*Ngo bagomba kubaka ubutabera bwizerwa n’abaturage 100%. Kuri uyu wa gatanu abanyamategeko batandukane bakora mu rwego rw’ubutabera batangiye icyiciro cya kane cy’amasomo mu ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko, ILPD , batanyiye amasomo bahereye kw’isomo ry’imyitwarire y’umwuga bahawe na Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera. Ni igice cya rimwe mu masomo icyenda aba banyamategeko bagomba kwiga , […]Irambuye
Kigali – Kuri uyu wa gatanu Ishuri rikuru rishinzwe kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) ryatangije gahunda y’amasomo muri Diploma in Legal Practice ku banyamategeko cyane abakora ku rukiko rukuru, Abacamanza, n’abakozi bakora mu nzego zitandukanye za leta bafite uburambe byibura bw’imyaka 10. Aimable Havugiyaremye umuyobozi w’ishuri rya ILPD yavuze ko muri aya masomo harimo […]Irambuye
Mu rwego rwo kunoza serivisi no kwihutisha ikoranabuhanga, Serivisi za Minisiitiri w’Intebe zibinyujije mu ishami rishinzwe igazeti ya Leta zabashyiriyeho uburyo bushya bwo kugura no gushyikirizwa igazeti ya leta umuntu atarinze kuza ku biro kuyifata ahubwo agahita ayishyikirizwa kuri aderesi yatanze, ibi bikorwa binyuze ku rubuga rwitwa Irembo. Ubusanzwe abantu baguraga igazeti babanje kwishyura kuri […]Irambuye
Kigali – Primus Guma Guma Superstar ni irushanwa ngarukamwaka riha abahanzi nyarwanda amahirwe yo kwegera abakunzi babo aho baherereye mu gihugu hose. Kuri iyi nshuro, buri gitaramo kizaba ari rurangiza; Ibi Bralirwa yabikoze kugira ngo Abanyarwanda bose aho bari bazashobore kwishimana mu gitaramo giteguye ku buryo bw’akataraboneka. Urutonde rw’abahanzi uko ari 10 batowe na bimwe […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 03 Werurwe Nsabimana Francois usanzwe agura akanacuruza ibyuma bishaje (bizwi nk’injyamani) ashyikirijwe imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubish double cabine yatsindiye muri tombola ya ‘Babongere’ ya Bralirwa . Nsabimana Francois w’imyaka 32 arubatse afite umugore n’abana babiri atuye ku Gitikinyoni mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, avuga ko […]Irambuye
*Ngo ifite gahunda yo kugabanya imodoka zakoze ku isoko izana imodoka nshya kandi zihendutse. Sosiyete icuruza imodoka, moto, moteri zitanga ingufu n’ibindi byuma kuri uyu wa kane yizihije isabukuru y’imaka 50 imaze ishinzwe, yatangiye ari igaraje rito none ubu icuruza imodoka nshya, n’ibindi byavuzwe mu Rwanda. Imwe mu modoka zicuruzwa na Rwandamotor yamuritswe inagurishwa mu cyamunara […]Irambuye
Ikigo cya mbere muri Afrika mu bijyane n’ubucuruzi bw’imirongo y’amateleviziyo StartTimes cyamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire hagati yacyo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA. Ubuyobozi bwa StarTimes mu Rwanda buvuga ko icyo kigo cyahawe uburenganzira bwo gusakaza amashusho (transmission rights) mu bihugu 42 bya Afurika ku bikorwa bya FIFA byose harimo n’Igikombe cy’Isi cya 2018 […]Irambuye
Abanyeshuri 375 bigaga mu mashami atandukanye muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ikorera i Save mu karere ka Gisagara ikanagira Campus ku Itaba mu mujyi wa Butare, bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, basabwe kutabika ubumenyi, ahubwo bakajya guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo. Ibirori byo gutanga izi mpamyabumenyi byabereye kuri Cathedrale ya Butare, mu mvura […]Irambuye
Abana babiri b’impfubyi baherutse gupfusha nyina bari basigaranye wapfakaye muri Jenoside uyu munsi Airtel Rwanda yabahaye inzu yabo yo guturamo iri mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo. Ni mu gikorwa kinase iminsi gikorwa na Airtel Rwanda kitwa “Airtel Touching Lives” igamije gufasha abababaye cyane bari mu buzima bugoye kugira ngo bahindure ubuzima biteze […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize ikipe ya Rayon Sport yateye intambwe ikomeye igana ku gikombe cya Shampiyona AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE nyuma yo gutsinda AS KIGALI 1-0, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali. Icyo gitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na myugariro Manzi Thierry ukomeje kwitwara neza. Ni umukino wagaragayemo ubuhanga bwinshi ku mpande zombi ariko […]Irambuye