Rwanda: Team Heart mu myaka 10 ihamaze yabaze umutima abarenga 100
Itsinda ry’abaganga b’inzobere mu kuvura umutima b’abanyamerika bakoreye mu Rwanda imyaka 10 uku kwezi ni ukwa nyuma bari mu Rwanda. Kuri uyu wa mbere batangaje ko kugeza ubu bamaze kubaga abantu barenga 100 babavura indwara z’umutima.
Hari abo basimbuje imitima, hari abo bayisannye, muri iki gihe ngo bari kubaga cyane ingwara yitwa ‘Rheumatic heart disease’ ituruka mu kutavuza neza umwana indwara ya gapfura (angines).
Esperance Mukakizima w’imyaka 28, umaze imyaka ine amenye ko arwaye indwara y’umutima akaba yarabazwe ku itariki 01 Gashyantare 2016, ubu ngo ameze neza mugihe yari mu ndembe ndetse n’abaganga bamwe bamubwira ko ashobora kuba arwaye igituntu kuko yahoraga agacira amaraso.
Jean Paul Iyamuremye wabazwe mu 2008 nawe yemeza ko ubu ubuzima bwe buhagaze neza kuko abasha gukora akazi kose ndetse n’agafite ingufu, agaha ikizere abari kubagwa n’abatarabagwa ko indwara y’umutima iyo ivuwe ikira .
Imibare ya RBC ivuga ko abantu bagera ku bihumbi 60 mu Rwanda barwaye indwara z’umutima, mu ndwara zigera muri esheshatu z’umutima, mu Rwanda 15.9% bakaba bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso mugihe muri Uganda ari 22% nk’uko byemezwa na Dr Ntaganda Evariste
Nkuko byemezwa na Dr Ntaganda Ku geza ubu mu Rwanda hose hakaba hari abaganga batanu gusa kandi nabo bashinzwe kuvura indwara z’umutima kuko ntawuragira ubushobozi bwo kubaga. ushinzwe ishami ry’indwara zitandura muri RBC.
Dr Ceeya Patton-Bolman waje uyoboye Team Hart avuga ko yishimiye ko abo bavuye bose kuva mu 2006 iyo ba bakurikiranye basanga bameze neza kandi ko kuba barahisemo kuza gukorera iki gikorwa mu Rwanda ari ukubera umutekano uhari n’uburyo u Rwanda rwakira abarugana.
Dr. Evariste Ntaganda ushinzwe ishami ry’indwara zitandura muri RBC yashimiye iri tsinda akazi rikora mu Rwanda kuko n’abo badashoboye kubaga babohereza mu mahanga.
Usibye kuvura umutima izi nzobere ngo zinafasha Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda gukurikirana izindi ndwara zitandura.
Usibye iri tsinda (Team Heart) ryabaze abantu 100, andi matsinda nkaryo ajya aza mu Rwanda kuvura indwara zitandura muri rusange ngo amaze kubaga abantu barenga 1 000.
Impamvu zitera indwara z’umutima ku isonga ngo haza itabi, inzoga nyinshi, kurya nabi (amavuta menshi) no kudakora siporo.
Aba baganga b’inzobere bari mu Rwanda kuva tariki 14 Gashyantare 2006 bakazageza tariki 14 Werurwe 2016 muri uku kwezi kwa nyuma kwabo babaze abarwayi 16, barimo babiri ba nyuma bari bubage uyu munsi kuwa mbere, igisigaye bikaba gukurikirana abo babaze mbere.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW