Digiqole ad

Umunyarwandakazi ashobora gukora ikintu cyose cyahindura igihugu – Mme Karera

 Umunyarwandakazi ashobora gukora ikintu cyose cyahindura igihugu – Mme Karera

Iyi nama igamije gufasha Abanyarwandakazi kugera ku cyerekezo 2020 bitinyuka

Global Women’s Summit izabera mu Rwanda bwa mbere kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Werurwe, ngo izafasha Abanyawandakazi kwikuramo ubwoba, bakigirira icyizere bakumva ko bashoboye mu gukora ibikorwa byabateza imbere n’igihugu. Iyi nama izabera i Kigali, izitabirwa n’abantu 300 barimo abagore bamaze kugera ku iterambere rikomeye bazasangiza abandi ibyo bagezeho.

Iyi nama igamije gufasha Abanyarwandakazi kugera ku cyerekezo 2020 bitinyuka
Iyi nama igamije gufasha Abanyarwandakazi kugera ku cyerekezo 2020 bitinyuka

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gutegura iyi nama izaba u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza umunsi mukuru wahariwe Abagore, ngo izafasha Abanyarwandakazi guhundura imyumvire bakajya bitabira ibikorwa by’ishoramari n’ubucuruzi nk’uko basigaye bitabira ibya politike.

Mireille Karera umuyobozi wa Kora Associates, ikompanyi yashingiwe i Dubai ikaba inakorera mu Rwanda,  yavuze ko Abanyarwandakazi bamaze kugera ku ntera ishimishije ndetse n’Isi yose ibareberaho mu kwitabira ibikorwa bya politiki. Gusa ngo mu bikorwa bijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi baracyari hasi.

Iyi nama rero ngo izaba ihiriwemo n’abagore bayobora ibigo bikomeye ku Isi bazabera urugero Abanyarwandakazi na bo babashe kwitinyuka bumve ko bashoboye.

Tumi Frazier umuyobozi wa African Global Women’s Summit muri Africa, akaba n’umwanditsi akomoka muri Afurika y’Epfo yavuze ko abagore, ahenshi ku Isi bagira ikibazo cyo kutigirira icyizere ko bashobora gutangira imishinga ikomeye bakanayiyobora.

Ati “Ni amahirwe akomeye ku Banyarwandakazi kuko Leta ifite politike iteza imbere abagore n’abakobwa. Ni yo mpamvu mu myanya itandukanye ya politike harimo abagore benshi, ikintu Isi yose ireberaho u Rwanda.”

Kuba iyi nama igiye kubera mu Rwanda ngo ni amahirwe akomeye yo gutuma abagore n’abakobwa, uburyo bitabira ibikorwa bya politike, barushaho nokwitabira ibikorwa by’ishoramari n’ubucuruzi n’ibindi byateza imbere igihugu.

Mireille Karera avuga ko muri iyi nama we n’abandi bagore bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye, bazasangiza Abanyarwandakazi ubunararironye bafite ku bushobozi, bakazabasha kumenya ko bafite ubushobozi bwo gukora icyintu cyahindura ubuzima bwabo n’ubw’igihugu.

Ati: “Umunyarwandakazi afite ubushobozi bwo gukora ikintu cyahindura igihugu. Afite ubushobozi bwo gukora icyo aricyo cyose nk’icyo Umunyamerikakazi yakora. Nanjye nabigezeho kandi ndi Umunyarwandakazi.”

Muri iyi nama abagore bazigishwa gusobanura umushinga neza imbere y’ibigo bitanga inguzanyo.

Uretse ubuhamya n’inama bizatangwa n’abagore bamaze kugera ku rwego rwo hejuru mu bikorwa bitandukanye, bazanahemba abagore batatu imishinga yabo izaba iyambere muri itanu yatoranyijwe mu bagore 20 bahuguwe.

Tumi Frazier, Ignace Rusenga umuyobozi wa IFC, Monique Nsanzabaganwa umuyobozi wa New Face New Voices Rwanda Chapter  na Mireille Karera umuyobozi wa Kora Associates
Tumi Frazier, Ignace Rusenga umuyobozi wa IFC, Monique Nsanzabaganwa umuyobozi wa New Face New Voices Rwanda Chapter na Mireille Karera umuyobozi wa Kora Associates

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish