Abanyarwanda batandatu bakiri mu cyiciro cy’urubyiruko batoranyijwe muri gahunda ya Perezida Barack Obama izwi nka “Young African Leaders Initiative (YALI)” baraye bakiriwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda mbere yo gufata indege mu mpera z’iki cyumweru berekeza muri Amerika gukurikira amasomo y’ibyumweru bitandatu ajyanye no guteza imbere ibyo bakora. Gahunda ya YALI […]Irambuye
Muri iyi week end ishize abanrwanyi 84 bo mu nyeshyamba za FDLR n’ababana nabo 225 bageze ahitwa Kitogo muri Congo baje kurambika intwaro zabo hasi bagasubira mu buzima busanzwe. Ibi bikorwa bya FDLR Ministre w’Ingabo w’u Rwanda avuga ko abona ari umukino wa Politiki uri gukinwa na FDLR n’ibihugu biyoshya. Itsinda rya MONUSCO rishinzwe ibyo […]Irambuye
Nyaruguru – Mu 1936 nibwo ryatangijwe n’abapadiri b’ahitwa i Nyumba, iri shuri ribanza ryareze benshi bagiriye u Rwanda akamaro, abapadiri, abarimu, abaganga ndetse n’abayobozi batandukanye bahavomye ubumenyi bw’ibanze. Gusa uko bahize hameze niko hakimeze muri iyo myaka yose. Ryubatse mu kagali ka Mukuge, Umurenge wa Ngera, Akarere ka Nyaruguru, amashuri ashaje atanateye akarangi, amategura ashaje […]Irambuye
Benshi bibuka amakimbirane yavutse ubwo Leta ya Congo Kinshasa ifatanyije n’ingabo zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) barwanaga n’umutwe wa M23, ibisasu byagwaga i Rubavu bihitana inzirakarengane bikanakomeretsa abandi bantu, Gen Kabarebe yatangarije mu Nkeko Nshingamategeko mu cyumweru gishize ko iyo hataba ubushishozi bwa Paul Kagame, u Rwanda narwo rwari rugiye kurasa Congo. Icyo […]Irambuye
Mu nteko y’urubyiruko ya 17 yateranye kuwa gatandatu tariki 7 Kamena, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yatangaje ko u Rwanda aho rugeze rukeneye urubyiruko rukora rukora ibintu vuba bikarangira, urubyiruko kandi rwiyemeje gukorana ubwitange mu kugeza serivise ku bo ruhagarariye. Iyi nteko y’urubyiruko ihuza abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu turere n’abagize komite, iy’uyu mwaka ikaba yari […]Irambuye
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 08 Kamena yongeye kwihanangiriza abashoferi bakomeje kwica amategeko y’umuhanda kubera uburangare n’ibindi bagateza impanuka zihitana cyangwa zikangiza ubuzima bw’abantu. Uku kwihaniza gukurikiye impanuka eshanu zavuzwe kuwa gatandatu w’icyumweru gishize gusa, zahitanye umuntu umwe abandi 14 barakomereka. Izi mpanuka zabaye mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Kamonyi na Nyarugenge mu mujyi […]Irambuye
Sinzi niba mujya mufata umwanya wo kureba isi mwiyicariye mu Rwanda nkanjye. Nifuje kubabwira uko isi nyibona nk’umunyarwanda by’umwihariko nk’umunyafrika wo mu gice kitwa Amajyepfo y’Isi. Ntabwo ari Geographie ngiye kubabwira ahubwo ni uko abatuye Isi bateye n’uko bayiyobora. Isi ya none nk’uko abahanga bakunda kubivuga igabanyijemo ibice bine, Uburengerazuba, Uburasirazuba, Amajyepfo, n’Ubwarabu. Uburengerazuba bw’Isi […]Irambuye
08 /06/2014 – Kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya APR FC amahirwe yari ayayo uyu munsi, ibitego bibiri byagiyemo bikurikiranye mu gice cya mbere nibyo bisezereye Rayon Sports yabonye igitego kimwe mu gice cya kabiri, ikabura icyo kwishyira birangira isezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro. Abafana benshi, umwuka w’umupira n’amahari ya ruhago nibyo byari […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka abari abakozi n’abanyeshuri b’icyahoze ari ETO Kibuye, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuyobozi w’iri shuri, Eng. Mugiraneza Jean Bosco yasabye urubyiruko kwita cyane ku cyazanira inyungu igihugu, avuga ko Ubuhutu cyangwa Ubututsi ntawabusabisha akazi. Aba bari abanyeshuri n’abakozi ba ETO Kabuye (ubu ni Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ryo mu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu ubwo Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho n’abakozi b’iyi Minisiteri bari Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basobanura uko ubwandu bushya bwa SIDA buhagaze mu Rwanda, bavuze ko muri iki gihe nibura buri minota 30 mu Rwanda umuntu umwe yandura agakoko gatera SIDA. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kugeza ubu abanyarwanda 226,225 bajya kungana […]Irambuye