Abanyeshuri 375 bigaga mu mashami atandukanye muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ikorera i Save mu karere ka Gisagara ikanagira Campus ku Itaba mu mujyi wa Butare, bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, basabwe kutabika ubumenyi, ahubwo bakajya guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.
Umunyeshuri warushije abandi ari kumwe na Musenyeri Philippe Rukamba umushumba wa Diyoseze ya Butare Ibirori byo gutanga izi mpamyabumenyi byabereye kuri Cathedrale ya Butare, mu mvura idahita yirije umunsi kuri uyu wa kane tariki 30 Werurwe, abanyeshuri barangije 375, muri bo 68% ni ab’igitsina gore.
Abantu banyuranye bafashe ijambo bashimiye abarangije umuhate n’ubwitange bakoresheje.
Bashimye by’umwihariko ubwiyongere bw’abakobwa mu burezi bw’u Rwanda by’umwihariko muri iyi Kaminuza aho barangije ari benshi cyane kurusha basaza babo.
Abarimu n’abayeshuri batambuka ngo bakore akarasisi Akarasisi kahereye mu mujyi wa Butare hafi y’inzu mberabyombi Akavura kirije uyu munsi ntikabujije ababyeyi n’inshuti kwitabira ibi birori Baje ari benshi n’ubwo ikirere cyari kibi Baherekejwe ndetse n’abana bato baje gushyigikira bakuru babo Abari bashinzwe guha ikaze abatumiwe Aba barangije mu ishami ry’iby’iyobokamana Aba ni abarangije mu by’ubucuruzi Barafata ‘Selfie’ z’ibihe by’uyu munsi mwiza kuri bo Aha bavuye muri kaburimbo yo mu mujyi imbere yo kwa Bihira, baramanuka bagana kuri Cathedrale ahabera ibirori Bose hamwe baragera kuri 375 barangije mu mashami anyuranye Umubare munini w’abarangije ni igitsina gore Ngo bigaragaza ko umwana w’umukobwa ubu ari guhabwa agaciro nka musaza mu miryango myinshi mu Rwanda Abakobwa benshi kandi barangije mu bijyanye n’imibereho mu miryango n’uburere bw’abana Bamwe mu barimu n’abayobozi b’ishuri bategereje abavuye ku karasisi mu mujyi Ni umunsi w’ibyishimo kuri kandi uwize akarangiza uko byagenda kose aba ataburamo Kwiga si iby’abato gusa, igihe cyose ngo umuntu yakwiga Aba barangije mu by’imirire n’ubuzima rusange mu bantu Binjira kuri Cathedrale ahagiye kubera ibirori Aba ni bamwe mu barangije muri siyansi n’ikoranabuhanga Nabo harimo abakobwa benda kungana n’abahungu Imiryango yabo iri gusigarana udufoto twabo kuri uyu munsi mwiza Abarezi b’aba banyeshuri Bambariye uyu munsi ukomeye ku bari banyeshuri babo Hari hatumiwe n’abayobozi bo mu yandi makaminuza Abarezi b’aba banyeshuri batambuka mu karasisi Abarezi nabo baba bari mu byiciro hakurikijwe uko barutana mu bunararibonye n’amashuri Ba Senateri Prof Laurent Nkusi na Prof Karangwa Chrysologue bari bahari Abarezi mu ihema ryabo Abanyeshuri barangije mu ihema Akavura kanyozagamo kakongera kakajojoba Musenyeri Rukamba yashimye cyane ko abakobwa ari benshi barangije muri iyi kaminuza Ibi ngo bifite icyo bisobanuye ku myumvire y’umuryango nyarwanda ku mwana w’umukobwa ugereranyije na cyera Abihayimana banyuranye bari batumiwe muri uyu munsi Ababyeyi baje gushyigikira abana babo barangije, uyu yategeye abana urugori Abarezi b’aba banyeshuri bakurikiye umuhango Musenyeri Rukamba akurikiye ibi birori Yitegerezaga intore zisimbuka zigataraka zica umugara n’amacumu mu ntoki Iyi ntore yatangaje abantu uburyo yasimbukaga cyane kandi ntisobanye n’umurishyo Ni umunsi w’ibyishimo kuri aba bakobwa Batoye umurongo ngo babemeze nk’abarangije kaminuza Uyu arangije amasomo asanzwe ari n’uwihaye Imana Umwe mu barangije atambukana ishema n’isheja Baratambuka ngo bahabwe impamyabushobozi Mu muhango wo kubemeza nk’abarangije Kaminuza Bavagaho hakaza abandi nabo ngo babemeze Abaje kubashyigikira bari benshi Akavura kakomezaga kujojoba ariko ibirori nabyo bikomeza Abakobwa bambariye uyu munsi batambuka ngo kaminuza yemeze ko barangije Bishimanye kandi n’ababo Bahagaze ngo bemezwe ko barangije kaminuza Akavura kanyuzagamo kakiyongera ariko ibirori bigakomeza Baramutwikiriye ngo adatota Umwana arabegereye ngo arebe uwabo amufotore neza Itorero ry’abarundikazi naryo ryahawe umwanya ngo ribasusurutse Baratamba neza imbyino z’iwabo mu baturanye b’aka gace k’amajyepfo Bafite uburyo babyinisha intungu, amaboko n’igihimba bigatandukana n’ibya kinyarwanda batega amaboko Barabyina cyane bakanavuzamo agafirimbi Musenyeri Gahizi uyobora iyi Kaminuza avuga ijambo rye Abatumirwa banyuzagamo bagaseka mu gihe hari uvuze ibintu bisekeje Uyu ni umunyeshuri wahize abandi atambuka ngo ahembwe Yashyikirijwe impano na Musenyeri Rukamba Uyu nawe ni uwahoze abandi mu bakobwa Aha arashimirwa kandi na Padiri Guillaume wo muri iyi Diyoseze akaba n’umurezi Prof Karangwa nawe yahaye ishimwe undi witwaye neza mu ishami ry’ubucuruzi Uyu yahembwe na Prof Nkusi yahize abandi mu ishami rya ‘Social Work’ Abakobwa bari bafite ibihembo byahabwaga abahize abandi Uyu yashyikirijwe igihembo n’umuyobozi w’Akarere ka Huye Eugene Muzuka Yarushije abandi mu by’amasomo y’iyobokamana Abandi banyuranye nabo bagiye bahabwa ibihembo Uwavuze mu izina ry’abandi yashimye uburezi bahawe n’iyi kaminuza Itorero gakondo risusurutsa abari mu birori Umwe mu bashyitsi agaragaza ko yishimiye itorero riri kubyina Barabyina neza umudiho wa kinyarwanda Hamwe na basaza babo bateze bunyambo babyina kinyarwanda Musenyeri Rukamba yashimye cyane abanyeshuri n’abarezi babo ku bw’uyu munsi, asaba ko barushaho gukora neza Padiri Guillaume wo mu buyobozi bukuru bw’iyi kaminuza avuga ijambo rye Abarangije uyu munsi Ifoto rusange y’abarimu n’abayobozi bakuru ba Kaminuza Gatolika y’u Rwanda Batashye ibirori bihumuje Mgr Gahizi uyobora iyi Kaminuza aganira n’abanyamakuru nyuma y’uyu muhango AMAFOTO @A E Hatangimana/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric UM– USEKE.RW