Ahagana saa sita n’igice kuri uyu wa 04 Kamena nibwo Gereza nkuru ya Muhanga yadukiriwe n’inkongi y’umuriro ikomeye, yibasiye cyane igice cy’imbere iburyo ukinjira muri gereza. Nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima nk’uko byemezwa na bamwe mu bakozi ba gereza. Aloys Rutembesa umushoferi muri iyi gereza yabwiye Umuseke ko iyi nkongi yatangiye abagororwa bose babasohoye […]Irambuye
Ahagana saa mbili z’ijoro kuri uyu wa 03 Kamena nibwo Gasana Celse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga yinjijwe muri bridage ya Muhanga, Polisi y’u Rwanda imaze iminsi mu iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga no gutanga sheki zitazigamiwe ku bakinnyi b’ikipe ya AS Muhanga igenzurwa n’Akarere. Mu kwezi gushize umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief […]Irambuye
Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe ( cyahoze kitwa Camp Col Mayuya) kizimurirwa i Rwamagana, mu murenge wa Mwurire mu gihe cya vuba nk’uko Minisitiri w’Ingabo, Gen Kabarere James yabitangarije Komisiyo y’Ubukungu n’Ingengo y’Imari mu Nteko Nshingamategeko kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Kamena 2014. Mu gikorwa cyo kugaragariza abadepite uko ingengo y’Imari ya Ministeri […]Irambuye
Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), urwego rwa kabiri rufitiwe icyizere na benshi mu Banyarwanda nyuma ya Perezida wa Repubulika, kuri uyu wa kabiri yagaragarije abadepite uko miliyari 55 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe ubushize yakoreshejwe, inatanga umushinga w’ingengo y’imari ikeneye muri 2014-2015. Imbere ya Komisiyo ishinzwe Ubukungu n’Ingengo y’Imari, Minisitiri Kabarebe yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2014-15, […]Irambuye
Muraho, nitwa Emile, ku mpamvu zo gushaka ubuzima mba Minneapolis muri Leta ya Minnesota, US ariko umutima wanjye uba iwacu mu Rwanda. Nkunda gusoma amakuru y’aho kenshi no kumenya ibigezweho iwacu kurusha hano. Nkunda gusoma Umuseke kenshi ku munsi, niho nibura mbona bandika ibintu bifatika n’abasomyi basi serious batanga ibitekerezo bifatika. Mpora nifuza kugira icyo […]Irambuye
Mu kiganiro Paul Van Haver, ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Stromae yagiranye n’ikinyamakuru JeuneAfrique yagurutse cyane ku bitaramo ateganya mu mwaka utaha kuzagirira mu Mijyi itandukanye yo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara harimo na Kigali, impamvu akunze kwandika indirimbo zivuga ku mubyeyi we (Se), irondaruhu, amoko, impamvu adakunda kuza mu Rwanda, uko abona Afurika n’ibindi… Stromae […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 02 Kamena 2014 byari bitegerejwe ko umubare munini w’abarwanyi ba FDLR ushyira intwaro hasi muri Congo, ntawari ubyizeye ko biri bube, ntabwo byabayeho. Kuwa gatanu tariki 30 Gicurasi abarwanyi 105 nibo bashyize intwaro hasi. Imbere y’intumwa za Loni, MONUSCO, Leta ya Kinshasa, SADC…bamwe bavuga ko ari umukino FDLR iri gukina […]Irambuye
Abaturage i Remera, Masaka, Kibagabaga na Kimisange baganiriye n’Umuseke bavuga ko ikizere ku ikorwa ry’imihanda ryatangijwe ku mugaragaro mu mezi atatu ashize kigenda kigabanuka, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali we avuga ko ikorwa ry’iyi mihanda ari gahunda iri gukorwa kandi uko bikwiye. Hashize amezi atatu mu bice bya Remera abayobozi batangije gahunda yo kubaka imihanda y’imigenderano […]Irambuye
Mu ijoro ryo kunamira no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi kuri uyu wa 01 Kamena, Hon. Byabarumwanzi Francois yatangaje ko uburyo bushya butazwi n’uwariwe wese kandi buri gukorwa ku bwinshi bwo gusaba gusubirirwamo imanza za Jenoside ku bari barakatiwe ari ugupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi abantu batari kumenya. Muri Kamena 2012 hasohotse […]Irambuye
Mu myaka ya za 1980,90 Abanyarwanda benshi babaga mu bwoba abandi bumvaga banze igihugu cyabo, Ubushakashatsi bushya bwakozwe na Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena buragaragaza ko ubu Abanyarwanda benshi batacyikanga guhohoterwa no gukorerwa ibyaha cyangwa umutekano muke ahubwo ubu bishimiye kuba ari Abanyarwanda n’umutekano usesuye bafite. Ni kenshi hajya hakorwa ibyegeranyo mpuzamahanga […]Irambuye