Bralirwa yazanye Fanta ziri mu macupa ya Plastique
Kuri uyu wa Gatanu, Uruganda rwa BRALIRWA rwazanye Fanta ziri mu macupa mato ya Plastique, ayo macupa azaba arimo ubwoko bwa Fanta butandianye nka Coca, Fiesta, Orange, Sprite na Citron mu rwego rwo gufasha abakiliya kugabanya igihe bafataga mu kabari cyangwa aho banywera fanta.
Jonathan Hall umuyobozi wa Bralirwa yavuze ko icy’ingenzi cyatumye bakora ayo macupa byari ukugira ngo bafashe abakiliya kudatakaza igihe banywa kugira ngo baze gusubiza icupa ry’ikirahure.
Bralirwa ivuga ko ikigenderewe ari ukugira ngo ubucuruzi burusheho kwiyongera, ariko kandi n’abaguzi barusheho kungukirwa n’igiciro kigendanye n’ubushobozi bwabo n’igihe bafite.
Guhera ubu abakiliya ba Bralirwa bakunda ibinyobwa bidasembuye bashobora kuzajya babibona mu macupa atatu atandukanye mu bunini.
Icupa rito cyane rya Cl 30 rizajya rigura amafaranga 400, iryisumbuyeho rya Cl 50 rizajya rigura amafaranga 600 n’irindi rinini cyane rya Litiro imwe n’igice (L 1,5) rizajya rigurishwa amafaranga 1 500.
Kuba amacupa arimo Fanta azaba ari plastique bizafasha abakiliya kuyigura, ubundi bahite bayajyana aho bagiye.
Ibi binyobwa bizaba bipfunyitse mu macupa akozwe muri Polyethylene terephthalate, ni amacupa abora kandi ngo ibi bizafasha mu kubungabunga ibidukikije.
Abanyamakuru batemberejwe aho batunganyiriza izo Fanta. Muri cyumba hagaragara imashini zitunganya amazi mbere y’uko avangwa n’ibinyampeke bivanwamo ibikorwamo fanta.
Muri iki cyumba kandi kirimo izindi mashini zivanga ibyavuye mu mashini zabanje nyuma hagakurikiho izindi zipfundira.
Muri rusange abitabiriye iki gikorwa bishimiye uburyo bushya Bralirwa yabahaye bwo kunywa ibinyobwa mu buryo bwihuse kandi uburyohe bugakomeza kuba bwa bundi.
Amafoto/Evode MUGUNGA/UM– USEKE
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
15 Comments
haaaaaa ubwo na gashya muri brilirwa kweri abandi bageze kuri 2litres
????????????????????????????????????????
natwe turabyishimiye , gusa igiciro kiri hejuru iyo bakomeza 300 nkayarasanzwe ikindi nakwibaza ko hari hasanzwe hariho ibindi binyobwa bidasembuye bifunze mumacupa ya prastique yewe byanditseho fanta n’ubwoko bwayo nubwo byavaga hanze ariko byari bimenyerewe gusa fanta ya brarilwa yabizaga imbere kubera kuba iri mu icupa ry’ikirahure ESE biteguye guhangana bate nibyo binyobwa bindi byabatanze Ku Isoko cyane cyane ko nabonye namacupa bisa ? ESE amacupa yarasanzwe yo mubirahure azagumaho ? byaba byiza agumyeho kuko agaragara neza mbese ubona ari quality ukuntu kandi ibyo biyatandukanya nandi afunzemo jus n’ibindi .murakoze
Fanta zo mu macupa y’ibirahure nazo zizakomeza gukorwa kuko uruganda ruzikora ruracyahari ntabwo rwashenywe ahubwo uru rukora Fanta mu macupa ya plastiki ni uruganda rushya BRALIRWA yubatse iruhande rw’urusanzwe rukora Fanta zo mu macupa y’ibirahure.
NI BYIZA KUKO KUGURA FANTA UKABANZA WICARA AHO UYIGURIYE NGO USUBIZE ICUPA RY’ABANDI BYADUTWARAGA IGIHE CY’UBUSA NONE UMUNTU AZAJYA AHITA YIGENDERA KANDI BRALRWA NAYO IDAHOMBYE KUKO MBONA HAGIYEHO 100FRW Y’ICUPA.
ARIKO NAWE WATANZE IYI NKURU NTABWO NEMERA IBYO WAVUZE KURI BARIYA BAKOBWA KUKO NTABWO RWOSE ARI ABARI B’U RWANDA KUKO KWAMBARA UBUSA MU RUHAME SI UMUCO W’ABARI BACU IBYO WISE GUCYA RERO NTIBIVUZE KWAMBARA UBUSA!
Mana weee! urakoze kuvuga kuri iriya myambarire ya bariya bakobwa. Miristere y”umuco yari ikwiye kujya ibyo ivugana n’abakomeza kwerekana imico itaduhesha agaciro nk”abanyarwanda. Nakomeje kwibaza niba ari aba protocole cg se ari abo bakoresheje marketing y”ibinyobwa byabo. BIRABABAJE KWAMBARA KURIYA KKUMUNSI WO KWEREKANA IBICURUZWA BISHYA.
Nubundi irahenze cyane. Ahantu ndi 2litres za fanta zigura atarenza 900FRW. None NGO bralirwa fanta 1.5l Ku 1500frw mwumva mudakabya koko? Ubu se mwiteguye guhangana muri Easter Africa ra!
Haaaaaaaaaaa burarirwa nayo itangiye kwiga gutuburira abantu da, ejo muzatuzanira na Mutzig na Primus zo muri pulasitiki. Ese ziriya pulasitiki zaba zarabaje kwigwaho neza kugirango ejo utazasanga ari uburozi muduhaye? Ni hahandi nimudakuraho amacupa y’ibirahure asanzwe niyo tuzakomeza kunyweramo kuko ziriya zo mu ma pulasitike ntituzazitandukanye nabimwe bita supadipu nubwo nubundi nizo mu macupa asanzwe twari twaramaze kumenya ko ariyo supadipu mushyiramo. Ibiciro kandi biri hejuru nimushake muzabimanure kuko nta succes bizagira ndi hano.
Ngewe ndashaka kubaza ibinyampeke mwavuze bikorwamo ama fanta kko hari aho mwanditse ngo”Abanyamakuru batemberejwe aho batunganyiriza izo Fanta. Muri cyumba hagaragara imashini zitunganya amazi mbere y’uko avangwa n’ibinyampeke bivanwamo ibikorwamo fanta”. Ubundi nkanasaba bralirwa kugabanya ibiciro bikaguma kuri 300 naho ubundi twakomeza kwinywera
ESE BRARIRWA NINZOGA YAMURIKAGA CG NIBAKOBWABAMBAYE UBUSA NGOBARAMBAYE MIMISITER ISHA IZABAHANE BARIKUD– USEBYA KABISA KWAMBARA UBUSAKOKONAKUMIRO NAHO FANTA ZO BAZIGABANYE AMAHEREZO BATAZAZINWERA DOREKONABONYE BAZISHOBOYE NIMESHI
Yewe bano bakobwa babo wagirango nibabandi batega kumuhanda.abasore mwaragowe buriya nibariya muzakoramo ba mama wabana ahaaa!Imana nitabare pe!
Ni byiza. Kuko ibyo gusubiza icupa nari narabihaze.
Nta business itera imbere nta nda*** ziyamamaje
Jye ndabona hamuritswe ibintu 2,Fanta n’ibibero by’izo nkumiahubwo nuko bavuze ibiciro bya Fanta ntibavuge ku bibero uko ibiciro bihagaze.!!!!!!!!!!!!!jye ndumiwe peeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!
njye ibyo kunywa nta kibazo mbifiteho ariko brarirwa ihe agaciro abakobwa ni ukubasuzugura kubambika kuriya pe . tumenyereye ko hano mu rwanda iyo ari ahantu haza abantu benshi abakobwa bambara imikenyero bazakoreshe iya brarirwa (Sprite,fanta orange,citron na fiesta n iya coca cola ) ariko bishuka abo bana yego barabahemba ariko se uwakubwira ngo ambara ubusa nguhe cash wabikora? gusa nibaza n uko abo bakobwa baba baonye iyo mirimo. mwiheshe agaciro bari b’U Rwanda
turashaka ko na byeri bazidushyirira muri plastique.
Comments are closed.