Digiqole ad

Muri ILPD amasomo yatangiye ku bifuza Diploma in Legal Practice

 Muri ILPD amasomo yatangiye ku bifuza Diploma in Legal Practice

Umuyobozi w’ishuri rya ILPD Aimable Havugiyaremye avugana n’abaje gukurikira iyi Program kuri uyu wa gatanu

Kigali – Kuri uyu wa gatanu Ishuri rikuru rishinzwe kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) ryatangije gahunda y’amasomo  muri Diploma in Legal Practice ku banyamategeko cyane abakora ku rukiko rukuru, Abacamanza, n’abakozi bakora mu nzego zitandukanye za leta bafite uburambe byibura bw’imyaka 10.

Umuyobozi w’ishuri rya ILPD Aimable Havugiyaremye avugana n'abaje gukurikira iyi Program kuri uyu wa gatanu
Umuyobozi w’ishuri rya ILPD Aimable Havugiyaremye avugana n’abaje gukurikira iyi Program kuri uyu wa gatanu

Aimable Havugiyaremye umuyobozi w’ishuri rya ILPD yavuze ko muri aya masomo harimo Progaramu zitandukanye; abiga buri munsi banarara aha ngo bafitemo abanyamahanga bangana na 80% bigira ku kicaro cy’iri shuri i Nyanza, hakaba n’abiga ikigoroba bigira i Kigali n’abiga muri week end ku kicaro cy’iri shuri i Kigali hafi yo kuri Peage.

Aimable atiAbiga Diploma in legal Practice kubera ubumenyi basanganywe bagira ibyiciro byihariye, hari abamaze kurangiza ibyiciro bitatu rero uyumunsi yari umunsi wo gutangira ikiciro cya kane.

Abenshi bagiye gutangira iki kiciro cya kane harimo abakozi bakora mu rukiko rukuru, abacamanaza , abakozi bakora mu nzego zitandukanye za leta byibura bamazemo imyaka 10. Hakaba n’abandi bakora umwuga wo kunganira abandi mu rukiko.”

Aimable Havugiyaremye avuga ko kuba bamwe basanzwe ari abanyamategeko bitavuze ko baba bafite ubunararibonye mu byiciro byose by’amategeko kuko amategeko agenda agira ibyiciro byinshi bitandukanye niyo mpamvu bigisha ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko (legal practice).

Iki kiciro bari kwigisha kikaba kibanda cyane mu gushyira mu bikorwa amategeko babongerera ubumenyi.

Iyi gahunda yatangiye mu 2008, ubu abarangije ni abari kwiga ibya Diploma in Legal Practice bose bamaze kugera ku 2 000.

Abanyamategeko baje gukurikirana aya masomo babwirwa gahunda yayo
Abanyamategeko baje gukurikirana aya masomo babwirwa gahunda yayo
Siboyintore ari kubabwira uburyo amasomo azaba ateye
Siboyintore ari kubabwira uburyo amasomo azaba ateye
Baje gukurikirana amasomo ya Legal Practice
Baje gukurikirana amasomo ya Legal Practice
Aimable Havugiyaremye asobanura iby'iyi program ya Diploma in Legal Practice
Aimable Havugiyaremye asobanura iby’iyi program ya Diploma in Legal Practice

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Byaba byiza iri shuri ryisuzumye rikareba quality yibyo bigisha kandi bakibanda cyane kuri practices kurusha theories. Ikindi abarimu bagombye kuba bafite experience (in practice) ihagije mumasomo bigisha.
    Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish