I Ndera bibutse, bibuka n’abari bafite uburwayi mu mutwe bishwe
Gasabo – Mu murenge wa Ndera kuri uyu wa mbere habaye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ibihumbi biciwe ahanyuranye muri aka gace cyane cyane ku bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Caraes aho n’abarwayi bari yo batagiriwe impuhwe.
Iki gikorwa cyabanjirijwen’urugendo rwo kwibuka rwavuye ahitwa kuri 15 rugana i Ndera hamwe n’igitambo cya Misa yo kwibuka aha i Ndera.
Mu muhango wo kwibuka abafashe ijambo bose bagiye bamagana ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi kugeza no kubivuzaga indwara zo mu mutwe.
Bamaganye kandi abagifite n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside imyaka 22 nyuma yayo.
Photos/EvodeMUGUNGA/Umuseke
UM– USEKE.RW