Digiqole ad

Kayonza: Abarokokeye kuri Kiliziya ya Rwinsheke barasaba ko hashyirwa ikimenyetso

 Kayonza: Abarokokeye kuri Kiliziya ya Rwinsheke barasaba ko hashyirwa ikimenyetso

Abaturage bitabiriye uyu muhango wo kwibuka bari bicaye munsi ya Kiriziya yiciwemo abatutsi bakaba basaba ko ari naho hubakwa iki kimenyetso

*Kuri iyi Kiliziya hiciwe Abatutsi basaga 1000.

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Murundi, mu karere ka Kayonza mu Burasirazuba bw’u Rwanda barasaba ko kuri kiliziya ya Rwinsheke hubakwa ikimenyetso cyiriho amazina y’abahiciwe basaga igihumbi muri Jenoside.

Abaturage bitabiriye uyu muhango wo kwibuka bari bicaye munsi ya Kiriziya yiciwemo abatutsi bakaba basaba ko ari naho hubakwa iki kimenyetso
Abaturage bitabiriye uyu muhango wo kwibuka bari bicaye munsi ya Kiriziya yiciwemo abatutsi bakaba basaba ko ari naho hubakwa iki kimenyetso

Nubwo nta Rwibutso rwa Jenoside ruhari ariko hibukirwa buri mwaka, abaharokokeye bagasaba ko hashyirwa ikimenyetso kiriho amazina y’abantu bahiciwe.

Depite Safari Theoneste witabiriye igikorwa cyo kwibuka kuri iyi Kiriziya, yabwiye Umuseke ko agiye gukora ubuvugizi ku buryo iki kimenyetso cyubakwa bakajya bibukira ahantu hariho n’amazina y’abishwe.

Ku nshuro ya 22 abo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza kimwe n’ahandi hose mu gihugu bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazirikana abo yatwaye ubuzima.

Kuri kiliziya ya Rwinsheke iherereye mu kagari ka Karambi hiciwe abatusti basaga igihumbi kimwe no mu nkengero zayo.

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bashimira ko bateye imbere, bakavuga ko babikesha Leta y’u Rwanda, gusa basaba ko kuri iyi kiliziya hubakwa ikimenyetso cya Jenoside cyerekana ko hiciwe abantu n’ubwo abahiciwe bajyanywe mu rwibutso rwa Rukara, nk’uko bivugwa na Habumuremyi Emile mu izina ry’abacitse ku icumu.

Habumuremyi agira ati “Turashima Leta nziza y’u Rwanda ikomeza kudushakira amahoro, gusa ndasaba ko aha hantu hubakwa ikimenyetso kigaragaza ibyabaye hano kuko hari abantu benshi bajugunywe mu cyobo kiri kuri Kiliziya byadufasha kwibuka neza handitseho n’amazina y’abacu bishwe.”

Kuri iki cyifuzo Hon. Depite Safari Theoneste yabwiye Umuseke ko agiye gukora ubuvugizi ku buryo iki kimenyetso cyubakwa bakajya bibukira ahantu hariho n’amazina yabishwe.

Hon Safari ati “Iyi kiliziya yaguyemo abantu benshi cyane ntibyakunda ko hubakwa urwibutso kuko hari urw’akarere, ariko ngiye gushyiramo ingufu nkore ubuvugizi aha hantu hubakwe ikimenyetso cyerekana amateka yaho.”

Abatutsi basaga igihumbi biciwe hano abenshi ni abari batuye mu cyahoze ari Segiteri Ryamanyoni Komine Rukara, imibiri imwe yarabonetse ngo hari n’itarabonetse kuko ababishe banze gutanga amakuru y’aho imibiri yabo yajugunywe.

Habumuremyi Emile mu izina ry'abacitse ku icumu arasaba ko hubakwa ikimenyetso cyizandikwaho amazina yabiciwe muri kiriziya ya Rwinsheke
Habumuremyi Emile mu izina ry’abacitse ku icumu arasaba ko hubakwa ikimenyetso cyizandikwaho amazina yabiciwe muri kiriziya ya Rwinsheke
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa
Hon. Dep. Safari Theoneste aravuga ko agiye gukora ubuvugizi ikimenyetso cyo kwibuka cyubakwe
Hon. Dep. Safari Theoneste aravuga ko agiye gukora ubuvugizi ikimenyetso cyo kwibuka cyubakwe
Abana bato baba bitabiriye ibikorwa byo kwibuka
Abana bato baba bitabiriye ibikorwa byo kwibuka

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish