Nyabugogo: Ku munsi w’itangira ry’amashuri abagenzi n’abatekamutwe bariyongera
Muri gare ya Nyabugogo ahafatirwa imodoka zijya mu bice bitandukanye by’igihugu kuri uyu wa mbere abagenzi bari biyongereye cyane kubera itangira ry’abanyeshuri ndetse ku buryo bamwe bagiye bahitamo gusubika ingendo, gusa ngo uko abagenzi baba biyongereye niko n’abatekamutwe biyongereye.
Ubwo abanyeshuri bari bakomeje kujya ku mashuri, muri gare ya Nyabugogo abagenzi bari babaye benshi cyane ku buryo hari benshi mu masaha ya saa yine na saa tanu bari batangiye kwisubirira mu ngo kuko babonaga aho bagiye hasigaye amatike ya nimugoroba guhera saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri.
Ahakatirwa amatike imirongo yari miremire yiganjeho abanyeshuri ndetse hamwe na hamwe bakaborohereza uwambaye impuzankano y’ishuri akabanza akajya ku murongo w’imbere.
Ubwo benshi bagiganaga ku mirongo bamwe bavuga ko batari bugende, niko abo wakwita ba rusahuriramunduru ndetse n’abatekamutwe bari barimo bazenguruka mu bagenzi.
Abagenzi twaganiriye batubwiye ko ubwo bari bategereje imodoka bakomeje kubona abantu baba babizeza ibitangaza byo kubona amatike.
Bavuga ko hari abarimo gucuruza amatike ku mafaranga y’ikirenga ndetse n’abaza babeshya abantu ngo babahe amafaranga bajye kubazanira amatike.
Umwe mu bagenzi wari uteze imodoka ijya i Huye ari ku murongo ku isaha ya saa tanu kandi aho yakatishaga bari bageze kuri tike ya saa kumi n’imwe n’igice.
Yagize ati “Abatekamutwe na bo rero baba bahagurutse, umuntu araje ngo nimuhe Frw 5000 ajye kunzanira itike ya saa kumi, hari n’undi uje ngo nindebe abandi bane ngo tumuhe amafaranga ajye kutuzanira tike za saa munani.”
Uyu mugenzi utemeye kubeshywa yahise agira ati “Ndibaza aho yakura tike za saa munani kandi bari gutanga iza nijoro bikanyobera, ubu rero hari uwakubitiraho ibibazo bye ko agiye kurara aha, akayamuha bikaba ibibazo.”
Bakomeza bavuga ko abajura n’abatekamutwe baba biyongereye iyo byagenze gutya ku itangira ry’abanyeshuri kuko ngo hatabura abo usanga batwaye utwabo.
Undi mugenzi ati: “Yewe muri iyi minsi usanga ibisambo byahagurutse, dore na hano hari icyo barimo bakubitira aha cyiruka. Ariko hano nk’ubu hakwiriye kuba harimo abashinzwe umutekano nk’uku ubonye umutekamutwe nk’uyu ugahita ubarya akara.”
Abatekamutwe ngo begera umuntu nk’umukecuru abona agiye kurara muri gare, akamubwira ko amuzanira tike agahita amuha amafanga, ubwo undi akaba arayajyanye ntagaruke.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW