Digiqole ad

Airtel_Rwanda na RwandaOnline mu korohereza abantu kwishyura Serivise za Leta

 Airtel_Rwanda na RwandaOnline mu korohereza abantu kwishyura Serivise za Leta

Mu gutangiza aya mahirwe mashya yahawe Abaturarwanda.

Mu rwego rwo kworoshya uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, Airtel_Rwanda na RwandaOnline Platform Limited (ROPL) bashyize hamwe kugira ngo bafashe abantu kuba bakwishyura Serivise za Leta zinyuranye mu buryo bworoshye hakosheshejwe urubuga rwa Leta “Irembo”.

Mu gutangiza aya mahirwe mashya yahawe Abaturarwanda.
Mu gutangiza aya mahirwe mashya yahawe Abaturarwanda.

Urubuga www.irembo.gov.rw ni urubuga abaturage bifashisha bashaka Serivisi za Leta kuri internet. Rukaba rufasha abaturage gusaba no kwishyura Serivisi mu buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.

Ubu bufatanye buzashoboza abafatabuguzi ba Airtel gukoresha Konti zabo za ‘Airtel Money’ mu kwishyura Serivise za Leta ziboneka ku rubuga Irembo.

Iyi Serivise yamurikiwe mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu bijyanye no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga (Public Awareness Campaign on Electronic Payment). Ni igikorwa cyabereye mu Karere Rubavu giteguwe na Minisiteri y’urubyiruko n’Ikoranabuhanga.

Muri uyu muhango, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Airtel, Bwana Indrajeet Singh yavuze ko iyi Serivise izafasha cyane kongera imbaraga ndetse no kuzamura gahunda ya Leta iganisha ku bukungu buzira kugendana amafaranga.

Yagize ati “Abafatabuguzi bahora bifuza kwishyura mu nzira zoroshye zizira amananiza kuri buri kintu baba bifuza kwishyurira. Abafatabuzi ba Airtel_Rwanda bazacungura igihe cyabo bakoresheje ikoranabuhanga mu kwishyura Serivise za Leta biciye ku Irembo.”

Arongera ati “Kuvumbura byinshi mu ikoranabuhanga ni kimwe mu bigize Airtel ndetse bikaba bifite runini mu kwongera no kuzamura ikoreshwa rya Airtel Money, tunejejwe no gukomeza gutanga uburyo buhoraho, bwizewe kandi butekanye bw’inzira yo kwishyura, kimwe mu bishya muri ikoranabuhanga rya Mobile.”

Jules Ntabwoba, Umukozi wa RwandaOnline Ltd, yashimangiye ko ubu bufatanye buzafasha abaturarwanda ku kugabanya ikiguzi ndetse n’igihe bari basanzwe bakoreshwa.

Biciye muri Airtel Money, Abanyarwanda ubu bazashobora kwishyura Serivise za Leta zitandukanye binyuze kurubuga Irembo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Telephone zabo cyangwa mudasobwa.

Zimwe muri izo Serivise harimo kwaka Indangamuntu isimbura iyatakaye, Kwandikisha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu, icyemezo cy’amavuko, Guhinduza icyemezo cy’ubutaka- kugurisha ku bushake, n’izindi.

Mu gukoresha uru rubuga, umuntu yuzuza neza ibisabwa kuri Serivise za Leta binyuze ku rubuga Irembo, akakira nomero yo kwishyuriraho, ari nayo akoresha kuri Telephone ye kugira ngo yishyure.

Ni gute usaba Serivisi ku Irembo, bikuyobora ku kwishyura?

Intambwe ya 1: Kanda *909# cyangwa kuri internet ufungure urubuga www.irembo.gov.rw, hanyuma ukore Konti yawe;

Intambwe ya 2: Kurikira amabwiriza kugira ngo ubone umubare wo kwishyuriraho;

Intambwe ya 3: Ishyura ukoresheje Airtel Money *182#.

Uko ukoresha Airtel money mukwihyura ku rubuga Irembo

Intambwe ya 1: Kanda *182#;

Intambwe ya 2: Hitamo kuri 4 ahanditse Pay Bill (kwishyura);

Intambwe ya 3: Hitamo kuri 1 ahanditse Utilities.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish