Digiqole ad

Umuyobozi wa HEC yahunze ibibazo by’abanyamakuru ku mashuri yafungiwe

 Umuyobozi wa HEC yahunze ibibazo by’abanyamakuru ku mashuri yafungiwe

Dr Muvunyi Emmanuel Umuyobozi mushya wa HEC

*Aho inama yabereye nta munyamakuru wari wemerewe kwinjiramo,
*Abanyamakuru bamaze amasaha ane bategereje ko inama irangira,
*Uyobora HEC yasubiye muri Hotel agisohoka akabona abanyamakuru,
*Ku bayobozi ba Kaminuza zafungiwe amasomo, ngo hari ikizere ko bafungurirwa vuba.

Mu gihugu hose abanyeshuri babarirwa mu bihumbi bigaga muri zimwe muri Kaminuza zafunzwe by’agateganyo, n’izindi zafungiwe amwe mu masomo by’igihe gito, bategereje kumenya niba umwaka w’amashuri uzababera imfabusa, mu nama Inama Nkuru y’Uburezi yagiranye n’abayobozi ba Kaminuza zirebwa, nta munsi wo gufungurirwa wafashwe ariko ngo ubundi bugenzuzi buri hafi gukorwa.

Dr Muvunyi Emmanuel Umuyobozi mushya wa HEC

Inama yabereye muri Hotel imwe mu ziherereye Kibagabaga, abanyamakuru bahageze mu gitondo basubijwe inyuma kuko inama yari mu muhezo, gusa n’abanyamakuru baje nyuma bakamara umwanya bategereje ko abayobozi b’Inama Nkuru y’Uburezi (Higher Education Counsil,HEC) n’abari mu nama muri rusange bababwira ibyo impande bireba zumvikanye.

Irangiye basohotse Dr Muvunyi Emmanuel uyobora HEC yabakubise ijisho abanyamakuru bari hanze asubira muri Hotel atabavugishije.

Padiri Dr. Fabien Hagenimana Umuyobozi wa INES Ruhengeri, ni we watowe nk’uri buvugire abandi bayobozi ba Kaminuza zakozweho n’icyemezo cya Minisiteri y’Uburezi cyo mu kwezi gushize.

Yavuze ko mu nama bumvikanye n’Ubuyobozi bwa HEC ko bagiye kuzuza inyandiko (form) y’igenzura bakazayitanga muri HEC, na yo ikazohereza abagenzuzi bayo bitarenze iminsi irindwi (7) iyo nyandiko ibagezeho.

Padiri Dr Fabien Hagenimana ati “Hari urupapuro tuzuzuza niturangiza turumushyire twicarane turebe ko rwuzujwe neza, kugira ngo ikipe igomba kuza  kureba niba ibyanditse ari byo biri mu kigo, hanyuma ibintu bijye mu buryo, icyo rero yagaragaje (Umuyobozi mushya wa HEC) ni uko gushaka kandi twumvikana kuri ubwo buryo bwo kubikemura.”

Na mbere Kaminuza n’Amashuri makuru yarebwaga n’icyemezo yari yahawe impapuro zo kuzuzaho igenzura ibigo byikoreye, ndetse hari abari bamaze kuzuzuza bazijyana muri HEC.

Icyemezo cyo guhagarika amwe mu masomo no gufungira Kaminuza n’Amashuri makuru mu gihe gito, cyagize ingaruka nyinshi ku banyeshuri babarirwa mu bihumbi (hari abavuga ko barenga 5000), bamwe baheze mu gihirahiro cy’aho bazerekera, abandi bibaza niba umwaka bari batangiye uzaba impfabusa n’amafaranga ababyeyi babo batanze agahomba.

Avuga kuri izi ngaruka, Padiri Dr Hagenimana yagize ati “Ibyo ntiwabigarukaho, uwahombye n’ubu aracyahomba, n’amashuri yarahombye kuko yishyura abarimu, ntabwo ari byo twabaza, buriya icyihutirwa haba ari ku banyeshuri, ari ku bigo n’ubuyobozi ndetse no kuri Minisiteri y’Uburezi binyuze muri HEC ni uko ibintu bijya mu buryo neza.

Nibijya mu buryo neza nta munyeshuri uzavuga ngo nishyuye inzu, nishyuye minerval,…ariko bitagiye mu buryo neza, icyo gihe yabaza ngo kuki mwampombeje, natwe tukimenyera kuko natwe ntabwo tuzabwira abanyeshuri ngo ibintu turabifite ntabyo dufite, basanze ntabyo dufite icyo gihe bavuga bati mwaraduhemukiye ariko ubu nkeka ko buri wese ashishikajwe no gusubira ku ishuri, ari twe tugafungura n’abanyeshuri bakiga, na Minisiteri y’Uburezi ikizera ko ireme ry’uburezi rihawe imbaraga, ariko ibihombo byo, ehhh…, byarabaye.”

Ikizere abayobozi ba kaminuza n’amashuri makuru bafite, ni uko nta munsi bashyiriweho wo kuba batanze iyo nyandiko izaba irimo amakuru y’igenzura ry’ibyo basabwe gutunganya, ngo uzabyuzuza mbere ni we uzanagenzurwa mbere.

Gusa, Umuyobozi wa HEC yateye umugongo abanyamakuru benshi bari bategereje kumva imigambi icyo kigo gifite ngo ikibazo kirangire.

Iki kibazo cyo gufunga amwe mu masomo muri Kminuza n’amashuri makuru cyane mu bigo byigenga, cyavuzweho byinshi, bamwe bavuga ko haba harabayeho kureka bimwe mu bigo (Kaminuza) bitujuje ibisabwa bigakomeza gukora, ibindi nkabyo byafunzwe, ndetse hari abavuga ko harimo gushakira amwe mu mashuri abanyeshuri.

HEC yasohoye ibaruwa ivuga ko abanyeshuri bigaga kuri kaminuza zafunzwe by’agateganyo no mu masomo yafunzwe by’agateganyo bakuzuza inyandiko ihari (iri ku rubuga rwa HEC), kugira ngo bafashwe kubona izindi Kaminuza bigamo.

Kuri iyi ngingo nayo yaganiriwe muri iyi nama, Padiri Dr Hagenimana yagize ati “Ibyo na byo twabivuzeho kuko buriya ni inshingano za Leta kubungabunga ubusugiire bw’abaturage bayo, bityo ari ibishoboka ayo masomo (programs) ntafungwe, abanyeshuri bagaruka kwiga, ariko yaba afunzwe Leta ikagomba kumenya abo banyeshuri kuko ni inshingano zayo nanone.”

Dr Muvunyi Emmanuel asohotse agasanga abanyamakuru hanze, yabanje kujya mu biganiro na bamwe

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

34 Comments

  • Hahahaaa! Noneho Muvunyi (Dr. Sorry!) arandangije! None se abanyamakuru azabahunga kugeza ryari? Wasanga atanazi ko kwimana amakuru bihanwa n’amategeko…

  • Abanyamakuru se wabitereza uzi ko ibyo barakubaza utabafitiye ibisubizo, ahubwo Dr ni umuhanga

  • Ikigaragara ni uko Ministeri y’uburezi ifite akazi kenshi kand yitera!Iyi HEC niho ibarizwa rwose none umuyobozi wayo atinye abanyamakuru….??!!Byavuga byinshi rwose twakwibaza!Ese koko iri hagarikwa rya programs zimwe na zimwe, umugani w’umunyamakuru, nta mugambi mubisha ubyihishe inyuma wo gusenya zimwe muri kaminuza bajyana abanyeshuri babo kuzitabafite cg zababuze?Ese nta ruswa koko yabaye muri ibi bintu…???Rwose aba bayobozi baratwumije noneho!!!Bakaba muri education noneho we!!!

  • Twebwe turarambiwe rwose guhora dutegereje! Ayo manama bahoramo kuki batayakoze mbere yo kwihutira gufunga za kaminuza ngo babyumvikaneho neza?
    Abanyamakuru mutubabarire mutubarize Perezida Paul Kagame kuko niwe twizeye ko yadukemurira iki kibazo. Abo bireba ndabona byarabananiye, Muzehe wacu niwe wagikemura! Ayo manama no kuzuza amafishi bidashira ubwo baratekereza ko tumaze gutakaza igihe kirenga ukwezi cyangwa?

    • Nanjye ni uko mbyumva. Abanyamakuru bazatubarize His Excellency; ashyira mu gaciro kandi ntaca ku ruhande.

  • Dr. MUVUNYI Emmanuel yahemutse cyane kuba yanze kuvugisha abanyamakuru. Nakomeza kuriya ntabwo azashobokana nabo, kandi abanyamakuru b’iki gihe nabo ntiboroshye.

    Byaba byiza rero Dr. MUVUNYI Emmanuel ahinduye inyifato ye hakiri kare akajya yubaha abanyamakuru akabaha amakuru yumva ashobora kubaha, naho ayo yumva atari ngombwa kubaha akayareka, ariko nibura yabavugishije, kuko kubahunga ahubwo ni ukubitereza kandi bashatse nabo bamutereza rubanda.

    Uriya mwanya bamuhaye ngo ayobore HEC arasabwa kuwufata neza kandi agakora neza akazi ke, bitabaye ibyo uwamushyizeho afite n’ububasha bwo kumukuraho. N’ubwo bizwi bwose ko Dr. MUVUNYI Emmanuel hari abavuga ko ari igihangange, ariko ubuhangange bugomba kugaragarira mu mikorere myiza kandi inoze, ntabwo bushobora kugaragarira mu bwirasi no mu gasuzuguro. Twizere ko ibibaye ubu ku banyamakuru bitazongera.

  • Uwo muyobozi uri guhunga abanyamakuru nta ngamba agira peee!Biragaragara ko ikigo cye nta ngamba gifite ku gukemura ikibazo cyateje!None iyi nama yayitumirije iki???….Ko ntacyo afite atangariza abanyamakuru!!..

    • Hanyuma se wowe usomye ibyo uyu Padre Hagenimana wemeye guhura n’abanymakuru usanga ibyo abasubiza hari ikintu kirimo, ko biri vide. Njye narumiwe, abantu basabwe n’ubwoba no kugera kuri ba Dr. none nawe uri aho uravuga ubusa !

  • Izo form batubwiye kuzuza ngo badushakird andi mashuri se ko ntacyo bazivuzeho! Uwo muyobozi uhunga abanyamakuru natubwire uko bizagenda kubijyanye na diplome twabona cyangwa amasomo twari twarize muri izo kaminuza zafungiwe niba azakomeza kubarwa.

  • Mwimurenganganya namwe uburezi bwapfuye kuva kera bose bigaramiye, barya amafaranga yabana ngobari muri za universites zidashinze, abantu babibvuga imyaka nimyaka ngo nibipinga none byose byahirimye kuki mubimubaza ikigihe?

  • Hahhhhhh ariko ye ibihombo byarabaye koko none s tubishura kdintwararangije bishuyura abalimu batigisha kubera iki?!! Ntitwiga nabo balimu ndumva bataati ku kazi amakosa nayabo na leta yavemreye ko baufungura ibitujuje ubuziranenge

  • Uyu muyobozi wa ines we ko utatinye aba banyamakuru? Dr Emmanuel muramubeshye ntabwo ari ugutinya itangazamakuru.

  • Nange ndabona Nyakubahwa President wa Repubulika yadutabara akadukemurira ikibazo kuko abandi bazahora mu manama nibarangiza nibumva ntacyo bagezeho bahunge abanyamakuru rwose we byibura yatubwira ibintu bifite ihame kdi bizima.

  • Ikosa MINEDUC/HEC bakoze n’uko ireme ry’uburezi ridashakirwa muri Kaminuza ikindi abakozi ba MINEDUC bafite imigabane (shares) muri za Kaminuza zimwe bityo rero gusenya izindi bagambiriye ko abanyeshuri bimurirwa mu zindi ni ibintu bishoboka. Dr MUGISHA yarahemutse gufungira kaminuza zigamo abana b’uRwanda atabahaye integuza ngo ntibayajyemo. Ese ubundi bazihereye iki ibyangombwa byo gukora? Dr Muvunyi we ku ruhande rumwe namwumva kuko kubazwa urusobe rw’ibibazo utazi, utanateje biragoye,icyo ngayira Dr Muvunyi ni uguhunga abanyamakuru (niba yabikoze koko), mwibaze kuba yahunze itangazamakuru Abanyeshuri bahombye amafaranga n’umwanya bitoye bakajya muri HEC n’amarira ubwo yabigenza ate? Gusa abanyeshuri bazitangiyemo mbona uwahagaritse kaminuza zari zemewe akwiye kubazwa igihombo cy’ababyeyi/abarezi bikokoye bagatanga school fees. MINEDUC mbona ikwiriye gushyirwa muri Perezidanse ikajya igezurirwa hafi n’Intore izirusha intambwe Nyakubahwa Paul KAGAME atari ibyo bariya yizera agaha akazi bakakazanamo izindi nyungu bwite bashobora kumuteranya n’abaturage mba ndoga data. Ireme ry’UBUREZI nirishakirwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Kaminuza ni Ubushakashatsi kandi n’izitarafunzwe nta gahunda ihamye zifitiye usibye kurata inyubako no gucudika n’abafata ibyemezo.

    Murakoze

  • Nonese niba atari ugutinya itangazamakuru ni iki? Ahubwo Dr Muvunyi ni umuswa mubi!! Nonese Dr muzima atumiza inama nkuru nkiriya atiteguye kuza kuvugana nitangazamakuru? Agahitamo kurihunga. Azi n,ibibazo birimo.

  • Harya ibi haricyo nyakubahwa abivaho? Uburezi bupfuye gusa muri 2017 cyangwa bwapfuye kuva kera? Aho wumva ngo universite imwe runaka zahaye impamyabumenyi abarenga 800? Aho niho byatangiye gupfira gusa wabivuga bakagufata nkuwanga iterambere nkutifuriza abanyarwanda kwiga nkuko bari barabivukijwe kuva kera.

  • DrMuvunyi ikosa wakoze Niko yimye itangazamakuru umwanya nah’ubundi nawe biragoye kuba yasubiza ikibazo atateje mumwanya muto nkuyu, yabanje kuganira na banyir’ubwite ubwabo, ahubwo dutegereze iyo minsi irindwi yahawe ubuyobozi bwa za kaminuza, hanyuma nihatavamo igisybizo cyukuri guhagarara burundu cg gukomeza ,ndumva ababishinzwe baba binaniwe,twakwitabaza his Excellency niwe wagira icyo adufasha

  • Cyakoze, turarambiwe pe, bituragira ntiturinka! Nibavugishe ukuri uko ibintu bimeze, barekere aho gutesha umutwe abantu, rwose njyewe ndisabira nyakubahwa president gutabara abanyarwanda kuko imitima yabantu imaze kwangizwa nabayobozi yashyizeho ngo bamufashe kuyobora abanyarwanda,BAMURANGE ibyo uvuze nukuri kose

  • Ahaaaaa !!!gusabarigutuma ubwonko butecyereza nabi ,president nabikuricyirane batazamuteranya nurubyiruko.barahubutse kabsa

  • Ariko rero … aba banyamakuru nabo nta bunyamwuga, bihuse cyane. Uyu mugabo ubuyobozi bwa HEC abugiyeho ejobundi, bamuhe igihe abanze yige amadosiye yose.

    • Nibyo rwose!
      Ikindi ushobora gusanga HEC itarigeze itumira itangazamakuru muri iriya nama (kandi nabyo ndumva bibaho)

  • Njye hari icyo nsaba abanyamakuru, mwadufashije mugakomeza mukadukurikiranira iki kibazo ko nziko namwe mubishoboye koko?

    Ndabizi uwo muyobozi wa hec ntago yimutse mugihugu, mwakomeje mukamukurikirana byaba na ngpmbwamukanamuhamagara mukamubaza ko nziko atavuye muri uru Rwanda??

    Basi se byanze mwadufashije bikagera kuri Nyakubahwa His Excellence President Paul Kagame akagira icyo nawe yabivugaho, kuko baca umugani ngo umwami ntiyica hica rubanda, wasanga barariye amaruswa cg bafite andi mayeri barimo, ariko ugasanga byitirirwa igihugu cyose.

    Nyamuneka mugire icyo mukora kuko abanyeshuri birenda kubaviramo guta umwaka wose, ukababera imfabusa kandi byaba bibabaje mu Rwanda rw’abanyarwanda duhamya ko nta akarengane kakirubamo!!

    Mumfashe mbasabe rwose, iri tangazamakuru niryo dufite nk’umuvugizi w’abaturage ukomeye ikibazo mukomeje kuvugaho mukakigarukaho kandi mukagitindaho gikemurwa vuba, nyamuneka ko nziko mubishoboye mwarenganuye aba bana ba abanyarwanda, mukabaza munzego zose zishoboka ko biri gufata iyindi ntera??

    TV1 na Radio1 ndabashimira uburyo babikoramo barenganura abaturage, ese itangazamakuru mwese mwavuze kuri iki kibazo cyane ko nziko itangazamakuru riri vast kandi rikomeye?? Rwose mwaba mukoze.

    • Ese kuki abadepite ntacyo babivugaho niba koko batorwa n’abaturage? Ese buriya bazaza kwamamaza ibiki muri kanama?

    • Ubwo se mukeka ko perezida wa Repubulika atazi iki kibazo. Muribeshya rwose arakizi neza, kuko ntabiberamuri iki gihugu atamenya, ndetse niwe ubimenya mbere y’uko bisakara hanze.

      Kuba ntacyo arabivugaho rero ubwo hari impamvu, nimutegereze.

  • Ariko ubundi abanyeshuri bahagarikiwe kwiga bo bicaye ntacyo bavuga, kandi hari uburyo bwo kuburana uburenganzira bwabo kandi muburyo bwiza kuki bicaye gutyo, iki ubwacyo ni ikibazo abantu biga muri kaminuza mukabeshya igihe kingana gutya nta n’umunyeshuri numwe wandikiye inteko nshingamategeko cya president, cg ngo abantu biyegeranye basabe itangaza makuru ko ryabaha ibiganiro n’ababishinzwe biciye mumucyo, abantu mwiga kaminuza mutabasha kuvuga uburenganzira bwabo ubwo mwaba aba depite mwabasha kuvuga no kumvikanisha uburenganzira bwabandi. muhumuke, kwicara hafi amezi abiri nta gisubizo mutanazi igihe gifatika ibibazo byaba byacyemukiye, njyewe nubwo bibabaje ariko namwe ndabaveba cyane rwose. reka mbahe inama ni mwihuze uko mwiga mubigo mwandikire inteko nshingamategeko muyisabe kurenganurwa kuko murimo kugwa mubyo mutazi, niba mugirango ndababeshya kuki abujuje form babahaye ntacyo mineduc cg hec yakoze kugeza ubwo bavuga ngo noneho bagiye kubicyemura musubire aho mwigaga, ese bwo igihe batanze kirenze muzaguma iyo iwanyu mwicaye ngo twareranganye gusa. come on guys, namwe mugaragaze ko nibura mwageze mu ishuri gusa muburyo bwa gitore mudasahinze. murakoze ndi umusaza ndabahanuye.

  • Nyakubahwa Prezida wa republika Paul Kagame dutabare ni wowe wenyine watumva, turatakambye bamwe abatwishyurira bagiye kubireka. Turakwinginze dutabare wo kabyarawe. urakoze cyane.

    • Perezida wa Repubulika muramunganya.Ntabwo ariwe watumye umuyobozi wa HEC MUGISHA Innocent ngo yemerere za Kaminuza zitangire kandi zitujuje ibya ngombwa cyangwa ngo zitangize amashami zitujuje ibya ngombwa. Uwabikoze niwe ugomba kubibazwa kandi turizera ko azbibazwa.

      Naho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika we yakoze akazi ke ejo bundi akura mu mwanya uwo muyobozi wa HEC(MUGISHA Innocent )akamusimbuza undi kuko akazi kari kamunaniye. Nimutegereze rero uwo muyobozi mushya wa HEC icyo azakora kuri icyo kibazo kuko biri mu nshingano ze, naho kwitabaza Perezida wa Repubulika ntabwo bikurikije inzira y’amategeko.

      Ariko MINEDUC nayo ibifitemo uruhare yakagombye kubibazwa kuko Minisitiri w’Uburezi niwe usinya ku mabaruwa yemerera Amashuri makuru yigenga gufungura imiryango cyangwa gufungura amashami.

      Ntabwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika azareba ibintu byose muri iki gihugu kandi afite abamufasha mu nzego zinyuranye yahaye ubwo bushobozi. Ahubwo aho ikibazo kiri ni ukumenya ukubtu abantu bamwe badafite ubushobozi bajya mu myanya, ni nde ubazana??? amazina yabo ninde uyatanga?? . Mbere yo kubashyira mu myanya kuki inzego zibishinzwe zitabanza ngo zibakoreho iperereza zirebe neza niba koko umuntu runaka ugiye gushyirwa mu mwanya runaka afite ubwenge n’ubushobozi buhagije bujyanye n’inshingano agiye guhabwa ??

  • Muvunyi ko nari muziho kudatinya ubwo byagenze bite? abanyamakuru ni mumutumize atange ibisobanuro.

  • Ireme ry’uburezi ryafashwe n’uburwayi kubwa Colonel Aloyizi Nsekarije, rijyanwa mu bitaro na Colonel Dr karemera, Emmanuel Mugidi Aribera umurwaza ripfira mu maboko ya Dr Mujawamaliya Jeanne d’Arc. Dr Daphrose Gahakwa ahageze asuka amarira ananirwa na kimwe, Nibwo Dr. Pierre Damien Habumuremyi aricukuriye imva maze Dr Vincent Biruta arimanura mu mva, Prof. Silas Rwakabamba arenzaho itaka birarangira. Dr. Papias Musafiri rero, ahora mu kwirabura arindiriye umuzuko w’ibyapfuye ubu twese twarahebye.

    • Ubivuze neza cyane.Nzagutora muri 2017.

    • @Mwalimu, Naho Dr. MURIGANDE Charles we ko utamuvuze??? we yaba yarakoze iki ko yayoboye uburezi mbere ya Dr. HABUMUREMYI Damien. Ubwo uvuze ko uwo HABUMUREMYI yacukuye imva reka tuvuge ko MURIGANDE we yaguze isanduku yo gushyingura (cercueil).

  • Turashimira itangazamakuru, cyane Umuseke.com watuvugiye akababaro twatewe na Ministeri y’uburezi, iki kemezo cyarahubukiwe bitabaho….cyajemo ubushishozi bukeya kimwe n’ibintu bisa na …. .Radio 1 na TV 1 mwakoze cyane kutuvugira rwose, Isango star radio and Tv muri inyamibwa!Royal Tv kimwe n’ibindi binyamakuru mwatugereye aho twananiwe kumvikanisha akababaro kacu.

  • Ahaaaaa mwisetsa ubuse nyakubahwa araho atarabimenya
    Gusa Dr guhunga abanyamakuru bifitanyisano yuko ntakuri yarafite
    Yarebye abona bigoye kuvuga ukuri ntako afite nibavugishe ukuri icyobifuzape

  • Njywe nsanga ibi arurwiyuyuytso.Leta yatuyehasi uburezi ku batanga izo bise merci Kagame.Bikomerazho abantu babihidura ubucuzi imyaka irashira manda zirashira tuyongeza none ngo? Tureke gusetsa abanyarwanda turaziranye twese kandi iryo reme ryatuwe hasi nta mawana wumuyobozi bireba.Nangwa na kera bigaga secondaire mu Rwanda ububu babacukiriza hanze.

Comments are closed.

en_USEnglish