Huye: Hari abarokotse Jenoside batarabona aho kuba
Nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ingaruka zayo ziracyari nyinshi, bamwe mu barokotse mu murenge wa Ngoma Akagali ka Kaburemera hari abatarabona icumbi kandi bugarijwe n’ubukene. Ubuyobozi bw’Umurenge ariko buvuga ko buri gukora ibishoboka ngo abadafite aho kuba bahabone byihuse kuko ngo ari na bacye.
Byagarutsweho ubwo urubyiruko rwiga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye rwaremeraga imiryango itatu igizwe n’impfubyi n’umupakazi y’aha mu kagali ka Kaburemera, iyi miryango itatu ikaba itarabona aho kuba kugeza ubu.
Joseph Rugamba ni umusore w’impfubyi wibana warokotse Jenoside, n’ubu ntaho kuba agira uretse kugenda acumbika mu nshuti.
Uyu musore yarangije amashuri yisumbuye gusa, kubera ubuzima bwo kwibana ntiyatsinze ngo akomeze nk’abandi, kuko ngo ubukene n’inzara no kutagira aho aba byatumaga ahora ashakisha ntabonere ishuri umwanya.
Uyu musore avuga ko atorohewe n’ubuzima, aba banyeshuri bamubumbiye amatafari ngo nabona ubundi bufasha bazazamure inzu ye yaba icumbi rye.
Undi waremewe n’aba banyeshuri ni umupfakazi witwa Kabahunga Vestine nawe kugeza ubu utagira icumbi kandi bigaragara ko atishoboye. Atuye mu nzu akodesha akavuga ko kubona amafaranga y’icumbi nabyo ari ikibazo kimukomerera cyane.
JMV Ndabazi Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza ku murenge wa Ngoma avuga ko bari gukora uko bashoboye ngo imiryango y’abarokotse Jonoside batishoboye itarabona aho kuba ihabone vuba. Ndetse avuga ko hari gushakwa amabati yo kubakira aba batishoboye bakibarizwa muri uyu murenge.
Abanyeshuri basuye kandi bakaremera iyi miryango ni abagize ihuriro ry’abanyeshuri b’Abangilikani biga muri kaminuza y’urwanda ishami rya Huye, uwari abayoboye witwa Alexandre Rekeraho avuga ko nk’abakristo bafite inshingano yo gufasha igihugu kwiyubaka batanga imbaraga zabo n’ubushobozi bwabo ku bagizweho ingaruka na Jenocide batishoboye.
Aba banyeshuri batanze inkunga igizwe n’ibikoresho byo murugo, iby’isuku, ibyo kurya ndetse banabumbye amatafari 500 yo kubakiri umwe mu mfubyi utagira aho aba.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW