Digiqole ad

“Airtel Touching Lives receives” igiye guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda 24

 “Airtel Touching Lives receives” igiye guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda 24

Airtel Touching Lives izafasha Abanyarwanda batandukanye mu gihugu hose

Umushinga wo gufasha abaturage “Airtel Rwanda’s Touching Lives”, watangijwe mu Rwanda bwa mbere, wakiriye inkuru z’imiryango 150 ikeneye ubufasha ukazafatamo 24 babukeneye kurusha abandi bagafashwa guhindura ubuzima.

Airtel Touching Lives izafasha Abanyarwanda batandukanye mu gihugu hose
Airtel Touching Lives izafasha Abanyarwanda batandukanye mu gihugu hose

Umushinga watangijwe muri Mata 2014, aho abatoranyijwe ba nyuma mu bo uzakorerwaho bwa mbere batoranyijwe tariki 5 Gicurasi, 2016.

‘Airtel Touching Lives’ ugamije kureba abantu bafite umusanzu batanga ku muryango barimo (society), ku giti cyabo, Sosiyeti y’Itumanaho ya Airtel Rwanda, ikazabafasha kubaha ubushobozi bwabafasha mu kazi kabo bakorera aho bari, bikazafasha abakene kuzamura icyizere cyo gufata abandi bafite aho bageze.

Iyi gahunda yatangijwe tariki ya 4 Mata 2014 nibwo Airtel Rwanda yahamagariraga abantu gutanga imishinga yabo, iya nyuma yakirwa tariki 5 Gicurasi 2016.

Airtel Rwanda yakiriye imishinga myinshi kandi myiza ivuga ku Buzima, Uburezi, Ubuhinzi, Gukemura ibibazo, Guhanga imirimo no kongerera ubushobozi urubyiruko.

Michael Adjei, Umuyobozi wa Airtel Rwanda yashimiye buri wese wagize uruhare rwe muri iki gikorwa, yaba ari uwahamagaye, uwanditse ubutumwa bugufi, uwakoresheje email cyangwa uwanditse ibaruwa asobanura abo ‘Airtel Touching Lives’ yafasha mu bice by’igihugu bitandukanye.

Itsinda ry’abazagira uruhare muri uyu mushinga wa ‘Airtel Touching Lives’ bagiye kumara igihe bajonjora imishinga yose yatanzwe, igitekerezo cyiza kikazakorwa.

Mu bindi bihugu Airtel ikoreramo, ari na ko bizagenda mu Rwanda, muri iyi gahunda abatoranyijwe bazagerwa na Airtel bafasha ababahisemo kubasangiza ibitekerezo byabo/Imishinga yabo.

Muri iyi gahunda ya ‘Airtel Touching Lives’, ibitekerezo by’abatoranyijwe bizatangira kujya binyuzwa kuri Televiziyo zikunzwe mu gihugu muri Kamena 2016.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish