Mu marushanwa y’ikompanyi MTN-Rwanda areba indirimbo yakunzwe cyane kurusha izindi muri ‘Caller tunes’, indirimbo ‘Ese Ujya Unkumbura’ ya Lil G niyo yatsinze mu kwezi kwa kane ahize abandi bahanzi bagenzi be. Muri aya marushanwa azajya akorwa buri mezi atatu yatangiye tariki 14 Werurwe, hatoranywa indirimbo z’abahanzi banyuranye eshanu zigahatana, hanyuma indirimbo yasabwe n’abantu cyane kurusha […]Irambuye
Umushinga wo gufasha abaturage “Airtel Rwanda’s Touching Lives”, watangijwe mu Rwanda bwa mbere, wakiriye inkuru z’imiryango 150 ikeneye ubufasha ukazafatamo 24 babukeneye kurusha abandi bagafashwa guhindura ubuzima. Umushinga watangijwe muri Mata 2014, aho abatoranyijwe ba nyuma mu bo uzakorerwaho bwa mbere batoranyijwe tariki 5 Gicurasi, 2016. ‘Airtel Touching Lives’ ugamije kureba abantu bafite umusanzu batanga […]Irambuye
Abakozi n’abayobozi ba Marriott Hotel itangiye vuba gutanga serivisi zayo i Kigali kuri uyu wa gatatu bakomeje igikorwa bavuga ko bamazemo icyumweru kijyanye no kwegera umuryango nyarwanda ariko no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoze urugendo rwo kwibuka kuva mu mujyi wa Kigali kugera ku rwibutso rwo ku Gisozi. Hotel mpuzamahanga ya Marriott iri yatangiye imirimo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu Copa Coca Cola yatangije ku mugaragaro ku nshuro yayo ya 8 Amarushanwa y’umupira w’amaguru ahuza abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye mu gihugu cyose arimo abahungu n’abakobwa bafite imyaka iri munsi ya 17. Aya ni amarushwanwa ategurwa na BRALIRWA ikora Coca Cola mu Rwanda. Heritier Ahishakiye ukina mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru […]Irambuye
Mu rwego rwo kworoshya uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, Airtel_Rwanda na RwandaOnline Platform Limited (ROPL) bashyize hamwe kugira ngo bafashe abantu kuba bakwishyura Serivise za Leta zinyuranye mu buryo bworoshye hakosheshejwe urubuga rwa Leta “Irembo”. Urubuga www.irembo.gov.rw ni urubuga abaturage bifashisha bashaka Serivisi za Leta kuri internet. Rukaba rufasha abaturage gusaba no kwishyura Serivisi mu […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu, Uruganda rwa BRALIRWA rwazanye Fanta ziri mu macupa mato ya Plastique, ayo macupa azaba arimo ubwoko bwa Fanta butandianye nka Coca, Fiesta, Orange, Sprite na Citron mu rwego rwo gufasha abakiliya kugabanya igihe bafataga mu kabari cyangwa aho banywera fanta. Jonathan Hall umuyobozi wa Bralirwa yavuze ko icy’ingenzi cyatumye bakora ayo […]Irambuye
Ku itariki ya 01 Gicurasi, Ikigo gicunga umutekano by’umwuga ‘Topsec Investments Ltd’ cyifatanyije n’u Rwanda n’Isi muri rusange kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakozi. Muri uyu muhango, Umuyobozi mukuru (General Manager) Kashemeza R.Robert yashimiye abayobozi b’abakozi bazwi nka ‘supervisors’ na ‘team leaders’ ku kazi keza bakora n’ubwitange bagaragaza ku murimo wa buri munsi. Yagize ati “Gukora twishyize […]Irambuye
Uru ruganda AQUA SAN rwafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba kuri uyu wa gatatu ahantu hashya ruri gukorera mu cyanya cyahariwe inganda muri Kigali i Masoro, by’umwihariko ngo ruri gukora impombo zifashishwa mu kuvomerera imirima, serivisi ngo izaba ari umwihariko muri aka karere aho ibicuruzwa byarwo bizajya byoherezwa no mu bihugu bigize […]Irambuye
Ikompanyi mpuzamahanga y’ubwishingizi “UAP” yiyemeje gufasha abahinzi n’aborozi gukora umwuga wabo nk’ababigize umwuga kandi nta gihombo bahuye nacyo, binyuze mu bwishingizi butarobanura yabazaniye. Ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda usanga bukunze kwita cyane ku nyungu z’abantu batuye mijyi n’ibyo batunze. UAP nubwo nayo yishingira abo banyamujyi, yo yanatangiye kwishingira abandi Banyarwanda benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi mu bice […]Irambuye
TOPSEC Investments Ltd iramenyesha abayigana n’abifuza servisi z’umutekano bose ko ubu yazanye udukoresho dushya tw’itumanaho ryizewe kandi ryihuse mu kurinda umutekano. Utu ni udukoresho twa communication radio tumenyerewe gukoreshwa mu mahoteli, ku bibuga by’indege n’ahandi. TOPSEC ivuga ko ubu yazanye utu dukoresho dushobora kwifashishwa n’abashinzwe umutekano mu bigo by’amashuri, mu bukwe, mu marushanwa, mu nama […]Irambuye