Digiqole ad

Inama y’abantu 3 000 bakomeye muri Africa izasigira byinshi u Rwanda – Min Gatete

Inama nkuru y’abanyamuryango ba Banki ny’Afrika itsura amajyambere, BAD, izateranira i Kigali guhera kuwa mbere w’icyumweru gitaha kugeza kuwa gatanu, Amb. Gatete Claver Ministre w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda yatanangaje kuri uyu wa 15 Gicurasi ko ari inama ikomeye cyane izasigira inyungu nyinshi cyane ku Rwanda.

Amb. Gatete Claver mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu kane nimugoroba/photo E.Birori/ UM-- USEKE
Amb. Gatete Claver mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu kane nimugoroba/photo E.Birori/ UM– USEKE

Ministre Gatete yavuze ko abantu bakomeye mu bijyanye n’ubukungu n’abakuru b’ibihugu bimwe bya Africa bose hamwe basaga ibihumbi bitatu (3 000) bazakirwa n’u Rwanda, hakoreshejwe inyubako z’u Rwanda, imodoka z’abanyarwanda, ibiribwa by’abanyarwanda, ibi ngo bikazasiga amadevize ku gihugu.

By’umwihariko iyi nama ikazaba kandi yajemo abashoramari bakomeye cyane b’abanyamuryango ba BAD bashobora kwifuza gushora imari yabo mu Rwanda.

Iyi ni inama ya 49 ihuza abitwa “Les Gouverneurs de la BAD” akaba arirwo rwego rukuru rw’iyi banki. Uru rwego rugizwe n’abaministre n’abayobozi bakuru b’ibigo by’ubukungu n’imari b’ibihugu 78 biba muri Banki nyafrika itsura amajyambere.

Banki Nyafrika itsura amajyambere imaze imyaka 50 ibayeho, u Rwanda rukaba rwo rumaze imyaka 40 rubaye umunyamuryango w’iyi banki.

Ambasaderi Gatete uyu munsi yabwiye abanyamakuru ko iyi Banki ifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda kuko muri rusange BAD imaze guha u Rwanda inkunga isaga Miliyari imwe na Miliyoni Magana atandatu y’amadorali y’Amerika.

Ati “Iyi Banki kandi idufasha cyane mu kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, umushinga wa Gari ya moshi,urugomero rwa Rusumo ruzaha ruzahuza  Tanzaniya n’u Rwanda ndetse n’ibindi

Ministre Gatete yasobanuye ko abanyamuryango b’iyi banki bose icyo baba bayishakaho ari iterambere ry’igihugu bwite, akarere n’umugabane muri rusange ariyo mpamvu ibihugu biri hamwe muri iyi banki, birimo n’ibitari ku mugabane wa Africa.

Negatu Makonnen uhagarariye BAD mu Rwanda wari muri iyi nama yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bya Africa bashimira uburyo bikoresha inkunga n’inguzanyo bihabwa.

Ati “ Ibi bigaragarira mu muvuduko w’ubukungu u Rwanda ruriho, ntabwo byagenda gutya amahirwe rubona rutayakoresha neza.”

Negatu Makonnen uhagarariye BAD mu Rwanda
Negatu Makonnen uhagarariye BAD mu Rwanda

Uyu muyobozi wa BAD mu Rwanda yavuze ko muri iyi nama bazarebera hamwe uko ubukungu ku mugabane w’Africa bwifashe,Icyerekezo cya BAD mu myaka izaza ndetse na bimwe mu byayiranze mu  myaka 50 ishize.

Iyi nama ifatirwamo imyanzuro ikomeye ku bukungu bwa Africa. Inama y’umwaka ushize i Marrakech muri Maroc yemeje guha inkunga n’inguzanyo zitandukanye imishinga y’iterambere mu bihugu bya Africa.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka BAD yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 40$ zizakoreshwa mu mishinga yo kogeera amashanyarazi mu Rwanda.

Aba ba “gouverneurs” buri gihugu mu nama kiba cyemerewe gutorerwa n’umuntu umwe ku myanzuro ya BAD iba iri bufatirwe mu nama nk’iyi izateranira i Kigali.

Buri gihugu mu bigize BAD gifite ijwi ringana, nta ‘droit de veto’ y’igihugu icyo aricyo cyose mu bigize BAD, imyanzuro ifatwa nyuma y’ibiganiro by’uru rwego rukuru rwa BAD.

Iyi nama iterana buri mwaka ireba ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’iheruka no kwiga ku bikorwa bishobora gukorwa imbere, bitangwa nabyo n’aba ba ‘gouverneurs’.

BAD igizwe n’ibihugu 78, yatangijwe mu 1964 (imaze imyaka 50) igamije kuzamura ubukungu n’imibereho ku mugabane wa Africa. Ibihugu 24 bigize BAD si ibyo ku mugabane wa Africa, birimo ibikomeye nka USA, Chine, Canada, Brazil, Arabia Saoudite, England, Inde, Japan n’ibindi.

Insanganyamatsiko y’inama y’uyu mwaka ni “The next 50 Years: The Africa we want”.

Amb Gatete na Negatu mu kiganiro n'abanyamakuru uyu munsi
Amb Gatete na Negatu mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi

Photos/Eric Birori/UM– USEKE

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • UM– USEKE i always appreciate the way you cover things, courage courage

Comments are closed.

en_USEnglish