Digiqole ad

Centre de Santé ya Gikonko niho ha nyuma bavura indwara ya Hydrocephalus

 Centre de Santé ya Gikonko niho ha nyuma bavura indwara ya Hydrocephalus

Amajyepfo – Ikigo nderabuzima cya Gikonko kimaze imyaka 10 kivura ubu burwayi bwibasira abana bwo kuzana amazi menshi mu mutwe, ku bitaro bya Kibagabaga, CHUK, King Faisal niho bashobora kuyivura, ariko byananirana bakakohereza i Gikonko mu karere Gisagara. Cynthia Kayitesi umwana we niho yakiriye nyuma yo kuzenguruka ibindi bitaro byinshi mu Rwanda, ashima cyane serivisi zitangirwa aha.

Cynthia Kayitesi aravuga uburyo umwana we Ruta Briella yakize neza Hydrocepahalus avuriwe aha i Gikonko
Cynthia Kayitesi aravuga uburyo umwana we Ruta Briella yakize neza Hydrocepahalus avuriwe aha i Gikonko

Ikigo nderabuzima cya Gikonko kimaze imyaka irenga 30 gikora, ubu kiyoborwa n’umuganga w’umubikira witwa Dr Uta Elizabeth ufite ubunararibonye bw’imyaka 22 mu buvuzi bwo kubaga.

Cynhtia Kayitesi utuye mu Mujyi wa Kigali yarwaje umwana we Ruta Iriza Briella iyi ndwara ya Hydrocephalus (Hydro = Amazi, Cephalus = Umutwe) abanza kuvurirwa mu bitaro hafi ya byose by’i Kigali nk’uko abivuga. Nyuma CHUK imwohereza kuvurirwa i Gikonko.

Ati “Umenya nta bitaro na bimwe bitanzi, nazengurutse hose nshakisha icyankiriza umwana. Aha ku kigo nderabuzima cya Gikonko niho yakiriye, nyamara nta cyizere nari ngifite ko umwana wanjye azabaho. Ariko ubu yarakize arakina nk’abandi. Narishimye cyane.”

Dr Uta Elizabeth avuga ko Hydrocephalus no muri ‘science’ bitazwi neza ikiyitera, ariko ngo imyitwarire n’imibereho imwe n’imwe by’umugore utwite ishobora kuba intandaro y’iyi ndwara ku mwana. Cyane cyane ngo nk’umugore utwiye aba agomba kubona ubutare (Fer) buhagije buva mu biribwa mu gihembwe cya mbere cyo gutwita. Kububura ngo bishobora gutera iyi ndwara umwana.

Asobanura iyi ndwara, Dr Uta yavuze ko umuntu wese iyo avutse aba afite amazi mu mutwe, aya mazi ngo niyo atunga ubwonko, ngo nk’iyo umuntu arakaye akagira umujinya ayo mazi niyo arinda ubwonko.

Aya mazi ngo agenda yiremarema mu mutwe agasohoka, buri munsi ngo aba ari hagati ya 150 na 300ml ku muntu mukuru. Ava mu bwonko biciye ku ruti rw’umugongo akajya mu mubiri. Hari ubwo umuntu ngo ashobora kugira impanuka cyangwa akarwara Cancer uburyo aya mazi yasohokaga mu mutwe bugapfa maze akagenda aba menshi mu mutwe.

Ku bana barwaye Hydrocephalus ngo aya mazi ntaba abasha kuva mu mutwe kuva bakivuka, bakarangwa no kugira umutwe munini cyane uko bakura, gucika intege, kureba bibagoye, kunanirwa kugenda n’ibindi.

Dr Uta Elizabeth avuga ko bisaba ababyeyi kwihutira kujya kwa muganga mu gihe kuva batwite kugira ngo barebe uko umwana ameze (kuko bishobora kugaragara ko afite iki kibazo nyina akimutwite) no kujyayo kandi mu gihe babonye umwana afite iki kibazo hakiri kare.

Mu kubavura Dr Uta avuga ko hari utugozi (kameze kandi kangana n’umutsi) twabugenewe bakoresha, bakabaga umuntu/umwana, bakagashyira ku bwonko kakamanura ariya mazi.

Ubu buvuzi ngo bugenda neza, avuga ko 30% by’abavuwe gutya aribo bashobora kugira ikibazo cy’uko akagozi kazibye nabwo nyuma y’imyaka nibura itatu.

Dr Uta avuga ko iki gihe ababyeyi bagomba guhita bihutana umwana kwa muganga kuko bishobora kumuviramo ubuhumyi bwa burundu.

Akagozi gafasha mu kumanura amazi munda y'umwana urwaye Hdrocephalus , ugura amadolari 1 000, umugozi gusa
Akagozi gafasha mu kumanura amazi munda y’umwana urwaye Hdrocephalus kagura amadolari 1 000 konyine

 

Ku giciro cya Frw 2 000 000 i Gikonko ufite mutuel amenshi ni Frw 5 000

Ababyeyi baganiriye n’Umuseke baje kuvuriza aha biganjemo abo ubona bo mu miryango iciriritse mu Rwanda, bavuga ko umuntu utararwaza indwara nk’iyi ari ushobora kutiyumvisha akamaro k’ubwisungane mu kwivuza bukora hose mu Rwanda.

Dr Uta Elizabeth ukomoka mu Budage, avuga ko ubuvuzi bw’iyi ndwara ya Hydrocephalus buhenze cyane kuko bushobora kugera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Ariko kuko tuzi neza ko abaturage benshi barwaje iyi ndwara badashobora kubona aya mafaranga, dufite imikoranire n’inganda zikora turiya tugozi (Iburayi) zituduha ku buntu, natwe tukadutanga ku buntu ku bana barwaye. Uwivuje kuri mutuelle de sante yishyura ibihumbi bibiri magana atandatu (Frw 2 600) gusa, iyo abaye menshi yishyura ibihumbi bitanu (Frw 5000).”

Hydrocephalus ikunze kugaragara ku mwana iyo ageze ku myaka ibiri cyangwa itatu, ariko ngo biranashoboka ko umwana ufite n’ibyumweru runaka akivuka ashobora kugaragaza ubu burwayi kandi iyo atitaweho arapfa.

Ikigo nderabuzima cya Gikonko mu myaka ine ishize bavuye abarwayi 80 iyi ndwara barimo n’ababa boherejwe n’ibindi bitaro nka CHUK, Umwami Faisal n’ahandi bakaza aha i Gikonko muri Gisagara.

Ikigo nderabuzima cya Gikonko kikaba kiri mu bitaro bine bibaga indwara ya Hydrocephalus mu Rwanda.

Ku kigo nderabuzima cya Gikonko
Ku kigo nderabuzima cya Gikonko
Iyi ndwara yibasira abana bakagira amazi menshi mu mutwe
Iyi ndwara yibasira abana bakagira amazi menshi mu mutwe
Uyu mwana ategereje kubagwa
Uyu mwana ategereje kubagwa
Dr. Uta Elisabeth aganira n'abanyamakuru
Dr. Uta Elisabeth aganira n’abanyamakuru
Abarwaje iyi ndwara i Gikonko bavuga ko bafite ikizere ko abana babo bazakira kandi bivurije kuri mutuel de sante
Abarwaje iyi ndwara i Gikonko bavuga ko bafite ikizere ko abana babo bazakira kandi bivurije kuri mutuel de sante

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ima a nijye yifashiza abo baganga ntakindi abacu nibajyabakira tuzaza dushimape

  • Imana ihe umugisha uyu mukozi wayo wemeye kuza gufasha abanyarwanda. Be blessed Uta

  • Umubikira wita kubo yiyemeje gufasha mu biganza bya YEZU na MARIA
    Imana ihe umugisha ababikira ba Saint Boniface

  • Nyagasani abakize

Comments are closed.

en_USEnglish