Kalisa uregwana na Lt Mutabazi yanze uwari umwunganizi we
Kuri uyu wa 15 Gicurasi urubanza rw’abaregwa ibyaha birimo iterabwoba rwakomeje ku rukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe, itsinda rya gatatu mu matsinda ane azaburana niryo ryari ritahiwe rigizwe na Lt Mutabazi Joel na Private Kalisa Innocent, uyu Kalisa akaba yasabye Maitre Christophe wamwunganiraga kwisohokera ndetse uwo bafatanyaga kumwunganira Maitre Jean Claude Musirimu afata icyemezo cyo kwikura mu rubanza.
Iburanisha rya none ryatangiye rikererewe doreko ryatangiye ahagana saa 09h20, ubundi urubanza rukaba rwari rusanzwe rutangira saa mbili za mugitondo.
Inteko y’Urukiko yatangiye igaragaza ubuhamya bw’amashusho bukubiyemo ibisubizo Kalisa Innocent wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda RDF yahaye ubugenzacyaha, nk’ikimenyetso cy’Ubushinjacyaha bwa gisirikare gisobanura neza ibyaha aregwa.
Muri iyo video Innocent Kalisa avuga uburyo yabaye umuhuza hagati ya FDLR na RNC n’indi mitwe nka Rwanda Democratic Change n’undi witwa Urukatsa yose irwanya Leta y’u Rwanda ndetse n’uburyo yasebyaga Leta nyuma yo kuva mu girikare mu 2010. Hashize amazi atatu avuye mu ngabo za RDF, mu mujyi wa Kigali hatewe Grenade ahitwa kwa Rubangura, ari mu baketswe arafatwa arafungwa.
Mu buhamya bwe muri iyi video avuga ko amaze gufatwa akekwaho uruhare mu iturika ry’izo grenade, yafashwe agafungirwa ahantu atazi, gusa nyuma ngo aza kubasha gutoroka ahungira muri Uganda.
Aha muri Uganda ngo yahise atangira gukorana n’ishyaka rya Rwanda Democratic Change ry’uwari umusirikare wa RDF wahunze witwa Cap. Yves Kalege, uyu ngo yamutumye inshuro nyinshi muri Congo kubonana na Col Soki wa FDLR amushyira inyandiko z’ubufatanye.
Avugamo ko aha muri Uganda yahamenyaniye na Ingabire Charles (umunyamakuru wa Inyenyeri News) bakagirana ibiganiro byo gusebya u Rwanda, uyu Ingabire yaje kwicwa arashwe n’abantu batazwi.
Mu gihe cyo kumushyingura Kalisa yemera ko yavuganye n’ibitangazamakuru birimo NTV, BBC n’ibindi byo mu mahanga yemeza ko Charles Ingabire yishwe na Leta y’u Rwanda.
Muri aya mashusho avugamo kandi ko umutwe wa Rwanda National Congress (RNC) ukorera muri Africa y’Efo, wamuhaye ibipapuro biriho amafoto ya ba Ingabire Victoire, Mushaidi Deo n’abandi batavugarumwe na Leta y’u Rwanda byanditseho amagambo asebya umukuru, bivuga ko ari umunyagitugu, umwicanyi n’andi magambo atari meza asebya leta y’u Rwanda.
Icyo gihe ngo izo mpapuro zisebya ubutegetsi yagize uruhare mu kuzimanika ahantu hanyuranye muri Uganda banakoreye imyigaragambyo bamagana Perezida w’u Rwanda.
Yemera ko nyuma yaje gukorana na RNC, rimwe na rimwe agahabwa amategeko na Lt Mutabazi (bari kureganwa) mu bijyanye no gushaka inkunga no kuzana abanyamuryango bashya. Iyo RNC nayo ngo yashakaga kumutuma kwa Col Soki muri ubwo bufatanye.
Ibi byose yagiye avuga muri aya mashusho, yashoje abisabira imbabazi ku banyarwanda ndetse asaba imbabazi Perezida wa Republika.
Iki kimenyetso mu mashusho kirangiye Urukiko rwasabye Kalisa kugira icyo ayavugaho, maze Kalisa Innocent wari Pte mu ngabo za RDF ati “Amashusho sinyemera.”
Muri aya mashusho uregwa yabazwaga n’ubugenzacyaha bwa gisirikare, ndetse yumvikanamo kenshi uregwa asubiza ahereye ku ijambo “Afande“.
Urukiko rumubajije niba nta kindi yongeraho, yahise ahindukirira umwe mu bunganizi be babiri ariwe Maitre Christophe amusaba kuva mu bamwunganira, ngo kubera impamvu ze bwite.
Me Christopher yahise azinga ibitabo arasohoka hasigara Me Jean Claude Musirimu wahise asaba Urukiko umwanya wo kubanza kuganira n’umukiliya we mbere y’uko agira icyo avuga ku mashusho yari amaze kwerekwa.
Urukiko rwavuze ko kwirukana umwunganizi mu rubanza ari uburenganzira bw’uregwa bitewe n’amasezerano bagiranye, bityo ntirwabitindaho.
Umunyamakuru w’Umuseke yakurikiye uyu munyamategeko wasohowe amubaza niba hari ikibazo yari afitanye n’umukiliya we maze ati “ Nta kibazo twari dufitanye, ariko kuba ashatse ko mva mu rubanza rwe mbyakiriye neza.”
Nyuma Me Musirimu na we yaje gusaba ijambo avuga ko atabona impamvu yaba aharaze imbere y’urukiko mu gihe uwo yunganira ntacyo avuga ku byo aregwa, bityo ahitamo kuva mu rubanza ngo kuko inshingano ye mu rubanza ni ukuvuga nk’umwunganizi ntabwo ari uguhagarara.
Ubwo yari amaze kuva mu rubanza, Me Musirimu, Kalisa yakomeje urubanza yiburanira asubiza ibibazo by’abacamanza, ariko avuga ko video yeretswe n’ubwo amashusho agaragaza ko ariwe atayemera ngo kuko yafashwe mu buryo we atemera “mu magamboye ngo video yafashwe anagana, aboshye.”
Ubushinjacyaha bwaje gusabwa gutanga ibimenyetso kuri buri cyaha, birimo kujya mu mitwe irwanya leta, kugambirira kwica umukuru w’igihugu, gukwirakwiza impuha, butanga ibimenyetso bushingiye ku buhamya bwa Kalisa n’ubwatanze n’abo bafunganye nka Nshimiyimana Joseph ndetse n’inyandikomvugo zabo n’ubwo abaregwa batemera ko ibyo bavuze babivuze bisanzuye.
Ubushinjacyaha bwatangarije urukiko ko ubuhamya bwatanze na Kalisa n’inyandikomvugo yakoze ari ibimenyetso ntakuka byemeza ko ibyo aregwa yabikoze, kandi bushimangira ko afatwa videwo nta kintu kibi yakorewe nk’uko we abivuga.
Gusa ku ruhande rwa Kalisa yagiye ahakana bimwe mu byaha nk’icyo gukorana n’imitwe irwanya leta, aho yatse ibimenyetso bifatika by’uko yaba yarakoranye na RNC, ndetse anatangaza ko atigeze agambirira kwica umukuru w’igihugu.
Yabwiye urukiko ko ari impuguke mu byo kurinda abakuru b’ibihugu kandi ko azi ubushobozi bw’umutwe urinda Perezida ku buryo we atahirahira ashaka kumwica ngo kuko atabishobora.
Yagize ati “Uretse ko bitabayeho ko nagambirira kwica perezida, sinigeze nanabitekereza nta nubwo nzigera mbitekereza.”
Kalisa akomeje guhatwa ibibazo, yavuze ko bitewe n’uko ubuhamya buri muri videwo yafashwe atabwemera, nta kindi kintu asubiza, asaba urukiko kuzasuzuma ibyo Ubushinjacyaha buvuga maze bugafata umwanzuro, iyi mvugo ikaba yaranakoreshejwe na Nshimiyimana Joseph alias Camarade baregwa mu rubanza rumwe.
Nyuma urukiko rwaje gutanga umwanya kuri Lt Mutabazi ngo agire ibyo asobanura ku byaha aregwa, abanza kubihakana byose, ariko avuga ko yari aziranye na Kalisa Innocent mu buzima busanzwe.
Yabwiye urukiko ko koko yavuganye na UK Times yari yohereje umunyamakuru Jerome Starkey ariko avuga ko bavuganye ibijyanye n’amateka ye n’ubuzima bwe, na ho ibyuka ngo yasebeje Perezida Kagame ko ari umwicanyi n’umunyagitugu atabizi.
Lt Mutabazi yasabye ko bazana uwo munyamakuru akabisobanura, ndetse ngo na we yagira ibyo amubaza.
Ubushinjacyaha ariko bwakomeje kuvuga ko Mutabazi yemera bike mu byo aregwa ibindi akabyoroshya cyangwa akabihakana kuko yumva bikomeye ariko bukavuga ko Mutabazi ngo yitwaje imyaka 20 yabanye na Perezida nk’umwe mu bantu bari bashinzwe kumurinda agashaka kumuhitana.
Mutabazi yasabye ibisobanuro bifatika ku buryo yari guhitana Pereda Kagame ndetse ashinja Ubushinjacyaha bwa gisirikare kudasobanura neza icyo cyaha kuko ngo rimwe bavuga ko yari kurasa ubwato bwa Perezida, avuga ko atigeze abona Perezida Kagame mu bwato.
Ku byo ubushinjacyaha bwavugaga ko Gen Kayumba Nyamwasa ariwe wari gutanga amafaranga kuri Mutabazi na Kalisa ngo bice Perezida Kagame, Lt Mutabazi yavuze ko amafaranga atica umukuru w’igihugu.
Yatangarije urukiko yarinze Perezida imyaka 20 afite imbunda ntiyamurasa, abaza uburyo yabasha kumurasa yarahindutse impunzi, yongeraho ko nta muntu uwo ariwe wese wakwica Perezida kandi ko nta mpunzi yashobora kwica Perezida.
Mutabazi yikomye kandi Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwamuvugaga mu byo bumurega nk’umwanzi w’igihugu, avuga ko iyo mvugo yahagara kuko ngo nta muntu ukunda igihugu kurusha undi.
Yagize ati “Igihugu ni icy’Imana nta muntu ugomba kuvuga ko akunda igihugu kurusha undi uretse Imana yonyine,” nyuma abaza umushinjacyaha niba yararwaniye igihugu kurusha abandi.”
Gusa Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko kuba Umutabazi asaba ko atakongera kwitwa umwanzi w’igihugu byaba bias no kubuza ubushinjacyaha kumurega bukamukuraho icyaha ngo kuko ibyo aregwa bituma afatwa nk’umwanzi w’igihugu.
Urubanza rwasubitse, Urukiko ruvuga ko ruzakomeza kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Gicurasi 2014 aho rusanzwe rubera ku Rukiko Rukuru rwa Gisirikare. Rukundo Patrick wemera ko yajyanye Kalisa muri RNC akaba ariwe uzatanga ubuhamya ku byaha aregwa aho bihuriye na Mutabazi na Kalisa ndetse yemereye urukiko kuzavugisha ukuri kose azi.
Ange Eric HATANGIMANA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Aba bagabo bashatse babareka bagasubira ku kazi kabo iki nicyo nita kuba umusilikare rwose ubu niyo mwateka ibuye rigashya ntacyo muzabakuramo ibyo mutabakuyemo mubica urubozo ubu nta handi mwabafatira naho ureke abasivili ngo ni ba Kizito ikinyuranyo kiba kigaragaza ubundi iyo nta kintu wicyeka uhagarara ku kuri kwawe nubwo kuba kumeze nk’urushinge wicayeho kandi n’abababuranya barabizi ariko narenzaho akantu gato abanyamakuru b’umuseke muri professionals uru rubanza kurusoma mu bindi binyamakuru sha wagira ngo nibo bari abacamanza mugomba kuba mukora ibyo mwize rwose ntabeshye nkunda amakuru yanyu uko muyatanga ahasigaye dusengere ba Toburende uwo musore ni umusirikare nk’abantu mukora isesengura muzashake uwo babanye ababwire ni naho mwamenya uko umusirikare nyawe agomba kuba ameze
Yewe uzakora ibara ntagombera kuba mukuru, uyu mu recruit wejo bundi koko ibi yabigiyemwo ate!!!!
Rukokoma yabivuzukuri koko.Abanyarwanda ntakindi dupfa usibyubutegetsi.
yemwe yemwe nimureke umusirikare aba ari umusirikare ibyo yakoze arabyemera , ibyo atakoze niyo wateka ibuye rigashya nabwo yabyemera bityo rero ubucamanza burebe ukuri aho guherereye ,bashingiye kubimenyetso bafite bifatika kuko nibagoreka ,ni kosa kandi ryabagarukaho badakoresheje ukuri kuko uhora ubusa agasozi kagatuma kukandi kati uzamorere.be attentive to that case pls ,. kuko niba avuga koko mubyukuri ,yabuze kumwica afite imbundia imyaka makumyabiri yamurinze amenya kumwica ari impunzi ,muhatekereze ahhhhhhooooooo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
ariko abashinjacyaha bariho ubu ibyaha barega abantu ntibiba bifatika ngo video kweli bakagombye kutwereka icyuho gifatika abantu bafatiwemo nahubundi barashaka kumarira abantu mumunyururu ubu aba bantu bose bashinjwa kwica president kwari benshi ubwo iyo sura ko numva nta kigenda kuri twe
Bravo ku banyamakuru b, Umuseke iyi nkuru ikoranye ubuhanga kabisa mukomereze aho n ubwo rimwe na rimwe munyonga comments zacu nta bintu bibi bizirimo ariko muri abahanga turabemera, courage kabisa.
Comments are closed.