Abacungagereza bagiye kongeerwa kandi nabo bongezwe imishahara – Min Fazil
*Abacungagereza ngo ntibakwiye kwizerana mu gihe barinze abafunze
*Abafunze bitwara neza muri gereza bakoze 2/3 by’igihano bazajya barekurwa
*Gereza 13 ziri mu Rwanda zifunze abantu ibihumbi 53
Ubwo yasuraga gereza ya Rubavu mu cyumweru gishize Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fadhil Harerimana agaruka ku bibazo by’abagororwa batoroka yavuze ko imibare y’abacungagereza ari micye ugereranyije n’abafunze, avuga ko hari gahunda yo kubongera vuba ndetse ngo kimwe n’Abapolisi, abacungagereza nabo bazongererwa imishahara.
Minisitiri Harerimana yagarukaga ku banyururu batoroka gereza, byari nyuma gato y’uko abagororwa babiri bari barakatiwe imyaka 20 batorotse gereza. Gusa ashimira iyi gereza ya Rubavu ko yon ta na rimwe umugororwa arayitoroka.
Minisitiri w’umutekano yagize ati “Ni ikibazo gikomeye, ariko umuti wacyo ni uko mu bacungagereza nta ukwiye kwizera undi mu gihe bari mu kazi kuko usanga utoroka abifashwamo n’umucungagereza.”
Sheikh Harerimana avuga kandi ko hari ikibazo cy’abacungagereza bakiri bacye ugereranyije n’abagororwa, yemeza ko mu minsi iri imbere bari buze kongera umubare wabo kugira ngo abagororwa bakomeze gucungwa neza.
Sheikh Harerimana kandi yavuze ko nyuma y’uko abapolisi bongerewe imishahara ngo mu gihe gito n’abacungagereza nabo bazazamurirwa imishahara nabyo bigatangazwa kumugaragaro.
Abagororwa bitwaye neza bazajya bamara 2/3 by’igihano
Agaruka ku myitwarire y’abagororwa muri gereza, Minisitiri Harerimana yavuze ko muri gereza bakwiye kwitwara neza kuko ari inyungu zabo.
Muri gereza hakorerwa ibyaha bitandukanye, icyagarutsweho cyane muri gereza ya Rubavu, kijya kinavugwa muri gereza zindi zimwe na zimwe ni ugukoresha ibiyobyabwenge. Ibi akenshi ngo babizanirwa n’ababasura (babazanira urumogi).
Minisitiri Harerimana yavuze ko abagororwa bakwiye kwitwara neza kuko umugororwa wagaragaje imyitwarire myiza azajya arekurwa by’agateganyo akoze 2/3 by’igihano cye. Ariko bakwitwara nabi hanze bakaba bagarurwa mu buroko.
Mu Rwanda hari Gereza 13 n’ikigo kigorererwamo abana bakoze ibyaha bihanwa n’amategeko giherereye i Nyagatare. Muri gereza zo mu Rwanda hafungiye abagororwa bagera ku 53 000.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
8 Comments
Ayomahera afubusa nugucungera bantu (abagororwa/abayobozi), bayahe abakene batabarika, uwo mwanya nawobata nucunga bawukoremwo imirimo, iyi nzara igabanuke. Akokazi siko gakwiye gufutwa, izombaraga birirwa bata ngonugucunga abantu nkabo
Ariko uriya munyacyubahiro Minisitiri Harerimana F agira abajyanama? kwongera abacungagereza no kubongerera imishahara abonye ari wo muti?Kubongerera imishahara byo ndabyemera uretse ko nta gihe umushahara w’umucungagereza azumva umuhagije ku buryo yareka kwaka ruswa no kwambura abagororwa.Kuki Nyakubahwa yakumva ko ibyiza byaba ari ukugabanya umubare w’abafunze? mu Rwanda bafunga abantu bagira ngo babumvishe,harimo guhimana, bitwara amafaranga kuko umugororwa arya ziriya mpungure nazo ziragurwa, abacungagereza n’abandi bayobozi barahembwa, abagororwa bakagombye kuvuzwa neza ibyo bisaba amafaranga. Nkaba mvuga nti: hafungwe ugomba gufungwa abandi bacibwe amahazabu na leta ibyungukiremo, gutyo umubare w’abagororwa ugabanuke ndetse n’umubare w’abacungagereza we kwiyongera, kereka niba ari ba bademob babuze iyo babashyira.Ibintu bibaye bigenda neza mu Rwanda twakagombye kugira abantu 20,000 bafunzweaho kuba 53.000.Muri abo 20.000 nta mfungwa ya politiki yakagombye kubamo. Ariko société civile ikora iki mu Rwanda?
Minister ni byiza gushakisha umuti w’ikibazo kimureba, aliko akwiye aba conseillers bari strong enough. Kongera umubare w’aba surveillant siyo solution yo kurwanya ruswa, ikindi kongera umushahara sibyo birwanya ruswa, kuko akenshi inaribwa n’abari mu myanya myiza bahembwa agatubutse. Ahubwo bashakire ahandi, kuko n’ubundi bizakomeza. Kuvuga ngo umu surveillant ntakizere mugenzi we iyo si inama, kuko ntiwakorana n’umuntu mutizerana, ahubwo iyo aba bwira ko bakwiye kuberana maso no kutirara. Ubundi bashake system nzima ida favorisant ruswa
Minister ibyo birakwiriye kuko usanga abacungagereza bafite inshingano zikome kuko bahorana nabanyabyaha kandi bafite amafaranga menshi cyane wareba ugasangta nicyibazo gikomeye kurinda umuntu ufite amafaranga kandi arinzwe numucyene udafite amafaranga nyamara ufunze haribintu byinshi atemerewe kubona muri gereza umurinze nawe yifuza kubona amafaranga mudufashe mubongeze wenda bizatanga umusaruro barusheho kuturindira abobanyabyaha MURAKOZE
Nyakubahwa Minister w’umutekano mugihugu cy’Urwanda,njye mbona yarebye kure cyane.kandi n’abajyanama afite bafite ubunararibonye mukazi kabo.
Rwose natwe tuba tubibreba,Umubare w’abacungagereza ni muke kandi bigaragarira buri wese ukunda igihugu cyacu,keretse abadakunda igihungu cyacu bakaba batanifuza ko cyagera kurwego rwiza ndetse ruri kurwego mpuza mahanga.
Minister kuba yavuze ko Abacungagereza bagiye kongererwa umushahara birakwiye rwose.
Abacungagereza bafit’inshingano zikomeye cyane igihugu cyabahaye.
Nawe se,abanyabyaha bose bananiranye muri societies bose nukubashyir’abacungagereza ngo no mwakire murinde!ngaho ibaze nawe,kandi benshi muri abo baje gufungwa baba ar’abaherwe, kuburyo bashobora kuyashukisha Abacungagereza mugihe bahembwa umushahara utajyanye n’igihe.
Umusirikare,Umu Police n’Umucungagereza bakwiye kongererwa umushahara kuko bakora akazi gakomeye bidasubirwaho,umutekano wacu n’ibyacu nibo tuwukesha.
Keretse udakunda igihugu cyacu,akaba atanifuza ko cyahoran’umutekano,uwo niwe utabona ko bikwiye kuko yifuza ko bajya bahora basabiriza.
Ngewe iyo ndebye akazi bariya bacungagereza bakora mbona ari akazi gakomeye, kk tujya dufata abanyabyaha bananiranye, inkiko zabahamya ibyaha, society ikiruhutsa ngo turabakize, bagashyikirizwa abo bacungagereza, bakabaturindira kandi mumakaritsiye tukagira umutekano kubera ibyo bisambo bitagihari, kubongeza umushahara rwose ndabona aribyo ahubwo ministry yari yaratinze kubongeza kk, baritanga bihagije.abacungagereza namwe mudufashe abobanyabyaha ntibakongere kubatoroka ngo bagaruke guhunganaya umutekano.
Iyo gahunda nishyirwa mu bikorwa bizatuma barushaho gukora akazi kabo neza.
iyi ngingo ntawe utayishyigikira keretse adakunda igihugu cyacu! kubwibyo turashimira ministre kuko abo bacungagereza bafite inshingano zitoroshye. bakwiye guhembwa umushahara ushimishije, kugirango barusheho gukora akazi kabo neza. nabo ariko barusheho gukorana umurava. harakabaho leta y’u rwanda.
Comments are closed.