Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda w’u Rwanda François Kanimba, asanga kugira ngo ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize umugabane wa Afurika bitere imbere, Abanyafurika bagomba kubanza gukemura ukutizerana hagati yabo. Mu gihe, i Kigali hakomeje inama ya Banki Nyafurika itsura amajyambere “Banque Africaine du development (BAD)”, ahanini igomba kureba intera ubukungu bwa Afurika bumaze kugeraho mu myaka 50 ishize, n’aho […]Irambuye
Saa sita n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa 20 Gicurasi nibwo abakinnyi, abatoza n’umuyobozi wa FERWAFA nibwo bari bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali. Bakiriwe n’abo mu miryango yabo benshi, n’abanyamakuru bacye. Umutoza Cassa yavuze ko batahanye ishema kandi bafite ikizere ko Libya bazayisezerera mu rugo. Aba bakinnyi binjiye mu Rwanda ubona bananiwe ku maso […]Irambuye
Inama nkuru ngarukamwaka ya Banki Nyafrika itsura amajyambere, ubu iri kwizihiza imyaka 50 ishinzwe yatangiye guteranira i Kigali kuri uyu wa 19 Gicurasi. Abakuru b’ibihugu, abaherwe n’abanyacyubahiro bagera ku 3 000 baje abandi bari kuza kwitabira iyi nama nkuru ya 49 y’iyi Banki. Mu kiganiro Ministre w’Imari n’igenamigambi Amb Gatete Claver yahaye abanyamakuru kuwa kane […]Irambuye
Kuri uyu wa 19 Gicurasi ku Rukiko Rukuru hakomeje urubanza rwa Ntamabyariro Agnes wari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma y’Abatabazi akaba yari yarakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Mu rukiko rwari rurimo abantu bacye, Ubushinjacyaha bwafashe umwanya munini muri uru rubanza rwongera kugaragaza ibimenyetso bihamya ibyaha birimo icyo gukora Jenoside uyu mugore. Agnes Ntamabyariro ari […]Irambuye
Nizeyimana Celestin atuye i Nyarubuye mu karere ka Kirehe i Burasirazuba, yasigaye wenyine mu muryango w’abantu icyenda (9) abana barindwi n’ababyeyi babiri. Yabshije kwihisha mu mwobo w’ibinyogote bimutera amahwa ariko arihangana agumana mo nabyo kugeza Inkotanyi zimugezeho. Jenoside yabaye ari umwana w’umusore w’imyaka 15, yari umwana wa ba nyakwigendera Kayinamura Theresphore na Kasirani Tatiana bari […]Irambuye
Ku mugoroba wa tariki 17/05/2014 itsinda Urban Boys ryatramiye i Bujumbura mu birori byiswe Soirée Culturelle mukigo cy’Ishuli cyiswe Lycee du Lac Tanganyika, aba banyamuziki bo mu Rwanda batunguwe cyane n’uburyo basanze bakunze cyane i Burundi. Kwinjira muri iki gitaramo kwinjira byari amafaranga ibihumbi bitanu by’amarundi, imbaga y’abantu biganjemo urubyiruko kugeza no kurira mu biti […]Irambuye
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu mukino w’amajonjora wo guhatanira itike yo kuzerekeza mu gikombe cy’Afurika 2015 wabaye kuri uyu wa gatandatu, i Tunis muri Tuniziya, yanganyije n’iya Libya 0-0. Ibyavuye muri uyu mukino birasa n’aho ari ibitangaza kuko Amavubi yakinaga na Libya isanzwe ifite igikombe cya CHAN 2013, abenshi bakaba batahaga amahirwe Amavubi yo guhagarara […]Irambuye
Ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane cyabereye mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa gatandatu. Ikintu cyagaragaye muri icyo gitaramo ni ugutungurana kw’abahanzi bamwe na bamwe wasangaga bakunzwe cyane kurusha abari baziko bafite amazina akomeye. Aho wavuga nka Bruce Melodie umwe mu bahanzi bakiriwe n’abakunzi ba muzika […]Irambuye
Hashize igihe cy’amezi abiri kuri Centre de Santé ya Gishweru mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku mirasire y’izuba bakoreshaga zarapfuye, ibi bituma abarwayi nijoro bavurwa kuri za bougie, ababyeyi babyaye nijoro hakifashishwa amatoroshi kugirango amurikire abaganga nk’uko bitangazwa n’abarwayi. Umuyobozi w’iki kigo we iki kibazo avuga […]Irambuye
Mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Niboye , akagari ka Nyakabanda kuwa 4 tariki ya 15 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yahafatiye abagabo babiri bakomoka mu muryango umwe, Iyakaremye Jean d’Amour w’imyaka 37 na Mbabariye Kimaki w’imyaka 26, nyuma yo gufatanwa ibiro 88 by’urumogi nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu. Iyakaremye yari asanzwe acuruza urumogi kuko ngo […]Irambuye