U Rwanda ruzajya rukusanya Miliyari 1,5 Frw/mwaka y’umusanzu wa AU– Min. Gatete
* Umusanzu wa buri gihugu ni umugambi watanzwe na Dr Donald Kaberuka
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri abagize Inteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho amahoro ku bitumizwa mu mahanga, amafaranga asaga miliyari imwe n’igice ngo niyo buri mwaka u Rwanda ruzajya rukusanya nk’umusanzu wo gutera inkunga ibikorwa by’umuryango wa Afrika yunze Ubumwe.
Ni amahoro angana na 0,2% by’amahoro ava kubitumizwa mu mahanga bisanzwe bisoreshwa mu gihe byinjira mu Rwanda.
Aya mahoro ngo azajya akusanywa n’ikigo cy’igihugu cy’misoro n’amahoro (RRA) nk’ibisanzwe, gusa aya 0,2% ngo ntazajya yinjizwa mu isanduku ya Leta, ahubwo azajya ashyirwa kuri Konti iri muri Banki y’igihugu (BNR), maze Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe nusaba umusanzu igihugu kigomba gutanga BNR ihite iyohereza.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete asobanurira uyu mushinga Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yababwiye ko nihajya hakusanywa amahoro menshi arenga ayo igihugu kigomba gutanga mu muryango wa Afurika yunze ubumwe, arengaho azajya ajya mu isanduka y’igihugu.
Uyu musoro ungana na 0,2% uzajya uva ku bintu bitumizwa hanze bisanzwe biri mu itegeko ko iyo byinjiye bisoreshwa.
Minisitiri Gatete yavuze ku mwaka u Rwanda ruzajya rukusanya byibura amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe n’igice kandi ngo aya aba ahagije kugira ngo u Rwanda rutange umusanzu warwo mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yasabye ko uyu mushinga wakwihutisha kugira ngo umwaka uzarangire u Rwanda rwaramaze kubona amafaranga yo gutanga muri uriya muryango w’ibihugu.
Ishingiro ry’uyu mushinga ryemejwe n’abadepite 60, ntawaryanze, ntawifashe, ariko habonetse imfabusa eshanu.
Uyu mugambi wo kwaka buri gihugu kinyamuryango byibura 0,2% by’amahoro cyinjiza kubyo cyinjiza bivuye mu mahanga bisoreshwa, watanzwe n’Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka nk’imwe mu nzira yatuma umuryango wa Afrika yunze Ubumwe ubasha kwigira.
Ni umwanzuro wafashwe mu mwiherero w’abakuru b’ibihugu na za guverinoma z’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe wabaye muri Nyakanga 2016, mu nama y’Umuryango wa Afrika yunze Ubumwe yabereye i Kigali.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Sha muzayatanga mwenyine ndabarahiye…Rwanda we ntako utaba wagize rwose…africa we uwakuroze ntiyakarabye..
Ikimbabaza ni uko ibindi bihugu byatangiye kuvuga ngo babongeze umwaka! Just only for 1.5B, abanyafrika turacyari kuri mu kwigira kabisa, buriya ikibabaje abagifite umuco wo gusabiriza baraje bajye gusabiriza kwa ba parrain(France,UK) ngo babone cotisation. Mana we uwaduha bose bagatekereza nka He Paul KAGAME, wenda iyi generation yazasiga afrika yigenga.
Aliko nabonye uriya muyobozi batoye atazaborohera.
Ni byiza
[Nyakubahwa Minister adufashe abashinzwe ICT muri MINECOFIN bashyiremo akabaraga ku buryo abifuza gupigana ku myanya ihari muri iyi minsi, bitaba ngombwa kuza kuri Ministeri byanze bikunze (dukeneye na online application tukagendana n’ikoranabuhanga).]
Thank You Sir,
iki n’ikintu kiza cyane,kwigira,njya nibuka Jenocide igihagarikwa twari tumeze nabi ariko HE akatubwira ati oya mugomba kubaho kdi si ngombwa ko uwabagize gutya ababona muhangayitse mwishyiremo akanyabugabo mutwaze,uz’aho tugeze?n’afrika bizemera dupfa gushyira hamwe nk’uko HE yadushyize hamwe abarda tukaba hhar’ahotugeze.cngs
Comments are closed.