Digiqole ad

Ubushishozi bwa Perezida Kagame bwatumye u Rwanda rudatera Congo – Gen Kabarebe

Benshi bibuka amakimbirane yavutse ubwo Leta ya Congo Kinshasa ifatanyije n’ingabo zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) barwanaga n’umutwe wa M23, ibisasu byagwaga i Rubavu bihitana inzirakarengane bikanakomeretsa abandi bantu, Gen Kabarebe yatangarije mu Nkeko Nshingamategeko mu cyumweru gishize ko iyo hataba ubushishozi bwa Paul Kagame, u Rwanda narwo rwari rugiye kurasa Congo.

Kuri uyu munsi Leta y'u Rwanda yari yatangaje ko ubushotoranyi bw'Ingabo za Congo bugeze aho kutihanganirwa.
Kuri uyu munsi Leta y’u Rwanda yari yatangaje ko ubushotoranyi bw’Ingabo za Congo bugeze aho kutihanganirwa.

Icyo gihe hari mu kwezi kwa Kanama 2013, impungenge zari zose, umwuka w’intambara mu karere ututumba, ndetse ibimodoka by’intambara, ingabo nyinshi za RDF zari zegerejwe umupaka wa Rubavu, gasopo zari zatanzwe icyaburaga ryari ijambo “Murase”.

Ubwi yari mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda asobanura uko ingengo y’imari y’umwaka ushize yakoreshejwe, n’amafaranga Ministeri y’Ingabo ikeneye n’ibyo izayakoresha, tariki 3 Kamena 2014, Minisititi w’Ingabo Gen James Kabarebe yagarutse ku mwuka mubi wari muri DRC muri icyo gihe n’uko u Rwanda rwabyitwayemo.

Gen Kabarebe yabwiye Komisiyo ishinzwe Ubukungu n’ingengo y’imari mu Nteko ko iyo umuntu afite abantu bashobora guhungabanya umutekano rimwe na rimwe ashobora guhubuka.

Gusa avuga ko u Rwanda kubera umuyobozi warwo warebye kure ngo rwagerageje kurwana cyane intambara ya dipolomasi mu gihe DRC yagaragazaga ubushotoranyi.

Yagize ati “Iby’u Rwanda na Congo muri kiriye gihe, iyo hataba ubushishozi bwa Perezida wacu rwari kwambikana. Icyari gisigaye kwari ugutanga amabwiriza yo kurasa ariko intambara ya dipolomasi yarayirwanye cyane.”

Minisitiri Kabarebe yavuze ko u Rwanda rushaka kubana neza n’ibihugu birukikije ngo kuko ruzi neza akamaro k’umutekano.

Yagize ati “U Rwanda, dukeneye kubana neza n’ibihugu duturanye, kuko tuzi neza akamaro k’umutekano kabonekera mu iterambere tumaze kugeraho.”

Gen Kabarebe yanahakanye ibirego bihoraho ku Rwanda birushinja guteza umutekano muke mu karere rurimo.

Aha yagi ati “Abaturega guteza umutekano muke nta byo bazi, ni twebwe ahubwo ba mbere mu gukunda amahoro no kuyaharanira.”

Ibi byo guharanira amahoro ku isi u Rwanda ngo rumaze kugera ku mwanya wa kane (4) ku isi mu kwitangira amahoro kuva rwakohereza abasirikare bake muri Darfour mu 2004, ubu aho rukomeye RDF ngo yitabazwa ku mwanya wa mbere nk’uko Gen Kabarebe yabitangarije abadepite.

Abadapite bashatse kumenya icyo byaba bihatse, ku kuba Tanzania n’u Burundi bigenda biguru ntege mu kwihutisha iterambere ry’akarere, by’umwihariko Tanzania yanze gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare ndetse ikaba ifite bamwe mu bayobozi bashyigikiye FDLR, nk’uko byagaragajwe na Hon Mukama Abbas.

Gen Kabarebe yasubije abadepite ko nta gikuba cyacitse kuba Tanzania itarasinye amasezerano y’inyabutatu yasinywe na Kenya, u Rwanda na Uganda ariko n’u Burundi na Sudani y’Epfo bikaba byarasabye kuyajyamo.

Yavuze ko hari ibikorwa byinshi ingabo za RDF zihuriyeho n’ibihugu byo mu karere na Tanzania irimo, nk’imyitozo ya gisirikare ihuza ibihugu byose byo mu karere, ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Nyakinama ryigisha n’abanyeshuri b’Abatanzania kandi bafatwa nk’abandi bose aho abaryigamo bose bitwa “Allied students” bumva ko nta munyamahanga ubarimo.

Ibindi bahuriramo ngo ni nk’Imikino ya gisirikare ibihugu byose biratumirwa, ibyo rero ngo ni ikimenyetso cy’uko nta mibanire mibi iri hagati y’ibihugu byombi bya Tanzania n’u Rwanda. Avuga ko bishoboka ko Tanzania yasanze ititeguye neza bityo ikaba ikibyigaho kandi ngo nta n’uwayishyira mu mugozi ngo isange ibindi bihugu ahubwo igihe cyose yasaba izemererwa.

Ministre w’Ingabo z’u Rwanda ariko yanavuze ko n’iyo haba hari igihugu gishyigikiye FDLR bidateye ubwoba ingabo z’u Rwanda, kuko ngo umutekano urinzwe bihagije, avuga ko ikigomba gukorwa ni ukuwukaza.

Yagize ati “Igihugu cyose kigira abagihungabanya, mu myaka 16 ntabwo twigeze dutsindwa kandi ntitubyiteze. Ubu nta gihugu cyatera ikindi kubera ingaruka zabyo, ariko sinzi ko hari igihugu cyatinyuka gutera u Rwanda.”

Hon Mukama Abbas wabajije niba nta mpungenge zo kuba Tanzania idashaka kwifatanya n'abaturanyi mu nzira barimo
Hon Mukama Abbas wabajije niba nta mpungenge zo kuba Tanzania idashaka kwifatanya n’abaturanyi mu nzira barimo
Maj Kalisa n'abandi bayobozi ba MINADEF basobanura iby'ingengo y'imari ya 2014-15-2016-17
Col. Joseph Rutabana Umuyobozi muri Ministeri y’Ingabo na Maj Kalisa basobanura iby’ingengo y’imari ya 2014-15-2016-17
Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe ubwo MINADEF yatangaga ingengo y’imari 2014-15-2015-16
Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe ubwo MINADEF yatangaga ingengo y’imari 2014-15-2015-16

Photos/Daniel Sabiti

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • erega ni ubusanzwe Kagame arashishoza kandi akora ibikwiye mu gihe gikwiye, ibyo akkorera igihugu cyacu turabishima ni umugabo wukuri turamushyigikiye.

  • aha nanjye ndemeranya na minister kabarebe ko president wacu afire ubushishozi burenze kuko uretse na kongo hari nibindi biba nkabona abyitwayemo neza. imana ijye imuha umugisha

  • Erega HE si ukuyobora gusa twemeranye ko ari cadeau du ciel twahawe nyuma y,amarorerwa yatuguyeho jye nibaza atayobora iki gihugu cyayoborwa na nde ariko tubiharire nanone uwahanze u Rwanda azongera aduhe kuri iriya mpano ikomeye gusumba izindi Imana iturindire our president 

  • Mzehe wacu jye mwongeye indi manda, mugihe agiha ubumenyi bwo gushishoza uzamusimbura nyuma ya 2022.

    • Ndumva rwose najye nyakubahwa president  kagame yakomeza kutuyobora izindi manda zoseeeeeeee zisigaye yuko atuyobora neza mubumwe kandi aharanira uburengazira bwaburi muyarwanda wese  imanan ikomeze kumufasha ndagukunda cyane president wacu  ngukundirako wanze ko abazungu badutwara uko bishakiye ntibikabe ko abazungu batwitwaraho ukobishakiye yuko baratuyobya kandi twakwiyoborera ighugu cyacu  God bless   U

  • Kagame ni uwa 1 Na kabarebe ndamwemera peee mukomereze aho rwose

  • Mureke gupapira, tuziko RDF yarasaga Monusco na FARDC bikirirwa M23.Ibiaru byari biri kuri Mont Rubavu abahazi.Abashidikanya murebe amatangazo Monusco yasohoraga icyo gihe.Gutera Congo kumugaragaro nkuko byabaye incuro 2 ndetse Kabarebe akagera Kinshassa akaba na chef wa Etat Major byararangiye ndakenka ko bitazanongera.Kwihisha inyuma yimitwe nka M23,M26,..byo birashoboka.

    • sha wowe uri hejuru y’interahamwe none se bakubwiye ko mont Rubavu iri kure yaho Munesco ikorera cyangwa Joint Verfication group kuburyo batari kubona izo Cannot za RDF mwagiye muvuga muzigama,ubwo rero nawe ngo utanze igitekerezo

      • Nonese muvandimwe niba uriya Kalimba abeshya, iyo Joint Verfication group yavuze iki? kandi ko yagombaga reporting ku Rwanda no kuri Monusco, ibyavuyemo nibiki? kimwe nuko FARDC zarashe Rubavu iyo Joint Verfication group uvuga naho ntacyo yavuze niba ufite report yayo wabimbwira ariko Monusco yo yasohoye report yemeza ko RDF ariyo yarashe muri Kongo ko atami M23 kuko izo bombe zavuye Rubavu kereka niba wemera ko M23 yariri Rubavu.Amahoro y’imana.

    • sinkuzi ariko sinangombwa, gusa nagira nkubwire ko igitekerezo cyawe ntakuri kurimo, mbikubwiye nk umuntu wari Gisenyi kandi wakurikiranaga intambara kurusha benshi wizera, ikindi intambara yarigiye gutuma u Rwanda rurwana na Kongo byari ibisasu bituruka Knyarucinya nikure ya Mont Rubavu, niyo yaba propaganda ukora ushaka gusenya igihugu ujye umenya ko ugambanira inshuti abavandimwe n’ababyeyi bawe 

    • Sha wowe ntabwo uba wakurikiye biragaragara rwose

  • aba balimba  muvuge ibyo mushaka kandi niba mushyikigiye ziriya nterahamwe muzisange ariko mumenyeko giihugu gikomeza gutera imbere ntampungege ntanikidukomeye imbere, tubifashijwemo nabayobozi bacu bashihsoza barangajwe imbere ni umuyobozi w’igihugu cyacu akaba ni umugaba wikirenga wingabo uhora ubushishozi , impano Imana yihereye ikigihugu , abnayarwanda ibihumbi nibihumbi bamuri inyuma , kandi tuazhora tumubonamo ubshishozi

    • Twese turi mu bwato buzatugeza kwiterambere kbs umusare ni HE Paul Kagame.

  • Kalimba  .  Ngooo??!! yarasaga MONUSCO na FARDC nangwa nabo barasubizaga niba ibyo uvuga ari ukuri wowe se ugiye kurasirwa kugiti ntacyo ariko  wowe nta numutamiro bazakunyegereze tuu abiri arahagije kuri tapi rouge .

  • njye nkunda umusaza byasaze icyazampa tukaganira niyo byaba 1min. njye mbona Imana ifite umugambi ukomeye kuri we. ejo bundi yavuze amagambo numva amarira ambunze mu maso. yagize ati: ariko niba ari njye mushaka mwazaje mukareka abaturage!!!! aya magambo Yesu yayavuze igihe bari baje ku mufata, yarababwiye ati niba arinjye mushaka ngaho aba (abigishwa be) ni mubareke. Paul Kagame abantu sibo Mana komeza utwazanye kandi ntucike intege.

  • Bavandimwe mureke abo biyita ba Kalimba bakomeze bakore umwuga wabo bamenyereye wo gucirika ibintu babikura kubabikoze babizirika kubo babikoreye. Abo nibo bahora babwejagurira mu mahanga ngo Abatutsi nibo bagiriye jenoside abahutu. Nibo bahora basakuza ngo Habyarimana yarashwe n’Inkotanyi nubwo itsinda ry’inzobere ryashyizweho n’abacamanza bashinzwe guperereza kuli iki kibazo, Trevidic na Poux, ryasanze missiles zahanuye iriya ndege zaravuye mu nkambi ya GP ba Habyarimana ubwe zali i Kanombe. Nibo bahora babeshya ngo jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana kandi yaliyarapanzwe cyera ndetse n’amaliste yabazabanza kwicwa yarashyizweho cyera. Aba bantu bahora bacurika abicanyi bakabahindura abere abo bishe cyangwa biciye bakaba alibo bahindura abicanyi. Suko ukuri batakuzi, nuko kubatera ipfunwe, kandi iryo pfune ntiriva ku bibi bakoze, ahubwe rituruka ku kuba barandavuye ariko ntibigire icyo bibamarira, ahubwo ubu bakaba bitaze mu myobo cyangwa mu mushyamba ya Kongo. Ntimugapfushe ibihe muhana nabo amagambo, nta kindi bafite bakora kandi twe dufite kwiyubakira igihugu. Mubarekere MONUSCO yabo ibakeneye kugirango ihoreho, na Kabila na leta ye ibakeneye kugirango bitwaze kubura k’umutekano iwabo ngo basobanure kuki igihugu cyageze kwa Ndabaga m’ubutegetsi bwe. Ngo never argue with fools or empty tins, people might not notice the difference.

  • GEN. KABAREBE ? Nyamara mbona uyu mu-GENERAL AKAZE !

  • ibi nibbyo HE. Kagame,Kabarebe, murashishoza kandi urugamba murarwumva imana ikomeze kubongera ubwenge n’imambaraga mukomeze gukubita izo nkoramaraso. kandi natwe turahari tubari inyuma. ukuri burigihe gusinda ikinyoma.

Comments are closed.

en_USEnglish