Nyuma yaho ikipe ya APR FC isezereye abakinyi 16 bayikiniraga bamwe muri bo bamaze kumvikana na Rayon sports. APR FC nayo yari iherutse gutwara abasore bane bahoze bakinira Rayon Sports barimo Djabel Manishimwe. Kugeza ubu abahoze muri APR FC basinyiye Rayon ni Imran Nshimiyimana, Rugwiro Herve, Mirafa na Sekamana Maxime Kuri uyu wa kabiri nibwo […]Irambuye
Umunyarwanda yahanishijwe igifungo k’imyaka 8 muri gereza muri Leta zunze ubumwe za America azira kubeshya Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka nyuma yo guhisha amakuru ajyanye n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Intumwa ya Leta, Andrew E Lelling, mu itangazo yasohoye mu Rwego rushinzwe Ubutabera, yavuze ko Jean Leonard Teganya w’imyaka 47, “yaburanishijwe anahanwa by’intangarugero kubera kubeshya […]Irambuye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko Kayibanda Grégoire na Habyarimana Juvenal bayoboye u Rwanda, ku butegetsi bwabo bagiye bafata abatutsi nk’abanyamahanga kandi amateka yerekana ko ahubwo abo bombi ari bo batari Abanyarwanda. Yabitangaje kuri iki Cyumweru mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Muyira mu […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ubwo ikipe ya APR FC yamurikaga abakinnyi bayo bashya bazifashisha mu mikino ya CECAFA Kagame Cup ndetse n’umwaka utaha w’imikino ,Manishimwe Djabel ni umwe mu bakinnyi bagaragaye mu mwambaro w’umweru n’umukara. Ni nyuma yuko mu mpera z’icyumweru Djabel byari byatangajwe ko yerekeje mu ikipe ya Gor Mahia yo […]Irambuye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Dr Isaac Munyakazi yabwiye Umuseke ko burya mu zindi Minisiteri cyangwa inzego z’ubuzima bw’igihugu kubona ikitagenda neza ukagikosora byoroha kurusha uko bimeze mu burezi. Mu burezi ho ngo bisaba kubigenza gake, mbere muri process’… Umuseke: Turabakiriye Dr Isaac Munyakazi Min Munyakazi: Murakoze cyane Umuseke: Wagaragaye k’umukino wa AS Kigali […]Irambuye
Iyi pariki yashinzwe muri 1934 ikaba ifite ubuso bwa 1,122 km². Ni imwe muri pariki Ikora ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania. Kubera ibibazo by’ubwiyongere bw’abaturage ndetse no gutahuka kw’impunzi, ubuso runaka bw’iyi pariki bwigeze kwangizwa n’ibikorwa bya muntu. Muri iki gihe yasubijwe ubuzima, inyamaswa ziyituyemo zirakenye. Ikora ku turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare. […]Irambuye
Iki cyaha cyo gufata, mu gihe k’Inkiko Gacaca ni icyaha cyaburanishwaga mu muhezo. Byari imwe mu ntwaro abacanyi bakoresheje muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagamije gutesha agaciro Abatutsikazi no kubanduza indwara. Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahoze Arusha rwari rufite inshingano yo kuburanisha no guhana abo iki cyaha cyahamye. Bukuru utuye mu Karere ka Nyanza […]Irambuye
Kwibuka 25, kuri iki cyumweru mu Karere ka Nyanza hashyinguwe Abatutsi biciwe mu ahitwa Mu Mayaga mu murenge wa Muyira, bose basaga ibihumbi 89 ariko abagiye bakurwa ahantu hanyuranye ni ibihumbi 84. Abarokotse basabye Leta ko yabegurira imisozi yari ishyinguyeho abantu babo kuko ngo n’ubundi bazahora bahibukira amabi yahakorewe. Minisitiri w’ubutabera Johnston Businge akaba n’Intumwa […]Irambuye
Abaturage ba Roma nibo ba mbere bubatse ibyumba binini bishushe nk’uruziga, bifite aho abantu bicaraga umwe iruhande rwa mugenzi we bakareba imikino itandukanye harimo uwahuzaga abagabo babiri bafite ingufu bakarwana bikarangira umwe yishe undi. Iyi mirwano y’injyanamuntu yaberaga mu cyumba bise ‘arena.’ Ijambo Arena ryo mu Cyongereza rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini ‘Harena’ bivuga ahantu h’imirwano. […]Irambuye
Inkongi yabaye taliki 29, Kamena, 2019 muri Koperative APARWA ikorera mu midugudu ya Gasave na Kagara muri Gisozi yatwitse ibikoresho by’ubwubatsi byari muri quincaillerie y’umugabo witwa Alex Habimana. Uyu mugabo kandi hari ibikoresho bye byahiriye ahitwa ADARWA mu nkongi yabaye taliki 19, Kamena, 2019. Amakuru Umuseke ufite avuga ko kugeza ubu iriya nkongi yatwitse ibikoresho […]Irambuye