Digiqole ad

Abahanzi ni imari abashoramari batazi. Kuki ntawubyitayeho?

Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira ntawibazaga ko u Rwanda ari igihugu kizongera kwidagadura, uyu munsi byarahindutse, abanyarwanda kubabona bishimye bidagadura ntiwamenya ko hari icyababayeho gikomeye, ni imbaraga z’impinduka. Ishoramari ntirirafungura amaso ngo zibyaze umusaruro iyi mpinduka yo guha ibyishimo abanyarwanda basigaye bagaragariza inyota.

David Biza, hashize imyaka hafi ibiri buri muntu ukurikira muzika abonye ko yavamo umuraperi ukomeye. Ariko se ubu ari he? ni ikigaragaza ko nta witaye ku gushora imari mu mpano nk'izi
David Biza, hashize imyaka hafi ibiri buri muntu ukurikira muzika abonye ko yavamo umuraperi ukomeye. Ariko se ubu ari he? ni ikigaragaza ko nta witaye ku gushora imari mu mpano nk’izi

Ubuhanzi na muzika ni kimwe mu bifasha abanyarwanda benshi kwidagadura, kwishima, kuruha no gukomeza ubuzima, mu bitaramo bikomeye i Kigali, mu bitaramo byoroheje mu Ntara no mu bikorwa bya PGGSS bisanga abaturage aho bari, bimaze kugaragarira buri wese ko iyi nyota yo kwidagadura ku banyarwanda ari nyinshi, abashoramari ariko ntibarabibona. Umuziki uracyari hasi.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abahanzi basaga 500 bakora muzika, ariko muri bo abazwi cyane ntibaba barenga 15 mu gihugu cyose (national music stars). Impamvu nta yindi, nta bushobozi bafite, nta kirengera, imbogamizi ni nyinshi, zirimo n’abanyarwanda ubwabo, kuzamuka ngo bamenyekane biragoye kuri bo mu gihe bakennye. None igisubizo?

Ishoramari mu muziki n’ibijyana nawo

Ishoramari mu bukerarugendo ryinjiriza u Rwanda akayabo, ishoramari mu mabuye y’agaciro, ishoramari mu ikawa, ishoramari mu cyayi, ishoramari mu nganda, ishoramari mu buhinzi bw’amagweja, ishoramari mu bucuruzi n’ibindi n’ibindi biri kuzamura igihugu ninahindura imibereho myiza y’abaturage. Byose bigirwamo uruhare na Leta ikabihagurukira bikagenda neza, ese ishoramari mu muziki n’imyidagaduro kuki nta politiki ihari ihamye yo kureshya abashoramari no kubasobanurira inyungu bavanamo?

Amarushanwa y’abahanzi mu Rwanda usanga amenshi abahanzi bayegukana ntabwo abafasha gukomeza kuzamura muzika yabo kuko ntabwo bimufasha kumenyekanisha muzika ye. Gusa ntiducukumbuye uruhare rwa bamwe muri aba bahanzi mu kutazamuka.

Abakurikirana muzika nyarwanda basanga abo bahanzi bafite uko bakurikiranwa hagira impinduka nini yaba mu iterambere rya muzika nyarwanda.

Kubakurikirana nta kundi ni ukubashoramo imari ku buryo babasha kugera ku nzozi zabo, arizo gushimisha imbaga, imbaga nayo igura ibyo byishimo uwashoboye akunguka umuhanzi nawe agatera imbere, ubuzima bugakomeza.

Umushoramari icyo akora ni ugushora imari ye mu bikorwa by’umuhanzi, gutunganya ibikorwa bye, kubimenyekanisha no gutegura ibitaramo no kubimenyekanisha ibi bigashingira ku masezerano y’inyungu kuri buri ruhande iboneka ku byinjiye.

Ibyo gushoramo imari si indirimbo n’abahanzi gusa, ibikorwa byerekeranye na muzika nabyo ni ingenzi, mu Rwanda nta nzu “Auditorium” yagewe kwakira ibikorwa binini by’imyidagaduro ihari, nyamara amazu maremare cyane abashoramari bari kuyazamura ubutitsa.

Si uko umushinga nk’uyu w’inzu nini y’imyidagaduro wahomba ahubwo ni uko ntawuragaragariza abashoramari inyungu zabyo, cyereka niba dutegereje abashoramari bo mu mahanga bazaza gushora mu myidagaduro, kuko yenda bo baba babyumva kurusha abo mu Rwanda.

Umuziki, ubuhanzi n’ibijyanye n’imyidagaduro ni ikiciro cy’ubuzima bw’abanyarwanda Ministeri, RDB na Leta muri rusange batarahagurukira nk’uko ubukerarugendo, ubuhinzi, amabuye y’agaciro n’ibindi byahagurukiwe nk’ahantu ho gushora imari hakwiye.

Nyamara inyungu ku gihugu iva mu buhanzi ni nini cyane, ntawutabona uko igihugu cy’ikirwa cyoroheje cyane cya Jamaica cyamenyekanye ku isi kubera Bob Marley, nta wutabona uko South Africa yamamaye kubera ubuhanzi bwa Lucky Dube, ntawuyobowe uko Alpha Blondy yazamuye kenshi ibendera rya Cote d’Ivoire ku Isi, uretse abana ntawutazi Algeria kubera umuhanzi Khaled Hadj Ibrahim mu ndirimbo ze nka Aicha na Birima, Congo Kinshasa yo ntacyo navuga……hejuru y’ibi inyungu ya politiki n’ubutegetsi ku baturage bishimye bagezwaho ubutumwa bw’amahoro n’ubumwe biciye mu buhanzi abanyepolitiki barayindusha.

None kuki mu Rwanda ishoramari mu muziki riri hasi?

Joel RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish