Digiqole ad

Dr Binagwaho yafunguye ububiko bw’imiti ku rwego rw’igihugu bwuzuye i Masoro

Mu gutaha ububiko bw’imiti bushya bwuzuye i Masoro kuri uyu wa 15 Gicurasi, umuyobozi w’ishami rishinzwe gutumiza no gutanga imiti muri mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC; Gaju Muzayire Celsa yatangaje ko ubu bubiko bushya buzatuma 60 % by’amafaranga yatangwaga mu gukodesha inyubako 10 zabikwagamo imiti, azajya kunganira ibindi bikorwa byo mu buzima.

Ministre w'Ubuzima Dr Agnes Binagwaho (hagati) yinjira muri ubu bubiko
Ministre w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho (hagati) yinjira muri ubu bubiko

Miliyoni 400 z’amanyarwanda nizo zatangwaga buri mwaka mu gukodesha inyubako zibikwamo zikanacungirwamo imiti iza mu Rwanda.

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) n’ikigo cya Grobal Fund na Leta y’u Rwanda hubatswe inyubako izakuzanyirizwamo imiti yari ibikiwe mu bubiko bundi mu gihugu, ndetse ikazanakira imiti izajya izanwa mu gihugu.

Gaju Celsa, ushinzwe ikitwa Medcal Procurement and Distribution Division (cyahoze ari CAMERWA) muri RBC yagize ati “ ubu bubiko buzadufasha kubika neza imiti hamwe no kuzigama amafaranga menshi yatangwaga ku bukode ashyirwe mu kunoza bindi bikorwa by’ubuzima”

Gaju Celsa yavuze ko iyi nyubako ifite ubunini bwa metero cube 24 000, buhagije mu kwakira imiti myinshi ishoboka bitandukanye n’ahandi yabikwaga habaga ari hato hataranabugenewe byavuragamo imiti imwe n’imwe kwangirika itarakoreshwa bigateza igihombo kinini.

Byatangajwe ko imyubakire y’iyi nyubako yubakanye ubuhanga ku buryo nta kibazo imiti ishobora kugira irimo ndetse ubu bubiko bugiye gusabirwa icyemezo mpuzamahanga cy’ububiko bw’imiti bwemewe.

Iyi nyubako yuzuye itwaye miliyali 1,4 ( 1.400.000.000) by’amafaranga y’u Rwanda. Ikaba yubatse ku buryo bwagenewe kubika imiti.

IMG_6170
Ububiko bw’imiti bwuzuye muri gice cya Kigali Special Economic Zone i Masoro
IMG_6174
Ministre Dr Binagwaho hamwe n’abandi batumirwa binjiye muri iyo nyubako
IMG_6179
Ministre w’Ubuzima yatambagijwe mu bice byose bigize iyi nyubako
IMG_6196
Umwe mu bari bakuriye ibikorwa byo kubaka kubaka iyi nzu avuga uko imeze n’ibiyigize
IMG_6181
Abayobozi muri MINISANTE, RBC na Global Fund bumva abubatse iyi nzu
IMG_6211
Gaju Celsa, umuyobozi w’ishami rishinzwe gutumiza no gutanga imiti muri RBC, asobanura icyo iyi nzu izamarira imiti ikoreshwa mu buzima mu Rwanda

Photos/ Martin Niyonkuru/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ni byo rwose,iyi nyubako izitabweho cyane kuko hari inyubako za Leta zubakwa ugasanga nyuma zirangiritse ntizisanwe nyamara kandi abazikoreramo barebera. Naho ubundi CAMERWA ntabwo yari ihagije. Murakoze cyane murebe nukuntu CHUK yava hariya hantu kuko hakenewe inyubako z’ubucuruzi zijyanye n’icyerekezo.

    • ese, ko uvugako ukeneye inzu z`ubucuruzi zigezweho kuki, inzu nk`ibitaro byo ushaka ko bikurwa hafi aho, ubuzima bwo ntabwo bukeneye kubungwa bungwa kandi bigakorerwa hafi y`abakenera ubuvuzi? njye numva CHUK idakwiye kwimurwa ngo ijyanwe kuruhande nk`aho bavuze bazayijyana, kuko nokugerayo ubwabyo biragoye, ahubwo biriya bitaro nabyo nibyubakwe kuburyo bugezweho bujyanye n`izindi nyubako zirikubakwa hariya, hanyuma bikore neza kuko aho biri ni rwagati mu mujyi kandi nibyo byiza kuko byegereye ababigana, ndetse n`andi n`ibindi bitaro byoherezamo abarwayi (Transfer). 

  • eh!!!! uyu mudamu/mukobwa witwa Gaju Celsa ko akeye la!! uru Rwanda rufite abana beza kweli. big up MINISANTE!!!

  • Ariko rwose hari abantu basetsa!!!
    Baravuga imiti uti mbonye umukobwa mwiza!!!
    Ubu nkawe ngo wavamo umuyobozi? cyakora nibyo wiboneye koko

    • Ko wasanga ari n’umuyobozi se ahubwo.Ntakundi twagira nyine nawe ni uwacu

Comments are closed.

en_USEnglish