
“Ubuhutu cyangwa ubututsi si ikintu wacuruza,” Umuyobozi wa IPRC West
Mu muhango wo kwibuka abari abakozi n’abanyeshuri b’icyahoze ari ETO Kibuye, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuyobozi w’iri shuri, Eng. Mugiraneza Jean Bosco yasabye urubyiruko kwita cyane ku cyazanira inyungu igihugu, avuga ko Ubuhutu cyangwa Ubututsi ntawabusabisha akazi.

Aba bari abanyeshuri n’abakozi ba ETO Kabuye (ubu ni Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ryo mu Ntara y’Iburengerezaba, IPRC West) biciwe ahantu hanyuranye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, abamaze kumenyekana ni icyenda bakaba baributswe kuwa gatanu tariki ya 6 Kamena 2014.
Eng. Mugiraneza Jean Bosco yahanuye urubyiruko rwiga muri IPRC West, arubwira ko hari benshi bagishaka ko ibyabaye bitibukwa kubera ikimwaro bafite, akaba avuga ko urubyiruko rugomba kwibuka kuko ngo rutibutse amateka yazasibangana.
Yagize ati “Jenoside ni mbi ariko abantu baba bagomba kuyibuka kugira ngo itazongera kubaho. Ni umushinga uhombya isi n’abaturage ntihazagire muri mwe ushoramo imbaraga ze.”
Benshi mu rubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye, bamwe bari bato mu gihe cya Jenoside, abandi bayumva nk’amateka, ariko bagomba kwirinda abantu babashuka kuko ngo hari abantu badashaka ko ibyabaye byibukwa.
Umuyobozi wa IPRC West ati “Hari benshi baca abantu intege bagashaka ko kwibuka bitabaho kuko umutima ubakomanga. Kwibuka bifite akamaro ku rubyiruko rukiri ruto, kuko habayeho kurangara abantu babyibagirwa.”
Yongeyeho ko abapfobya Jenoside bashaka ko yafatwa nk’amateka asanzwe, aha akaba ariho avuga ko ibyabaye n’ubwo ari amateka yacu mabi ariko tutagomba kuyibagirwa.
Bitewe n’Insanganyamatsiko yagenewe igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20, igira iti “Twibuke, twiyubaka”, Eng Mugiraneza avuga ko igihe kigeze ngo urubyiruko ruharanire inzira y’iterambere aho kumara umwanya munini mu bidafite akamro.
Yagize ati “Isi tugezemo ubuhutu cyangwa ubututsi si ikintu wacuruza, ibyo dukeneye ni ibikorwa by’iterambere. Nti dushaka icyadutanya, ahubwo duharanire icyaduhuza tugatera imbere.”
Yongeyeho urubyiruko mu gusoma ibitabo rwajya rusesengura cyane ibikubiyemo ngo kuko ibyinshi byanditswe ku nyungu za bamwe, avuga ko guharanira iterambere aribyo bigezweho.
Yagize ati “Mwitabire ibikorwa by’iterambere kuko ikigezweho si uko umeze ahubwo ikigezweho ni icyo ukora ushoboye ukacyerekana bakaguha akazi.”
Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Karongi we yavuze ko kwibuka ari ngombwa kuko ngi ni uguha agaciro abantu bishwa muri Jenoside.
Umuyobozi w’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside biga mu mashuri makuru, AERG we yavuze ko n’ubwo abareze bagize uruhare runini mu gusenya igihugu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ubu urubyiruko ngo rwiteguye guhindura amateka.
Yagize ati “Twiteguye kwigira ku mateka, tugaranira iterambere kandi turashaka gusiga amateka y’ikosora.”
Mu cyahoze ari Kibuye hiciwe Abatutsi benshi cyane ahitwa mu Bisesero, uwari Perefe Kayishema akaba yarashishikarije abahutu ubwicanyi, ndetse ngo yanatanze urugero ubwo yarasaga umututsi imbere y’abantu nk’igikorwa cyo gutangiza Jenoside.
























Amafoto/HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Imana izabibahembere.Iri shuri rirasobanutse.Ni mwe Rwanda rw’ejo.Nimusigasire amahoro azira amahano.
dukomeze twibuke abacu bazize ubusa kandi turusheho kwimakaza ubunyarwanda
nyuma yo kwibonera ayo mabi , iryo yica rubozo abo bene wacu (abahutu) bakoreye bene wacu(abatutsi), rubyiruko nahacu ho kwibonamo ubunyarwanda kuko nicyo kizatugeza kumahoro arambye azira umwiryanye tukubaka urwanda twifuza! never again
ibi byakozwe n’ababyeyi ndetse nabavandimwe bacu bikorerwa ababyeyi bacu ndetse nabavandimwe, ariko twe dukwiye guhindura page tukamenyako iki gihugu gisigaye mumaboko yacu urubyiruko, mureke twe tube abanyarwanda bunze ubumwe bashaka igihugu cyuje amahoro.
Urukundo nicyo kintu kibanze gikenewe mubanyarwanda,ugomba kumenyako buriwese akoyasa kose yaremwe n,Allah.ukamenyako ukubabara ariko namugenzi wawe ababara.mwese banya rwanda ntamuntu numwe ugomba kuvutsa mugenziwe ubuzima kko siwowe wamushyize kuri iy,isi.kdi nayo ntiyoroshye.dukwiye kubana tugasenyera umugozumwe tukubaka uRwanda rwacu tukiteza imbere,naho ibyamoko ntakintu byatugezaho.turi abanya rwanda.Uzabaze umunya merca,ntabwo azakubwira aho yavuye kdi bose ntabwa bavukiye muri Amerca,ariko baharanira inyungu,iterambere,umutekano wabanya merca.twe tubuziki?mubyukuri ko ntanicyo dupfa kigaragara?murakoze.