Digiqole ad

Abahanzi 10 bazitabira PGGSS ku nshuro ya Karindwi

 Abahanzi 10 bazitabira PGGSS ku nshuro ya Karindwi

PGGSS muri uyu mwaka iraba ku nshuro ya Karindwi.

Kigali – Primus Guma Guma Superstar ni irushanwa ngarukamwaka riha abahanzi nyarwanda amahirwe yo kwegera abakunzi babo aho baherereye mu gihugu hose.

PGGSS muri uyu mwaka iraba ku nshuro ya Karindwi.
PGGSS muri uyu mwaka iraba ku nshuro ya Karindwi.

Kuri iyi nshuro, buri gitaramo kizaba ari rurangiza; Ibi Bralirwa yabikoze kugira ngo Abanyarwanda bose aho bari bazashobore kwishimana mu gitaramo giteguye ku buryo bw’akataraboneka.

Urutonde rw’abahanzi uko ari 10 batowe na bimwe mu bigo by’itangazamakuru byizewe, hamwe n’abatunganya umuziki “Producers”. Hari mu matora yakozwe mu buryo bunoze kandi amabwiriza agenga irushanwa ryo muri uyu mwaka yarakurikijwe. Abagenzuye uko amatora yakorwaga mu mucyo ni “PWC (Price Water House Coopers).

Dore urutonde rw’abahanzi 10 begukanye kuzitabira irihsanwa rya PGGSS ku nshuro ya karindwi:

1.Active,
2.Bulldog
3.Christopher
4.Danny Nanone
5.Davis D
6.Dream Boys
7.Mico the Best
8.Oda Paccy
9.Queen Cha
10.Social Mula

Umubare fatizo w’amanota y’abazatora bifashishije ubutumwa bugufi ni 10%, naho 90% by’amajwi muri rusange ni amanota azatangwa n’abakemurampaka (judges).

Umufana w’umuhanzi runaka, ashobora gutora bitarenze inshuro imwe gusa ku munsi. Gutora bizatangirana n’igitaramo cya mbere cyo kuwa 20 Gicurasi 2017, bisozwe kuwa 24 Kanama 2017.

Nk’uko bisanzwe, umuhanzi uzaba yaritwaye neza muri iri rushanwa riteguriwe kuzabera mu turere tunyuranye tw’igihugu, azegukana ibihembo biri ku rwego rushimishije.

Ibitaramo biteganyijwe muri PGGSS uyu mwaka
Ibitaramo biteganyijwe muri PGGSS uyu mwaka

 

2 Comments

  • nibyokoko tugomba gushyigikira abahanzi kuko badufitiye runini nkabanishimiye list yanyu reka mbwire CHRISTOPHER plz increase your spead we are together

  • Yegoooo ariko uturere twaragabanutse ariko kucyi mugutegura aho bazajya Nyamasheke,Nyaruguru,Rusizi bikunze gusigara mbese n’utundi turere akenshi tuba tutari hafi,mukosore ubutaha kuko cyereka niba haba hatagamijwe gusogongeza kubanyarwanda bose umuziki Nyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish