Digiqole ad

Abasenateri babwiwe na Polisi ko mu Rwanda hari ibyaha bimwe biruta uburemere ibihano

Ni mu ruzinduko Abasenateri bagize komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano yagiriye ku kicaro cya Polisi ku Kacyiru aho babwiwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ko umutekano mu gihugu wifashe neza nubwo ngo mu mategeko y’u Rwanda hakirimo ibihano bito ugereranyije n’ibyaha bimwe na bimwe.

Itsinda ry'Abasenateri hamwe n'abayobozi bakuru ba Polisi y'u Rwanda
Itsinda ry’Abasenateri hamwe n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda nyuma y’inama yabahuje none/Photo Eric Birori

Muri uru ruzinduko IGP Emmanuel Gasana uyobora Polisi y’u Rwanda yagaragarije aba basenateri ko hari ibyaha biri kuvuka ubu, birimo ibyaha ndengamipaka ndetse n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bisaba ko polisi iba maso ikanakarishya ubuhanga bwayo.

IGP Gasana yatangarije aba basenateri ko ikintu polisi yitayeho cyane ari ukugabanya ibyaha cyane cyane ifatanyije n’abaturage n’inzego zabo bashyizeho zo kwirindira umutekano muri gahunda ya “community policing”.

Muri iyi nama ariko IGP Gasana yagaragarije Abasenateri ko bikwiye ko hari amwe mu mategeko yavugururwa kuko hari ibyaha bikorwa bigahabwa igihano gito cyangwa bagacibwa amande gusa, bwacya bakarekurwa bikaba byatuma banabisubiramo kuko batahanwe bikomeye.

Muri ibyo byaha, IGP Gasana yatanze urugero rw’abashoferi bateza impanuka zigatwara ubuzima bw’abantu, abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge n’ibindi.

Polisi itangaza ubu kandi iri guhangana n’ibyaha bishya birimo n’ibyiterabwoba bigenda byaduka.

IGP Emmanuel Gasana akaba yasabye aba basenateri kuba intumwa za Polisi bagakangurira abaturage gukomeza gufatanya na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha aho biri cyangwa aho bikekwa.

Senateri  Bizimana Jean  Damascène waje ayoboye iri tsinda ry’abasenateri ryasuye Polisi y’igihugu  avuga ko bumvise ingorane Polisi y’u Rwanda ihura nazo mu bikorwa byo kurwanya ibyaha, avuga ko bagiye kugira ingendo mu turere 3 twa buri ntara, bumva imikorere n’iy’ubahirizwa ry’itegeko rishyiraho gahunda y’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.

Senateri Bizimana kandi nawe yemeje ko hari impungenge ku mategeko ahana ariko amwe n’amwe akaba atagendanye n’ibyaha biba byakozwe, yemeza ko bizasuzumanwa ubwitonzi mu gihe bigaragaye ko ibyo bihano ari bito amategeko akaba yahindurwa cyangwa akavugururwa bikozwe n’inzego zose bireba.

DSC_0477
Mu nama yahuje itsinda ry’abasenateri n’abayobozi ba Polisi
IMG_5984
Nyuma y’iyi nama Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Damas Gatare yavuze ko gucunga umutekano ari urugamba polisi igomba gufatanya n’abaturage
IMG_5980
Hon Bizimana yatangaje ko amategeko ashobora gusubirwamo kugirango ibihano nabyo biremere ku byaha biremereye

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nibyo kabisa njye ndemeranya na Nyakubahwa Komiseri Mukuru wa Polisi y’igihugu,kuba ba Nyakubahwa Hon Senateri nabo bemeranije na we kandi ari nabo biga amategeko bakanayashyiraho nibashake uburyo biga biriya bintu mu buryo bwihuse abana babanyarwanda urwanda rwejo batarashira kubera urumogi!!!!!Ba Nyakubahwa Hon Sen buriya buvigizi burihutirwa kabisa yemwe no kubyaha by’ihohoterwa likorerwa mu ngo,Njye nongeye gushimira Nyakubahwa IGP n’ikipe ye ahantu mu maze kugeza Polisi y’igihugu cyacu harashimishije kandi na bado kabisa!!!!!!Ndabifuriza ibitego byinshi mukomeza kuba Indashyikirwa,gusa Imana ikomeze izajye ibagenda imbere!Na mwe ntumwa za rubanda mukomere cyane.

  • ni ikibazo gikomeye abajura barajya kwiba bagafatirwa mucyuho bwacya bakarekurwa ugasanga uwo bibye ariwer uhindutse umunyacyaha muri make itegeko rihana abajura bazaryigeho riraha abajura ubwisanzure bw.ubujura ariba hamwe  yamara kumenyekana amaze kuba ruharwa akimuka akajya ahandi  gutyo gutyo wamukoza nintoki akaba ari wowe uba umunyacyaha ari wowe wibwe ubwo se murabona abajura badafite ubudahangarwa itegeko ribahana Abasenateri batubabarire rwo se rihinduke vuba

  • Nibyo koko abapolisi barakora neza ariko iyo uganiriye na bamwe ku mushahara bahembwa n’imibereho bafite wumva bibabaje. Hakwiye gushakwa uburyo abaturindira umutekano bagira ubuzima bwiza bongerewa umushahara bikabongerera courage ndetse nahamya ko byagabanya ruswa uvugwa muri polisi. un ventre affame n’a poind d’oreilles!!!!!

  • nanjye nshigikiye police n’ubuyobozi bwayo,uburyo badahwema kubungabunga umutekano rusange w’ibintu n’abantu.rwose nibarusheho kurwanya abazana ibiyobyabwenge mu gihugu ndetse n’ababicuruza kuko abana bu rwanda barikugenda barushaho guhona bitewe nabyo.

Comments are closed.

en_USEnglish