Digiqole ad

Umunyamakuru wo mu Rwanda ntakwiye kuba nk’abo mu bindi bihugu – Gen Kabarebe

Mu kiganiro cyateguriwe abanyamakuru kuri Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” kuri uyu wa gatanu, Ministre w’Ingabo Jenerali James Kabarebe yabwiye abakijemo ko umunyamakuru wo mu Rwanda adakwiye kwitwara nk’abanyamakuru bo mu bindi bihugu bitewe n’amateka u Rwanda rwaciyemo, iyo myitwarire ye kandi ngo ntihungabanya amahame agenga umwuga we.

Jenerali James Kabarebe aganirira abanyamakuru kuri gahunda ya 'Ndi umunyarwanda' kuri uyu mugoroba
Jenerali James Kabarebe aganirira abanyamakuru kuri gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ kuri uyu wa gatanu

Ni mu kiganiro cyateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, aho abayobozi barimo Ministre w’Ingabo, Hon Bamporiki Eduard, Prof Shyaka Anastase wa RGB n’abandi bagiranye ibiganiro n’abanyamakuru kuri iyi gahunda n’aho ihuriye n’amateka y’u Rwanda.

Ministre w’Ingabo yabwiye abanyamakuru ko amateka y’u Rwanda yatwaye ubunyarwanda igihe kinini, bikaba ubu bisaba izindi mbaraga, zirimo n’iz’itangazamakuru, kongera kubaka ubunyarwanda mu bantu bakiyumvamo kuba abanyarwanda kurusha kwibona mu moko.

Yabwiye abanyamakuru ko umunyamakuru wo mu Rwanda ariyo mpamvu mu murimo we atagomba kwitwara n’abo mu yandi mahanga kubera urwo rugamba rwo kubaka igihugu gishya nabo ngo bagomba kurwana.

Jenerali Kabarebe yavuze ko ubu Abanyarwanda  b’ingeri zose bafite  ibikomere  mu ntekerezo zabo  cyane mu bihe by’icyunamo. Ngo niyo mpamvu abantu  bagomba  guhora bibuka uburemere bw’amateka y’u Rwanda.

Yasobanuye ko kuva mwaduko w’abakoloni kugeza kuri Jenoside u Rwanda rutigeze ruba u Rwanda kuko rwari rwarambuye abana barwo ubunyarwanda. Avuga ko Abanyarwanda bajyanaga imbaraga hanze bahunze cyangwa bagiye gukora, u Rwanda rukabihomberamo ndetse rukahatera agaciro kubwo guhunga no guhaha.

Umunyarwanda yari yarataye agaciro asuzuguritse azwi nk’umunyabibazo kubera ubuhunzi no kwimwa agaciro n’igihugu cye. Abari  mu Rwanda ntibari batuje nabo kuko batigaga neza, bireberaga mu moko, no kuba batari bisanzuye mu gihugu cyabo” Jenerali Kabarebe.

Avuga ko “Ndi umunyarwanda” yatangiwe na FPR-Inkotanyi

James Kabarebe yasobanuye muri iki kiganiro uburyo FPR-Inkotanyi yatangiye gahunda ya “Ndi umunyarwanda” kuko yarwaniraga gusubiza buri munyarwanda agaciro mu gihugu cye, ibi ndetse ngo babigaragarije mu kuvanga ingabo nyuma yo gutinda iza FAR.

Ngo nubwo Leta ya mbere  yavugaga ko umwanzi wayo ari Umututsi, Jenerali Kabarebe avuga ko umwanzi w’ingabo za RPF-Inkotanyi yari umusirikare wa FAR gusa, ariko ko   bitabujije ko bamaze gutsindwa babashyize mu ngabo kuko bakimara gufata igihugu abagera ku 1 500 bahise binjizwa mu ngabo z’Inkotanyi.

Ati“Mu 1999 twarwanye n’ibihugu umunani,twari dufite abasirikari ibihumbi 56 muri bo abagera ku bihumbi 36 bari mu bahoze mu ngabo zatsinzw.”

Avuga ko ingabo za FAR ikibazo  bari bafite kitari ubwoko ahubwo yari ingengabitekerezo kuko iyo bamaraga gusubizwa mu gisirikari  bagikoreraga  n’ubumenyi bwabo n’imyitwarire ikaba myiza.

Gusa avuga ko no mu ngabo “Ndi Umunyarwanda” yagiye yinjiramo gahoro gahoro bitewe n’ubufatanye zagiye zigirana kuko hari abatarumvaga ko uku kuvanga ingabo bishoboka.

James Kabarebe avuga ko nyuma ya Jenoside ariho abantu bagize amahirwe yo kuryoherwa n’ubunyarwanda nubwo ngo bidatangaje kuba  bamwe badatinya  kubyibagirwa bagahemukira igihugu birengagije amateka.

Atanga urugero rw’umwe mu bayobozi wagaragayeho gukorana na FDLR nyamara afite umwana urihirwa amashuri na Leta muri America.

Ministre Kabarebe yasabye abanyamakuru guha agaciro Ndi umunyarwanda mu kazi kabo  kandi babijyanisha no guharanira uburenganzira  bwabo. Ni nyuma y’uko bari bamubwiye ko hari imbogamizi itangazamakuru rigihura nazo nk’ubwisanzure ndetse n’ubushobozi bucye.

Depite Bamporiki Eduard watanze  ikiganiro avuga ko umunyamakuru akwiye kubanza agakira nawe akabona gutanga  umusanzu kuko uwo musanzu uzagirira akamaro abanyarwanda bitewe n’uwutanze.

Avuga ko u Rwanda rwagize intwari ndetse rugira n’ibigwari gusa ngo u Rwanda ruzatezwa imbere n’abakomoka kuri bose (Intwari n’ibigwari) bityo ngo abanyarwanda bakwiye  kujya bumva ko ari bamwe n’umutima wabo wose.

Ati“Ndi Umunyarwanda izagira imbaraga kurusha izo amoko(Hutu-Tutsi) yagize

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

11 Comments

  • Turamushimiye Kabarebe James wabaye chef d’état Major wa FARDC

    • Hanyuma uyu akaba ariwe urikutwigisha ndumunyarwanda? atwigishije ndumucongomani cyangwa ndumugande byarushaho kumvikana.

      • Nonese ko mwayobotse Kayibanda, Umuteteri wa Kongo watsindagiwe k’u Rwanda na kiliziya gatolika, cyangwa Habyarimana, wabyawe n’umukiga wa Kabale muli Uganda waje mu Rwanda yikoreye amavalize y’abapadiri? Nkanswe umunyarwanda wuzuye James Kabarebe wirukanywe mu Rwanda rw’abakurambere be, akirukanwa n’abanyamahanga batalibakwiye kumurusha uburenganzira mu gihugu cye! Niba yarabaye umugaba w’ingabo za Kongo nuko iy’intwari y’u Rwanda yali kuli mission y’urugamba atumwe n’urwamubyaye, kandi iyo mission akayubahiriza k’uburyo ingabo yarayoboye zageze ku ntego zo guhirika Kuku Ngbendu wa Zabanga wali warabaye icyananiranye! Reka akomeze atubwurize kuko yerekanye ubutwali budasanzwe akagera ku ntego yatumwe n’u Rwanda. Ese nkamwe  mwirirwa mubwejagulira kur’urubuga mwigeze mugera kuki gifatitse uretse gukomeza kutwereka amatiku?

        • U Rwanda rwamutumye kuvana Mobutu kubutegetsi koko ndemeranywa nawe.Ikibazo naho kiri.Zaire kwarigihugu kigenga umunsi bagabyibitero bakaza kuvanaho kagame uzabyishimira?

  • Abanyarwanda twarajijutse ntabwo tukiri abo kubeshywa ibibonetse byose!! Gusa birababaje cyaneeeeeeeee!! Tres Honteux

  • Ariko ubu amaherezo azaba ayahe ? Kwivanga mu bintu byose kweli ? Ubu ejo bazajya kubwira abaganga uko bagomba kuvura, abarimu uko bagomba kwigisha, abakanishi uko bagomba gukanika …. Ahaaa ! Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda. None se amashuri abereyeho iki ?

  •   Mbona ko iki kiganiro  kuri ndi umunyarwanda cyatanzwe na  Gen james kabarebe mu buryo burambuye cyane cyane ku mateka yaranze u Rwanda ubona yuzuyemo akajagari katoroshye tutakavamo mu gihe itangazamakuru icyo kiganiro cyari kigenewe ndetse n’izindi nzego zishyira ndi umunyarwanda mu ngiro kitatanga umusaruro mu gihe itangazamakuru ritarumva isano riri hagati ya Ndi umunyarwanda n”umwuga abanyamakru bakora ndetse no mu zindi nzego.Ikibazo jye mbona nuko umwuga nk’uburyo bwimibereho umaze guhabwa agaciro karenze ubunyarwanda.Ibi kugirango mbisobanure byansaba nanjye gutegura ikiganiro ku mateka y’u Rwanda ndetse no kuyatangaho ikiganiro mu buryo bugaragaza ko bibabaje cyane kumva ko abanyamahanga batwambuye amahame yacu ndetse n’iteka byatugengaga nkubyambura abana bato!!!!!!U Rwanda rwari rufite ubuyobozi , ubutegetsi ndetse bukagira ingabo ndetse usanga zitaravogerwaga muri icyo gihe, ntibyumvikana ukuntu ubwo bwenge bwayoyotse mu gihe kitanarenze imyaka 31 gusa.Ibi , abahanga nka Gen James Kabarebe , Prof Shyaka Anastase ndetse na Rushingabigwi Emmanuel ufite inararibonye mu birebana no gutara inkuru ukanazitunganya , uakazitangaza mu buryo bwubaka igihugu ,bakwiye gutegura igitabo kizafasha abantu gusobanukirwa neza inzira yinzitane u Rwanda rwanyuzemo kubera abantu banyuranye nkuko byasabwe n’abamwe mu banyamakuru babisaba Gen James Kabarebe kuya 16 Gicurasi 2014 muri HillTop.
     Kudasobanukirwa cyangwa gusobanukirwa ndi umunyarwanda mu itangazamakuru ndetse no mu zindi zigize iki gihugu bigomba cyane cyane kugaragaza isano ry’ubunyarwanda ndetse n’umwuga kuko ubona imwe mu mbogamizi zituma habaho akajagari ziterwa no kuba twarafashe umwuga tukawurutisha ubwenegihugu : Ndi umunyarwanda( (Citizenship)Abategura ibiganiro bajye batubabarira bareke kureba impamyabumenyi gusa bajye banareba abantu bagifite ubumuntu muri bo burenga y’amarangamutima Ariko ikindi kitaravugwa kandi cyateje akajagari mu banyarwanda ndetse n’abanyamahanga ni Ubuyobozi( Leadership cyangwa Statemanship)!!!!! Iyi ntambara yo kuba umuyobozi cyangawa ubutegetsi igomba kuzasobanuka rwose niba dukunda igihugu cyacu.Sinabangaga , umuntu atanga icyo afite.Ntarugera François

  • U Rwanda rutuwe n’inyabutatu Abatwa Abahutu n’Abatusti.Ibindi muvuga ntawuzabihindura.Icyabanyarwanda baharanira nukurubamo mu mahirwe amwe.Nguwo umusingi urzaramba ku banyarwanda.

    • MUVANDIMWE KANIZIYO GIRA AMAHORO!!!!!AHO URI HOSE GUSA ICYO MBONA GISHOBOKA
      NUKO URI HANZE YARWO,ICYO NAKWISABIRA NUKO WAZANYARUKIRA MURWANDA
      UKIREBERA,MY BRO!!!MU NTAMBARA UBU TURWANA IYO YATAYE
      AGACIRO,UWANAYIGARURA TWA MUFATA NKUMUSAZI,AHUBWO NJYE NARATANGAYE
      NONGEYE KUBONA HAJE NDUMUNYARWANDA!!!!!!NARI BAJIJE NGO MBESE UBUYOBOZI
      NTI BUHUBUTSE MUKUZANA KIRIYA KINTU, KUKO NARIMAZE IMYAKA 18, MBONA
      ABANYARWANDA BASHYIZE HAMWE KANDI BUMVIKANA…KOMISIYO Y’UBUMWE
      NUBWIYUNGE YAKOZE AKAZI KAYO NEZA……AMADINI N’ABAVUGABUTUMWA
      BABWIRIZA MU IZINA RYA YESU BAKOZE AKAZI KENSHI KO GUSHIMIRWA MURI ZA
      GEREZA NO MUMACUMBI YA BAROKOTSE JENOCIDE,INGERO NI NYINSHI MURI NYAMATA HARI ABAMAMAN BAKIJIJWE BAGEMURIRA ABISHE ABAGABO N’ABAVANDIMWE BABO MURI GEREZA UBWO NUBUKRISTO N’UBUTWARI KWERI KWERI,UBU INTAMBARA TURWANA NIYUBUSUMBANE MUBUKIRE KUBURYO BIKABIJE AHO ABAKIRE BARUSHAHO GUTUMBAGIRA MUBICU,ABAKENE BA BASHOMERI BAKRUSHAHO KUMANUKA BAJYA MURI RWARWOBO RWICURABURINDI (GUPFIRA MUBUKENE) RWOSE ABATA IGIHE BARI MUMOKO NTAJAMBO BAKIGIRA MURWANDA AHUBWO MUREKE DUSHYIRE HAMWE DUKORE KANDI LETA YACU IDUFASHE IHAGURUKIRE IKI KIBAZO, IKINDI NTAWUNDI MUTI DUTEGEREJE UZAVA IMAHANGA NUKUREKA ABANYARWANDA BAGASANGIRA DUKE BATUNZE….NAWE SE TRANSPORT Y’UMUJYI WOSE UZAYIHA ABANTU BATATU BAZAKORESHA ABANTU 500 MUGIHE YARITUNZE HAFI ABANTU 1.500.000 BARYAGA BAKANYWA BAKISHYURIRA ABANA BABO AMASHURI?NDUMUNYARWANDA NIKI NUKWISHYIRA UKIZANA NUGUKUNDA IGIHUGU CYAWE,ARIKO MUGIHE UGITEKANNYEMO NDAVUGA UMUTEKANO WO HANZE NUWIMBERE MUNDA…BAYOBOZI BACU AMATWI ASHONJE BIRAYOROHERA KUMVA IBIBONETSE BYOSE CYANE CYANE IBIYASHUKA..ARIKO NIMUGIRA ICYO MUKORA UBU BUKENE BUTWUGARIJE MUKABUGABANYA,HAGAKORA UBIFITIYE UBUMENYI APANA UWO TUZIRANYE,ISHORAMARI MUKARIREKA RIKABA IRYABOSE ……MFITE INZOZI ZUKO URWANDA RUZABA PARADISO MUGIHE GITO……AMAHORO KURI MWESE!!!!  

  • Bwana James Kabalebe ndamushimiye koko abanyamakuru niba bakunda igihugu cyabo… bikwihutira kwitwara cg kwigana abanyamakuru bo hanze, kandi aba nabo bahura n’ibibazo byinshi n’ubwo iyongiyo ngo babyita démocratie bwacya akabona amatiku mu bantu, nta n’umuco ukirangwa mubihugu byabo! Ngarutse ku Rda, koko nibumve ko bagomba kumva “ndi umunyarwanda”, ikabacengera, ikanabashimisha aho kuyiririmba nta bikorwa, maze itangazamakuru ryabo rikubaka abanyarw. aho kubasenya! Murakoze. Cyakora uyu”Kalimi” nadusobanurire icyo umutima we uhatse muri iriya commentaire ye.

  • ubu butumwa ni bwiza cyane rwose, afande yavuze neza kuri ndi umunyarwanda kandi yifashishije amateka azi neza. ndi umunyarwanda yabaye intsinzi muri byinshi guhera mu ngabo n’ahandi ndizera ko izashoboka bityo kandi aba banyamakuru nibo bazabidufashamo ariko nabo bagomba kubanza kubyumva mbere y’abandi

Comments are closed.

en_USEnglish