Mu kiganiro cyateguriwe abanyamakuru kuri Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” kuri uyu wa gatanu, Ministre w’Ingabo Jenerali James Kabarebe yabwiye abakijemo ko umunyamakuru wo mu Rwanda adakwiye kwitwara nk’abanyamakuru bo mu bindi bihugu bitewe n’amateka u Rwanda rwaciyemo, iyo myitwarire ye kandi ngo ntihungabanya amahame agenga umwuga we. Ni mu kiganiro cyateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, […]Irambuye
Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira ntawibazaga ko u Rwanda ari igihugu kizongera kwidagadura, uyu munsi byarahindutse, abanyarwanda kubabona bishimye bidagadura ntiwamenya ko hari icyababayeho gikomeye, ni imbaraga z’impinduka. Ishoramari ntirirafungura amaso ngo zibyaze umusaruro iyi mpinduka yo guha ibyishimo abanyarwanda basigaye bagaragariza inyota. Ubuhanzi na muzika ni kimwe mu bifasha abanyarwanda benshi kwidagadura, kwishima, kuruha no […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Gicurasi nk’uko byari biteganyijwe, iburanisha ry’urubanza Lt Joel Mutabazi aregwamo we n’abandi bantu 15 ibyaha by’iterabwoba, kugambirira kwica umukuru w’igihugu, gukorana n’imitwe irwanya leta nka RNC na FDLR, n’ibindi byaha bikomeye rwakomeje haba impaka hagati y’Ubwunganizi n’Urukiko kuri amwe mu mahame atarakurikijwe. Uyu munsi abitabye urukiko mu baregwa […]Irambuye
Inama nkuru y’abanyamuryango ba Banki ny’Afrika itsura amajyambere, BAD, izateranira i Kigali guhera kuwa mbere w’icyumweru gitaha kugeza kuwa gatanu, Amb. Gatete Claver Ministre w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda yatanangaje kuri uyu wa 15 Gicurasi ko ari inama ikomeye cyane izasigira inyungu nyinshi cyane ku Rwanda. Ministre Gatete yavuze ko abantu bakomeye mu bijyanye n’ubukungu n’abakuru […]Irambuye
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Rebelo Pinto Chikoti na Louise Mushikiwabo mugenzi we ku ruhande rw’u Rwanda basinye amasezerano ashingiye cyane ku mubanire y’ibihugu byombi. Aya masezerano akaba ashingiye kubyo abayobozi b’ibihugu byombi baganiriyeho muri Angola mu kwezi gushize, birimo cyane cyane ingingo zo kubaka amahoro mu karere. Gushyiraho akama kihariye gashinzwe ubuhahirane ni imwe […]Irambuye
Umutangabuhamya wa 21 witwa Rwatende Daniel ushinja Leon Mugesera kuri uyu wa 15 Gicurasi, yagaragaye imbere y’Urukiko, nubwo ngo afite imbogamizi z’umutekano we ariko yemeye gushinja Mugesera barebana. Mugesera akurikiranyweho ibyaha bikomoka ku ijambo yavuze mu 1992 ku Kabaya. Uyu mutagabuhamya atandukanye n’uheruka wumviswe atagaragara ndetse wasubizaga ibibazo mu nyandiko gusa, ibintu byatumye ubuhamya bwe […]Irambuye
Mu gutaha ububiko bw’imiti bushya bwuzuye i Masoro kuri uyu wa 15 Gicurasi, umuyobozi w’ishami rishinzwe gutumiza no gutanga imiti muri mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC; Gaju Muzayire Celsa yatangaje ko ubu bubiko bushya buzatuma 60 % by’amafaranga yatangwaga mu gukodesha inyubako 10 zabikwagamo imiti, azajya kunganira ibindi bikorwa byo mu buzima. Miliyoni 400 z’amanyarwanda […]Irambuye
Kuri uyu wa 15 Gicurasi urubanza rw’abaregwa ibyaha birimo iterabwoba rwakomeje ku rukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe, itsinda rya gatatu mu matsinda ane azaburana niryo ryari ritahiwe rigizwe na Lt Mutabazi Joel na Private Kalisa Innocent, uyu Kalisa akaba yasabye Maitre Christophe wamwunganiraga kwisohokera ndetse uwo bafatanyaga kumwunganira Maitre Jean Claude Musirimu afata icyemezo […]Irambuye
Ni mu ruzinduko Abasenateri bagize komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano yagiriye ku kicaro cya Polisi ku Kacyiru aho babwiwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ko umutekano mu gihugu wifashe neza nubwo ngo mu mategeko y’u Rwanda hakirimo ibihano bito ugereranyije n’ibyaha bimwe na bimwe. Muri uru ruzinduko IGP Emmanuel Gasana uyobora Polisi y’u Rwanda […]Irambuye
Mashyaka Jacques aherutse kuzuza imyaka 23, muri Jenoside yari umwana w’igitambambuga w’imyaka ibiri, akaba bucura mu bana barindwi babyawe na Mbarubukeye Xavier na Mukayuhi Therese wari utuye mu cyahoze ari Komine Birenga (ubu ni mu karere ka Ngoma). Bose barishwe arokoka wenyine kuko yari umwana ukunda kurira bamusiga mu nzu bajya kwihisha batinya ko amarira […]Irambuye