Digiqole ad

Abakozi ba Topsec Investments Ltd bizihije umunsi w’abakozi

 Abakozi ba Topsec Investments Ltd bizihije umunsi w’abakozi

Team leaders na supervisors bafite ibyicaro.

Ku itariki ya 01 Gicurasi, Ikigo gicunga umutekano by’umwuga ‘Topsec Investments Ltd’ cyifatanyije n’u Rwanda n’Isi muri rusange kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakozi.

Team leaders na supervisors bafite ibyicaro.
Team leaders na supervisors bafite ibyicaro.

Muri uyu muhango, Umuyobozi mukuru (General Manager) Kashemeza R.Robert yashimiye abayobozi b’abakozi bazwi nka ‘supervisors’ na ‘team leaders’ ku kazi keza bakora n’ubwitange bagaragaza ku murimo wa buri munsi.

Yagize ati “Gukora twishyize hamwe nibyo byatanga umusaruro tukarushaho kwiteza imbere. Ntamwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi.”

Kashemeza yahamagariye abakozi gukorana intego, “Topsecurity with professionalism”. Ati “Niba umurimo ari ugutangira akazi saa moya, tubyubahirize. Mube abanyabwenge, mwige kubaho mu Isi isharira ‘Kwigira’.”

Kashemeza Robert yasabye abakozi ba Topsec biganjemo urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe bafite ntabapfire ubusa.

Ati “Leta y’u Rwanda iradushyigikiye, aho Polisi y’igihugu yiyemeza guha amahugurwa abakozi bacu kugira ngo turusheho kunoza akazi kacu neza. Nk’ubu ejo bundi mukwa munani (Kanama, 2016) hari abazajya Singapore mu mahugurwa bajyanywe na Polisi y’igihugu.”

Kashemeza kandi yasabye abakozi ayoboye gukorana umwete, imbaraga, bakajya mu Makoperative, naharanira kwigira.

General Manager Mr. Kashemeza R.Robert aganiriza abakozi.
General Manager Mr. Kashemeza R.Robert aganiriza abakozi.

Muri uyu muhango wo kwizihiza umunsi w’abakozi mu kigo Topsec kandi, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) Ruvebana Gaspard we yashimiye abayobozi bagize igitekerezo cyo gushinga Topsec nyuma yo kurwana urugamba rwo kubohora igihugu, Abanyarwanda benshi by’umwihariko n’imiryango yabo bakaba babayeho kubwo gukora muri iyi Kompanyi icunga umutekano.

Ijambo rya Operations Manager Mr. Ruvebana Gaspard nawe yavuze ijambo.
Ijambo rya Operations Manager Mr. Ruvebana Gaspard nawe yavuze ijambo.

Ku rundi ruhande, Iradukunda Frolien, umukozi wavuze ijambo ahagarariye abakozi bacunga umutekano muri iyi Kompanyi nawe yibanze cyane ku gushimira abashinze Topsec.

Iradukunda yashimiye aho ikigo cyavuye n’aho kigeze, ku buryo ubu bakora bafite amasezerano y’umurimo (contract), ndetse bakaba babona uburenganzira ku inguzanyo. Iradukunda kandi yakebuye bagenzi be bica akazi nkana.

IRADUKUNDA Frolien wavuze mu izina ry'abakozi bacunga umutekano.
IRADUKUNDA Frolien wavuze mu izina ry’abakozi bacunga umutekano.

Umukozi ushinzwe imari (Finance Manager), Nkurunziza Andrew we yasabye ‘Aba-supervisors’ gushyira imbaraga mu gushaka amasoko aho bakorera, kuko ngo mu iminsi iza, umuntu azajya yongezwa umushahara hakurikijwe amasoko yinjije.

Ati “Niba muri zone uyobora ‘aba-clients’ bagenda bagabanuka niko nawe uzajya uba uri kujya hasi, ariko niba ‘aba-clients’ bagenda biyongera niko uzaba uzamuka mu ntera.”

Nkurunziza yanenze cyane ‘Aba-Supervisors’ na ‘Team leaders’ barya ruswa y’abakozi bacunga umutekano (guards) kugira ngo babakorere Serivise runaka. Aha yagize ati “Turacyakora iperereza, uwo tuzafata azabyirengera.”

Finance Manager Mr. Nkurunziza Andrew aganiriza abakozi.
Finance Manager Mr. Nkurunziza Andrew aganiriza abakozi.

Uyu muyobozi yasabye kandi abakozi kugira ubwitange ku murimo kuko ubu ari ugukorera ku imihigo, aho mu igihe cy’amezi atandatu (6) hazajya haba isuzumamikorere kuri buri mukozi mubyo ashinzwe gukora.

Nyuma y’amajambo anyuranye, abari bitabiriye ibi birori bacinye akadiho ndetse basangira kubyo kurya n’amafunguro byari byateguwe.

Bakurikiye ibiganiro bya General Manager.
Bakurikiye ibiganiro bya General Manager.
Ibyishimo byari byose kuri Team leaders na supervisors.
Ibyishimo byari byose kuri Team leaders na supervisors.
Gucinya akadiho hagati y'abakozi n'abayobozi babo byafashe iminota igera kuri itanu.
Gucinya akadiho hagati y’abakozi n’abayobozi babo byafashe iminota igera kuri itanu.
Abayobozi nabo bafashe umwanya wo gucinya akadiho.
Abayobozi nabo bafashe umwanya wo gucinya akadiho.
Abayobozi bacinya akadiho.
Abayobozi bacinya akadiho.
General Manager atera indirimbo bakikiriza.
General Manager atera indirimbo bakikiriza.
Ibyishimo byari byose kubakozi bose ba Topsec.
Ibyishimo byari byose kubakozi bose ba Topsec.
Nyuma yo gucinya akadiho bafashe ifunguro.
Nyuma yo gucinya akadiho bafashe ifunguro.
Team leaders na Supervisors bafata ifunguro.
Team leaders na Supervisors bafata ifunguro.
Nyuma yo gufata ifunguro hafashwe ifoto y’urwibutso y'abakozi bose bari bitabiriye ibi birori.
Nyuma yo gufata ifunguro hafashwe ifoto y’urwibutso y’abakozi bose bari bitabiriye ibi birori.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Great

  • turashima abagize igitekerezo cyo gushiga topsec investment nka company ifitiye imbaga yabantu barenga 2000 ihahiro.niby’agaciro n’ubutwari.

  • Ndaruhutse Augustin ko ntamubona kibiryo?

Comments are closed.

en_USEnglish