Digiqole ad

APR FC 2 – 1 Rayon Sports, isezerewe mu gikombe cy’Amahoro

08 /06/2014 – Kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya APR FC amahirwe yari ayayo uyu munsi, ibitego bibiri byagiyemo bikurikiranye mu gice cya mbere nibyo bisezereye Rayon Sports yabonye igitego kimwe mu gice cya kabiri, ikabura icyo kwishyira birangira isezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro.

Iranzi Jean Claude wa APR na Nizigiyimana Karim wa Rayon mu kibuga umwe acunze undi
Iranzi Jean Claude wa APR na Nizigiyimana Karim wa Rayon mu kibuga umwe acunze undi

Abafana benshi, umwuka w’umupira n’amahari ya ruhago nibyo byari kuri stade nk’uko bisanzwe hagati y’aba bacyeba. Buri wese yari yabukereye, nubwo ari 1/4 byari nk’umukino wa nyuma.

APR FC yatangiye isatira cyane, mu minota 10 yakurikiyeho Rayon Sports irahindukira nayo, muri iyo minota ariko nibwo kuwa 32 Mubumbyi Barnabé wa APR yarekuye umuzinga w’ishoti umunyezamu Bakame ntiyasobanukirwa.

Cyagiyemo umutoza Mashami Vicent amaze kuvanamo Andrew Butera ashyizemo Tumaine Ntamuhanga, ugusimbuza kwamugiriye akamaro cyane no mu minota yakurikiyeho.

Mu kanya gato, mu gihe aba Rayon bari bakibaza ibibabayeho Ismael Nshutinamagara ubundi myugariro wa APR yakoze ku mupira (deviation) wari uvuye kuri coup franc maze icya kabiri kiba kiranyoye cya APR. Bajya kuruhuka banganya.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje ishaka kugira icyo ihindura, ivanamo myugariro Hussein Sibomana ishyiramo umukinnyi wo hagati usa n’usatira Aphrodis Hategekimana bita Kanombe, ibintu koko bisa n’ibihundutse.

Nyuma gato ku munota wa 53 Rayon Sports yabonye igitego kinjijwe neza na Kagere Medie, isigara irwana no gushaka icyo kwishyura ariko abasore ba APR FC bahagarara neza kenshi.

Umukino warangiye utyo Rayon Sports muri uyu mwaka isigaje gukina CECAFA y’amakipe mu kwezi kwa munani, kugirango irebe niba uyu mwaka itawurangiza amara masa.

Naho mukeba wabo APR FC we akaba yaratwaye igikombe cya shampionat n’amahirwe akaba ayongereye yo gutwara igikombe cy’Amahoro uyu mwaka.

Abafana batuje bategereje umukino
Abafana batuje bategereje umukino
Bamwe bo baba babyina cyane umukino utaratangira
Bamwe bo baba babyina cyane umukino utaratangira
Stade yari yakubise yuzuye
Stade yari yakubise yuzuye
Ikipe ya APR FC yabanjemo
Ikipe ya APR FC yabanjemo
Rayon Sports
Rayon Sports
Umukino watangiranye imbaraga, Fuadi Ndayisenga aragerageza kwambura umupira Tibingana Charles na Migi ba APR
Umukino watangiranye imbaraga, Fuadi Ndayisenga aragerageza kwambura umupira Tibingana Charles na Migi ba APR
Umutoza Mashami ararebera bugufi, imbere ye hari Hussein Sibomana wa Rayon
Umutoza Mashami ararebera bugufi, imbere ye hari Abouba Sibomana wa Rayon
Rayon Sports yatangiye isatirwa nyuma nayo irahindukira irasatira. Kagere Meddie asatira izamu rya Ndoli
Rayon Sports yatangiye isatirwa nyuma nayo irahindukira irasatira. Kagere Meddie asatira izamu rya Ndoli

Muri 1/2 APR FC kuri uyu wa kabiri tariki 10 Kamena izahura na Kiyovu Sports yatsinze Espoir 1 – 0 kuri iki cyumweru, igitego cyatsinzwa na Rody Mavugo.

Police FC nayo kuri uyu wa kabiri izahura na SEC yo mu kiciro cya kabiri nyuma y’uko kuwa gatandatu Police itsinze Musanze 2 – 1, naho SEC yo yari yasezereye Amagaju iyatsinze 4 – 0.

Amafoto y’uyu mukino wayareba HANO….

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • APR Oyeeeeeeeeeeeeeee
    Ooooooooo pauvre Rayon

  • Ikigaragara igihe kinini nicyo Rayon yamaze imbere y’izamu rya APR Fc kuko ibitego yaje gutaindwa bisa nibisa usanga ari contre attaque icyo nabonye abakinnyi ba APR boroshye cyane ubwo aba Rayon usanga biremereye arizo mpamvu akenshi wasangaga babirukaho (babaherekeje) sinemeranya nabavugaga ko ari imyaka itandukanye, ikindi ikipe zikinisha abene gihugu nabonye itandukaniro rigaragara cyane cyane mumikino nk’iyi yo gusoza. murakoze.

  • Njye ndi umu RAYON, ariko ndavuga nti  Bravo kuri APR, kuko nyuma y’ubwoba n’ubuswa byaranze THIERY HITIMANA, haba ku mukino wa AS KIGALI, ndetse n’uw’ejo mu gupanga mediane ya RAYON , nta kundi Mukeba yagombaga kumwereka ko itaje kumujenjekera . niba ari coacther anyemeze ukuntu KANOMBE   n’ubwo yakinnye neza kuri AS KIGALI,  ejo yamurishije Bench iminota nk’iriya!!! kandi no gukora remplacemt ukabona afite ubwoba! . none igitego ko gitegurwa agirango kiva mu kirere iyo abona nta passé igera imbere mi-temps yose ikarangira abirebera kandi yicaje aba technicien  barimo nka KANOMBE, … ese Hussein  ko mission ye yari yamunaniye cyangwa yayirangije kuki atamukuyemo nk’uko APR YAHISE YINJIZA TITI ?gusa President adukushakire Coatcher muri CECAFA, naho ubundi bariya baturwaza imitima kuko batazi gupanga abakinnyi  bafite, ubona basa n’abatinya cyangwa bafite amaranga mutima. ubonye no gukora remplacement bibananire  kandi barashaka gutsinda !! ubundi ni iyihe equipre ioturusha abakinnyi urebye umwe ku wundi urtse ubuswa bw’abatoza no kujenjeka kw’abakinnyi nka ba KAGERE bagera imbere y’izamu bagahitamo kwifotoza  cyangwa  ngo batavunika.

  • BRAVO
    KURI APR, njye ndi umu rayon ariko sinumva cyangwa ngo mbone uburyo
    THIERY yicaza KANOMBE agakinisha HUSSEIN hagati kandi uretse kuvunana
    ibindi byose bigendanye no gukina hagati byari byamunaniye. ese gukora
    remplacement ko mbona buri gihe bimutera ubwoba ni ugusuzugura abakinnyi
    baba bicaye kuri banc de touché cyangwa ni amaranga mutima aba
    afite.?? Ese ko tujya turenganya ba KAGERE ubundi batsinda bate kandi
    imipira yose bafata iba ije nabi kubona nta mupira n’umwe wavuga ngo
    babacomekeye ?? kandi iyo yose iba igomba gucomekwa n’abakina hagati.
    Thiery yarangiza ngo arashaka gutsinda!!. ikindi kandi ntitwiyibagize ko
    RAYON bayisenyuye ntitubimenye ese Equipe idafite : COACH , NTIGIRE
    CEDRIC kuburyo njye mbona ari munyumvishirirze, Equipe idafite S.G,
    Equipe idafite umuyobozi w’aba fana ubundi ubwo President we ntabona ko
    bamusenyeye equipe kandi nawe agasa n’ubyemeye akifatanya n’ibyo
    byemezo bya FERWAFA ntahangane nabyo ku buryo bufatika ngo byange
    cyangwa byemere mu kujurira. gusa adushakire umutoza naho bano ni
    ukuturwaza imitima kandi bigaragaye muri iyi mikino ibiri (AS Kigali, na
    APR) aho gupanga hagati byagiye bibabera ihurizo. nyamara nta Equipe
    iturusha aba kinnyi urebye umwe ku wundi uretse ubuswa bw’aba biyita
    abatoza batabishoboye uruzi n’iyo muri iki gikombe cy’amahoro
    bayishakira umutoza w’ikiraka yabishobora agahembwa kuyitoza umwaka utaha bakareba ko tutari
    gukina final!! aho kuyijugunyira ba THIERY bayigiraho gutoza. merci

  • UBUNDI SE UMUTOZA ABARAYONS BARASHAKA UWIKI KO BURI MU RAYON WESE ARI UMUTOZA? ABAZI KUREBA BAZAMBARIZE NIBA HARI UWARI WABONA UMURAYON UTUJE

  • ALIKO kuki Kagere adakina hagati ngo bashake undi muntu wataka cg se bakoreshe abataka bane kuko mbona kagere atari umwataka warambirizaho. sindabona muri Rayon atsinda igitego yateguye cg se ngo ashote izamu wenda arihushe. NAHO WOWE WIYISE kanombe iyo ufana uti bravo aliko iyo umuntu abonye ikosa agomba kurivuga aliko siko afite ubushobozi bwo kurikosora niyo mpamvu habaho umuntu ubihamberwa kuko aba yagaragayeho bwa bushobozi bwo gukosora/gukora ibyananiye abandi. ihangane rero wikwishyiramo abareyo kuko ntacyo uzabatwara.

Comments are closed.

en_USEnglish