Startimes mu gikombe cy’Isi cya 2018 ku bufatanye na Fifa
Ikigo cya mbere muri Afrika mu bijyane n’ubucuruzi bw’imirongo y’amateleviziyo StartTimes cyamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire hagati yacyo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA.
Ubuyobozi bwa StarTimes mu Rwanda buvuga ko icyo kigo cyahawe uburenganzira bwo gusakaza amashusho (transmission rights) mu bihugu 42 bya Afurika ku bikorwa bya FIFA byose harimo n’Igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya.
Intumbero n’icyerecyezo cya StirTimes ni ukugeza ku bafatabuguzi bayo imikino y’umupira w’amaguru bifuza ndetse n’ibindi biganiro byose bijyana na Sport bakunda, no gukomeza kubongerera imwe mu mikino ikunzwe ku Isi n’amarushanwa akomeye yose kandi mu mashusho meza.
Aya masezerano yasinywe ategerejwe kuzakurikizwa mu bihugu 42 bya Africa birimo Angola, Benin, Botswana, Burkina Faso, U Burundi, Cameroon, Cape Verde, Central African Republic, Chad, Congo, Congo Kinshasa, Côte d’Ivoire, Equatorial Guinea, Eritrea, Ethiopia, Gabon, Gambia, Ghana, Guinea, Guinea-Bissau, Kenya, Lesotho, Liberia, Madagascar, Malawi, Mali, Mauritius, Mozambique, Namibia, Niger, Nigeria, Rwanda, Senegal, Seychelles, Sierra Leone, South Africa, Swaziland, Tanzania, Togo, Uganda, Zambia no muri Zimbabwe.
StarTimes ikomeje poromosiyo yayo ya Pasika yatangiye ku wa 20 Werurwe aho umukiliya wishyuye ifatabuguzi ry’amezi atatu kuri bouquet iyo ari yo yose yongezwa iminsi 30 ku buntu.
Icyo gihe aba areba ibiganiro bitandukanye by’abana, ubuzima, filime zigezweho, imiziki igezweho n’amashampiyona atandukanye nka Bundesliga, Serie A, Ligue 1 n’ibindi.
Dekoderi StarTimes iheruka gushyira ku isoko ya Combo ubu yavanywe ku 24 000Rwf igera ku 9000Rwf gusa.
Serivise za StarTimes wazisanga Kimihurura mu nzu yitwa Eagle blac, mu mujyi ni muri UTC, na Nyabugogo mu nzu y’amashyirahamwe no mu gihugu hose hari abahagarariye StarTimes aho bakorera haba ibirango bya StarTimes.
Abatabashije kugera aho hose mwakwifashisha imirongo ya telefoni 5033 cg 0788 156 600.
UM– USEKE.RW