Umuyobozi mushya wa Nyarugenge yasezeye kubo bakoranaga i Tumba
Kayisime Nzaramba wari umuyobozi wungurije w’ishuri rya Tumba College of Technology aherutse gutorerwa kuba umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge. Muri iyi week end yasezeye ku bakozi bakoranaga muri iki kigo kiri mu karere ka Rulindo. Bamuhaye ishimwe banamwifuriza imirimo myiza.
Abo bakoranye bamushimiraga cyane ko mu gihe bakoranaga yari umukozi mwiza kandi ngo abasigiye urugero rwiza rwo kwitanga, ubumwe no gukunda akazi.
Eng. Gatabazi Pascal Umuyobozi wa Tumba college of Technology yavuze ko Mme Nzaramba hari byinshi yagejeje kuri iki kigo, bityo banamwifuriza gutanga umusaruro no mu zindi nshingano nshya yahawe.
Eng. Gatabazi ati “Tukwifurije gukomeza umuco mwiza w’ubumwe na hano udusigiye, kandi uzanatubere intumwa aho uzaba uri hose.”
Mme Kayisime Nzaramba yagaragaye imbere ya Komisiyo y’Abadepite ikurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta abazwa ibibazo kuri iri shuri rya Tumba College of Technology, ibisobanuro bye byagiye byakirwa neza bitewe n’uko yabitanganga.
Bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu gushyira ku murongo ibijyanye n’icungamutungo n’imicungire y’iri shuri ry’ikoranabuhanga muri rusange.
Mu ijambo rye asezera aba bakozi Mme Kayisime yashimiye abatandukanye harimo ikigo Japan International Cooperation Agency (JICA) gifasha iri shuri rya Tumba College mu mirimo ya buri munsi, ashimira umuyobozi wa Tumba college of Technology wamubaye hafi mu gihe cyose bakoranye n’abakozi bose muri rusange.
Yagize ati “igihe cyose maze nkorera hano nize ibintu byinshi kuko n’ikizere nagiriwe mu kuyobora akarere ka Nyarugenge ni Tumba College of Technology ngikesha. Muzakomeze imikoranire myiza kandi muzabisangize n’abandi.”
Uyu mugore yatsindiye kuyobora Akarere ka Nyarugenge afite imyaka 43, yari umuyobozi w’iri shuri wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari muri IPRC y’Amajyaruguru (Tumba college of Technology).
Bamusezeraho bamuhaye igihembo, ndetse n’icyuma cy’ikoranabuhanga gishyushya amazi.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW