Digiqole ad

Buri minota 30 mu Rwanda umuntu umwe aba yanduye agakoko gatera SIDA

Kuri uyu wa gatanu ubwo Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho n’abakozi b’iyi Minisiteri bari Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basobanura uko ubwandu bushya bwa SIDA buhagaze mu Rwanda, bavuze ko muri iki gihe nibura buri minota 30 mu Rwanda umuntu umwe yandura agakoko gatera SIDA.

Uko ubwandu bw'agakoko gatera SIDA buhagaze muri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali ari nawo ufite ubwandu bwinshi.
Uko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA buhagaze muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali ari nawo ufite ubwandu bwinshi.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kugeza ubu abanyarwanda 226,225 bajya kungana na 3% banduye agakoko gatera Sida.

Mu gihe 3,6% by’abagore banduye agakoko, naho 2,3% by’abagabo nibo bafite ubwandu gusa.

Umujyi wa Kigali niwo ufite ubwandu bwinshi ku kigero cya 7,3%, ugakurikirwa n’Intara y’Iburengerazuba na 2,7%, Intara y’Amajyaruguru na 2,5%, Intara y’Amajyepfo na 2,4% naho mu Ntara y’Iburasirazuba ubwandu bukaba buri kuri 2,1%.

Icyiciro cy’abanyarwanda babana n’agakoko gatera SIDA ari benshi ni abakora akazi k’uburaya; 51% byabo bafite agakoko gatera SIDA, by’umwihariko abakorera uburaya mu Mujyi wa Kigali 56% baranduye.

Aba bakora akazi k’uburaya bakoongeza abagabo n’abasore bari hagati ya 10-15% nabo bakagenda bakanduza abandi.

Ministeri y’Ubuzima ivuga ko muri aba banduye, harimo abagera ku bihumbi 50 bataripimasha ngo bamenye ko banduye, bityo ngo ni nabo bakomeza gukwirakwiza cyane ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko Abanyarwanda bandura agakoko gatera SIDA buri mwaka bagera ku bihumbi icumi (10 000), ngo nibura umuntu umwe buri minota aba yanduye agakoko gatera SIDA.

Gusa ngo iyi mibare yagabanutseho 54,5% mu myaka icumi ishize n’ubwo nayo igiteye inkeke.

Hafi ya bose bandurira mu mibonano mpuzabitsina, dore ko nibura mu bana bavuka ku babyeyi bafite agakoko gatera SIDA, umwana 1% gusa ariwe wavukanye ubwandu.

Ubushakashati bwa MINISANTE bugaragaza ko ingo abantu babona zisa n’izituje arizo zandura cyane agakoko gatera SIDA ku gipimo cya 65% kubera ko ngo akenshi usanga baba batizerana cyane.

Ahanini ibiyobyabwenge biri mu bituma abantu bishora mu mibonanao mpuzabitsina idakingiye bityo bakongera ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA cyangwa izindi ndwara 19 zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Leta yishyura Miliyari 14 ku barwayi ba SIDA buri mwaka.

Nyuma yo kubona ko Abanyarwanda banduye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ivuga ko Leta iticaye ngo ituze, usibye ubukangurambaga bwo gukangurira abantu kwirinda no gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye, Leta inaha abanduye agakoko gatera SIDA imiti igabanya ubukana kugira ngo barusheho kuramba.

Mu bantu 226,225 babana n’agakoko gatera SIDA, 132,630 bahabwa imiti igabanya ubukana, muri bo abagera ku bihumbi umunani (8,000) ni abana nk’uko byatangajwe muri iyi mibare ya Ministeri y’ubuzima.

Hari abanyarwanda 25 bahabwa imiti yo mu cyiciro cya gatatu ihagaze agaciro k’amadolari ya Amerika ibihumbi bitatu (3,000$) ku muntu umwe.

Abandi 50 bo mu cyiciro cya kabiri bahabwa imiti ihagaze amadolari 500 ku mwaka ku muntu umwe. Naho abandi basigaye 132,580 bo babarizwa mu cyiciro cya mbere aho bahabwa imiti ifite agaciro k’amadolari 150 ku muntu umwe.

Abanduye agakoko gatera SIDA bafata imiti igabanya ubukana bose hamwe buri mwaka Leta ibatangaho amadolari 19,964,500, aya asaga Miliyari 13,5 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ministeri y’Ubuzima ivuga ko igiteye inkenke ari uko usanga abava mu cyiciro cya mbere bajya mu bindi byiciro bihenze barimo kwiyongera dore ko nko mu cyiciro cya gatatu bavuye kuri batanu mu mwaka ushize bakaba barageze kuri 25 muri uyu mwaka.

N’ubwo abanduye agakoko gatera SIDA bitabwaho ariko ntibibuza ko abagera ku bihumbi bitanu (5 000) buri mwaka bapfa bazize SIDA, gusa nabo ngo bagabanutseho 77% mu myaka 10 ishize.

SIDA kugeza magingo aya usibye iyo miti igabanya ubukana bwayo nta muti uyivura nta n’urukingo ruyikingira. Yandurira cyane cyane mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Vénuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Erega Imana yayishyize aharyoha nicyo kibazo. Ndabeshya?

  • bieteye ubwoba pe, nkumi natwe basore bagabo namwe bagore , iyi mibare yakaduhaye isomo gucana inyuma , basore namwe kwigira impyisi zimirenge , bakobwa namwe kwigira inshuzi zabose , biratugeze kure, ! kugabanya kugana utubari nndetse nama nights clubs hamwe hamwe ya buri munsi, abakobwa namwe tukiyumvamo ubushobozi nko mushobboye  kugiti cyanyu ukumva hari icyo wakigezaho utabanje gutanga hagati yamagura hawe ibi nibimwe mubyaturinda iki cyorezo! ahasigaye hakaba ha amasengesho tubiharira Umuremyi wacu

  • Ntibyoroshye pee! Birakaze imana idutabare.uwumva yumve kandi yirinde hanyuma dufashe abagezweho n’icyo cyorezo cya Sida 

  • muravuga, ko zakuye agahu kunnyo se, ngizo ijipo zibonerana zirimo za sitiringi, utumini tugaragaza ubwambure bwabo, amabere ku karubanda, udupataro tuberekana uko baremwe, aaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaah, nahanyagasani.

Comments are closed.

en_USEnglish