Agira inama urubyiruko yo kudapfa gushidukira ibintu byose babonye bakajya bakora ibintu biciye mu mucyo kandi bizwi n’ubuyobozi. By’umwihariko ngo urubyiruko nk’uru rwo mu cyaro rukwiye kwirinda umuntu uza atari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere, cyangwa undi muyobozi wo ku nzego bwite za Leta.
Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda icyaha cy’ubwambuzi bushukana kivugwa mu ngingo ya 318 ko uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW