“Igihugu gikeneye ingengabitekerezo yo gukora ibintu vuba,” Ndayisaba
Mu nteko y’urubyiruko ya 17 yateranye kuwa gatandatu tariki 7 Kamena, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yatangaje ko u Rwanda aho rugeze rukeneye urubyiruko rukora rukora ibintu vuba bikarangira, urubyiruko kandi rwiyemeje gukorana ubwitange mu kugeza serivise ku bo ruhagarariye.
Iyi nteko y’urubyiruko ihuza abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu turere n’abagize komite, iy’uyu mwaka ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Agaciro Kanjye”.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba yabwiye urubyiruko ko aribo bagize umubare munini w’Abanyarwanda bityo bakaba aribo bagomba no guha umurongo igihugu, ngo kuko aho igihugu kigeze ni umusaruro w’imbaraga z’urubyiruko.
Fidele Ndayisaba yagize ati “Ngengabitekerezo yo gukora ibintu byihuta ni yo dushaka, abagitekereza ku buryo bushaje biteye isoni.”
Ndayisaba yanasabye buri wese gufata umurongo kuko ngo hari abagitinya babuze inzira bahitamo.
Yagize ati “Nta gutambikiza, nta kujijwa ngo ejo mama byahinduka, ngo mbagarire yose, ibyo ntibikwiriye urubyiruko rukora. Abagitekereza kuri politiki ishaje basigaye inyuma ni ukubareka bagakukuzanya nayo.”
Yongeyeho ati “Nta kubagarira yose,irizera ryaragaragaye kandi Abanyarwanda turasobanutse.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana yanenze uburyo urubyiruko ruhagarariye urundi rukunze kuvuga ko nta mafaranga ahari yo gukora ibikorwa, arusaba kwitanga.
Ubu bwitange ngo bugomba gushyira imbaraga cyane mu gushyira imbere inyungu z’abo bahagarariye kandi bagashyira imbaraga mu kureba ibintu by’ingenzi byagirira akamaro urubyiruko rwinshi bakaba aribyo baheraho basaba amafaranga.
Minisitiri Nsengimana ati “Nanjye mbaye ntafite umwana ndihira ishuri n’imodoka insaba essence, umushahara nawureka.”
Uku kwitanga rero kugera aho kureka umushahara ni na ko abahagarariye urubyiruko basabwe gukoresha ngo kuko abenshi batorerwa guhagararira urubyiruko ariko bakaba baba basanganywe akandi kazi byo bakabifata nk’aho nta mbaraga bakwiye kubishyiramo.
Minisitiri yavuze ko iyo umuntu yiyemeje kugera ku kintu nta kigereho, akwiye kugira ipfunwe n’ikimwaro.
Inteko rusange, bwari uburyo bwo kwisuzuma aho bitagenze neza hagashyirwamo imbaraga, nk’uko byagarutsewe na Shyerezo Norbert Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko na Nkuranga Alphonse Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo.
Urubyiruko ruhagarariye urundi rwabwiye Umuseke ko rwanenzwe kandi ko rwumvise rukaba rugiye guhindura uburyo bw’imikorere rukamenya gufata inshingano.
Minisitiri Nsengimana yongeye gusaba urubyiruko guhiga ibyo rushobora kugeraho ati “Kwiha gusimbuka urukiramende utabasha gusimbuka, ni ukwikirigita ugaseka.”
Photos/Ange Eric Hatangimana/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
nibyo urubyiruko tugomba kwitanga ariko na leta igomba kutuba hafi kugirango tutazasigara mu iterambere naho iyo ngengabitekerezo yo gukora iturimo kuko turashaka kwiteza imbere kandi tugateza n’igihugu cyacu imbere.
Ndashimira abababajwe n’iterambere ry’urubyiruko kuko ibibazo bibugarijwe ni byinshi kandi birivugira. Ariko se ko numva urwo rubyiruko rubuzwa kugaragaza ibyo bakeneye ngo ahubwo nibitange, koko turahamya ko tuzarekera Inama nkuru y’urubyiruko ngo abe ariyo ikemura ibibazo by’urubyiruko bikazakemuka?Kwitanga ndabikunze, ni ngombwa kandi ndabibashishikariza. ariko se kandi, ubu nzajya kureba umuntu utaba ku biro kubera indi mirimo itunze umuryango we nayo agomba gukora, urubyiruko nibabaza uwabafasha ku karere no ku mirenge basubizwe ko nta bwitange bagira, aho kugirwa inama n’abandi bayobozi ngo ni abakorerabushake! ese harya abari muri izo nzego bo nibitangira ibi bibazo njye mbona barahariwe, bo bazibeshaho bate? ubwo se uwabaza abo bayobozi umuntu ushinzwe urubyiruko ku murenge bamuvugaho rumwe? nonese ko numva bagombye kwinegurira hamwe na Minisiteri idushinzwe, ahubwo nkaba numva ahubwo wagira ngo yo ntibiyireba? ndabona aho bukera abakorera amafaranga bazayobora abakorerabushake!Ko numva se ngo twitaweho, ubwo bigaragarira he? gusa kubabasha kwiga imyuga byo byarakemutse. gusa, ugereranyije ibibazo urubyiruko rufite n’inshingano z’inama nkuru y’urubyiruko, ntacyo ishobora gukora idafashijwe n’inzego bwite za Leta. rwose mwibarenganya ntako batagira. Ikindi, njye numva batagombye gucirwaho umukingo ko ntacyo bakora ahubwo bakerekwa strategies zo gukoresha kugira ngo bagere kuri benshi.
kwihuta mubyo dukora ningombwa tubifashijwemo no kwibohora mbere na mbere mubitekerezo ukumva ko ibyo utekereje gukora bigufitiye akamaro mbere nambere kandi ai byiza ukumva ko ugomba gufata iyambere ngo hatagira undi ubigutanga , rubyiruko turashyigikiwe twibipfusha ubusa
Comments are closed.