Digiqole ad

Bizimana yavuze ko Kayibanda na Habyarimana batari Abanyarwanda

 Bizimana yavuze ko Kayibanda na Habyarimana batari Abanyarwanda

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko Kayibanda Grégoire na Habyarimana Juvenal bayoboye u Rwanda, ku butegetsi bwabo bagiye bafata abatutsi nk’abanyamahanga kandi amateka yerekana ko ahubwo abo bombi ari bo batari Abanyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene

Yabitangaje kuri iki Cyumweru mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza.

Bizimana yavuze ko Kayibanda Se yitwaga Nkangura yavukiye i Bushi hafi ya Bukavu aza mu Rwanda ahagana mu 1915, aje kwishakira imibereho yakirirwa i Kabgayi n’abapadiri bamuha akazi muri diyosezi.

Avuga ko Kayibanda yaje kuvukira mu Rwanda atyo nta gisekuru ahafite.

Kayibanda yavutse ku itariki ya 1 Gicurasi 1924 avukira i Tare mu Marangara mu Karere ka Muhanga aho Se yari yarahawe isambu maze aba Umunyarwanda atyo.

Habyarimana  na we amateka ye ngo afitanye isano n’aya Kayibanda mu buryo bwa hafi, ngo kuko igisekuru cye nawe kiba i Bugande. Se yitwaga Jean Baptiste Ntibazirikana Nyina akitwa Suzana Nyirazuba.

Yavutse ku itariki 8 Werurwe 1937, avukira mu Gasiza i Rambura (hahoze ari muri Komine Karago ubu ni mu Karere ka Nyabihu) aho yavukiye  Se yahahawe n’abapadiri bityo ahinduka umunya Karago ariko igisekuru ngo ntikiri mu Rwanda, ahubwo ni Uganda.

Yaba Kayibanda cyangwa Habyarimana bazwiho ko ku butegetsi bwabo baranzwe n’amacakubiri akomeye, aho bwabibye urwango rwari rugamije kurimbura Abatutsi.

Iyi ngengabitekerezo kirimbuzi kandi ni yo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Bizimana ati: ” …Mu busesenguzi njya nibaza kuki yaba Kayibanda cyangwa se na Habyarimana bose bagiye bafata Abatutsi nk’abanyamahanga ntibabafate nk’Abanyarwanda nyabo. Nyamara iyo tubirebye yaba Kayibanda ndetse na Habyarimana ahubwo nibo batari Abanyarwanda bo bombi…”

Uyu muyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yakomeje asobanura icyo yise inkomoko ya bariya bagabo bombi bayoboye u Rwanda avuga ko igaragaza ko batari Abanyarwanda.

Yavuze ko kuba bariya bagabo bombi batari bafite ibisekuru mu Rwanda, batarahavukiye kuva kera ngo bahakurire, babone uburyo imiryango y’abo yabanaga, babone ubumwe bwahuzaga Abanyarwanda…byatumye abo bagabo bombi batumva ubumwe bw’abanyarwanda.

Ibi ngo nibyo byatumye bahitamo kumvira amacakubiri Abazungu bababibyemo, barayakira bayemera batyo.

Ibi ngo byatewe n’uko imizi y’abo{Habyarimana na Kayibanda) itari aha ngaha.

Dr Bizimana kandi yagarutse ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yagenze mu Majyepfo n’ubwo ngo yahageze itinze.

Jean Paul NKUNDINEZA

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Dufite abahezanguni benshi mu Rwanda.

    • Ariko rero abanyarwanda bamwe bimaze kugaragara ko batazi amateka yabo rwose,njye ndi umunyarwanda ndabizi ko Gatutsi,Gatwa na Gahutu ari bene Gihanga,nkaba nziko ayo atari amoko kuko amoko agira indimi n imico iyatandukanya kandi ibyo atariko biri kuri BeneGihanga ahubwo twe turi imiryango aho buri mwana wa Gihanga afite abamukomotseho bakamwitirirwa maze ibyo by Ubututsi,Ubuhutu n Ubutwa bikaba inzego z imibereho hakurikijwe icyo umuntu akora ngo kimubesheho.

      Nanjye rwose ndabizi cyane ko habyarimana adakomoka mu Rwanda rw ubu,ndetse nibyo koko se yaje mu Rwanda rw ubu asuhutse maze agirirwa neza n abatware b Abatutsi ndetse ngo akaza kubwira umuhungu we habyara ati uramenye ntuzagirire nabi abatutsi ibyo rwose mu mateka ndabizi;kandi nanone sinyobeweko u Rwanda rw ubu ari ruto cyane ugereranyije n u Rwanda rwa kera abakoroni bataratwiba ubutaka ngo babwomeka i congo,ibugande na tanzania,mwibukeko za karagwe zari i Rwanda ndetse na hariya entebbe naho hari mu Rwanda icyo gihe hitwaga”intebe”.

      U Rwanda rwari igihugu kinini cyane kirimo uduhugu(empire)rero uyu muvandimwe aha rwose niyige amateka yacu areke kwibeshya,ni nk uko wavuga ngo abanyamurenge si Abanyarwanda nyamara nibo ahubwo ni uko aho baba uyu munsi bometswe kuri congo bakitirirwa congo ariko ubundi ni abanyarwanda kavukire ndetse na buriya butaka ni ubw u Rwanda ni uko bwibwe bugashyirwa congo ngo abakoroni babone uko babwibamo cyane.izo zose za karagwe ubu ziri tanzania zari iz u Rwanda kandi n abami bazo bari abanyarwanda ariho mwumva ngo umwami w i Gasabo agashyingira uw i Karagwe ngo bagirane igihango batazaterana nubundi bari abavandimwe kuko bavugaga ururimi rumwe yewe bitwa amazina amwe bari abanyarwanda bose.habyara rero uwo nanjye nigeze kwiga ko yari umunyekongo ariko ubwo kereka menye aho avuka kuko niba avuka ku butaka bwari ubw i Rwanda mbere y ubukoroni ubwo ni umunyarwanda ariko niba avuka ku bundi butari ubw i Rwanda mbere y ubukoroni ubwo yaba ari umunyamahanga.

  • Malade! Uyu mugabo ndumva arwaye!

  • Ubwo kugoreka amateka muroga urubyiruko bibamarira iki? Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda

  • Guharabika umuntu wese wicaye mu mwanya w’umukuru w’igihugu leta, repubulika yu Rwanda nta na kimwe kizima bishobora kutugezaho none cyangwa ejo. Nifulije abanyarwanda bose aho bari hose kwisi umunsi mukuru wa indepandanse.Mbatuye indilimbo nziza cyane ya Orchestre Impala baririmbye muri 1982.

  • N’abakoze Genocide bose wasanga batari abanyarwanda. Nta munyarwanda wicana.

  • Nibyo c? Mpise mbyemera bariya bagabo nubundi nibazaga impamvu babaye abayobozi ntibakunde igihugu cyabo bagateranya bene wabo ngobazamarane ikancanga nuko arabahashyi ibyarikuba byose ntacyo byari bibabwiye ntarukundo rw’igihugu bari bifitemo murakoze kumpa akuri sinabishidikanya maze

  • Uyu mugabo nibatamwitondera azoreka igihugu akoresheje inyigisho ze mbi ahora acengeza mu rubyiruko no mu bandi batazi amateka y’igihugu cyacu. Naherutse hari bamwe ngo bavuye Tchad, abandi ngo bava Abyssnia, abandi ngo bava muri Congo, mbese ko nta munyarwanda numwe waba udakomoka iyo hanze mupfa iki? Mwese akadomo ko ngo mwagahuriyemo mukomeza gushyamirana kubera iki? Iyo numvise inyigisho zuyu mugabo mpinda umushyitsi kuko zinyibutsa izundi dogiteri ufungiye genocide wahoraga avugako abatutsi bagomba kunyuzwa iya bugufi ngo bagataha iwabo muri Abyssnia. Uwo mugabo yarivovose agifite ijambo ariko ejobundi yarafashwe atinya kwemararira disikuru ze. Itonde Bizi kuko utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi. Hari abandi bagabo babiri nabo birirwa mu nyigisho nkizi, umwe ni umusirikare mukuru undi ngo ni umunyamakuru w’umusesenguzi n’impuguke, mubabwire nyabuneka bagabanye kuko ijambo ryose risohoka ubu hari igihe twazaryicuza bitagishoboka.

  • Sinzi niba abanyarwanda bose ari abari mu buyobozi nababutarimo none cyangwa ejo kera bazajya basobanura ibyo barimo. Hari abibeshya ko none cyangwa ejo batazabazwa ibyo bavuga.Benshi barabifungiwe abandi bagwa muri gereza. abandi baratorongeye bose bazira ururimi. Imana dusenga twese izaturinde abahezanguni iyo bava bakajya. Nta pfunwe na rimwe bintera ko u Rwanda rwabaye repubulika 1/7/1962. Rukandikwa muri loni nubu rukaba rucyanditsemo byinshi tukaba tubikesha Mr Makuza Anastase.

  • Uyu mugabo arananiwe.Niba acukumbura ibisekuruza by’ababaye abayobozi b’iki gihugu kuva bavuka bamwe nyuma y’intambara ya 2 y’isi mu gusobanura ko atari abanyarwanda abavukiye mu bihugu byo hanze ubu batuyobora bo kuki tubita banyarwanda yewe bamwe bakinafite amarangamuntu yibyo bihugu?

  • Ariko ibi bimaze iki ? Nonese bayoboye u Rwanda atari abanyarwanda ? nta miryango bafite mu Rwanda ? Wa mugani ubanza uyu mugabo afite uburwayi akwiye kuvuzwa.

  • Bizimana ntaho yabeshye uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba wamwishe mureke kumwiha rero ngo yavuze ba ex presidents nkaho yaciye inka amabere.njye mbabajwe gusa nuko bishe abenegihugu .

    • Erega impamvu y’ibi byose ndayizi; ni uko Abanyarwanda tutigishijwe amateka nyayo, tukamira bunguri amatekinikano! Ibaze Dr. muzima utazi ibi bikurikira:

      U Rwanda rwari Umwami bw’abami (empire), butegekwa na GIHANGA – mpiniye bugufi nanze kujya imbere ye gato. Mbere ubwo bwami bwabumbaga Ingoma (Ibihugu) zari muri ubwo bwami ari zo Rwanda, Gisaka, Karagwe, Buganda (yanafataga kuri Ndorwa-Mpororo-Kitara), na Buhaya-Buha na Bushubi (harimo na za Bushi-Bunyabungo). Ubwo bwami bw’abami bwitwaga MERU (Leta zunze Ubumwe za Meru). Icyo gihugu cyaje gufata izina rya RWANDA kuko cyagendaga cyaguka; ngaho mushushanye iyo karita murebe uko icyo gihugu cyanganaga.

      GIHANGA amaze gutanga, ubwo bwami bwarashwanyutse, ariko kuko ibyo bihugu hari ibyo yari yararaze abana be, nyuma Kanyarwanda Gahima yafashe umwanzuro w’igababitero bigamije kugarura ibyo bihugu-Ngoma mu bwami bw’abami bwa se dore ko ari na we (Kanyarwanda) wari waragizwe umukuru w’umuryango, anasigarana Ingoma-ngabe Rwoga (kwogera hose). NB: Aya mateka nyavuze bwakwira bugacya.

      Dr. BIZIMANA rero, wazanshaka nkakuvunguriraho, kandi ntuzatinye kuko ntawe umenya byose: na ba Pyghagore bavaga mu Burayi bakajya guhaha ubwenge mu isomero (Bibiotheque) rya Alexandrie mu Misiri (Egyte).

      Naho ubundi, nidukomeza kujenjekera izi nyigisho mbona zitangiye kuvangura Abanyarwanda nk’uko byakozwe ku butegetsi bwa Kayibanda na Habyalimana, Jenoside turahira ko itazongera kuba ntizamara imyaka 100 idasubiriye; kandi yo izaza ari kirimbuzi!

    • ahahaaaaa!!!!! Birakaze bamufashe bamuhe Umujyanama ajye amuhora iruhande kuko akarenze umunwa karushya ihamagara, ajye Yumva Unity ya HE

  • Ariko rero abanyarwanda bamwe bimaze kugaragara ko batazi amateka yabo rwose,njye ndi umunyarwanda ndabizi ko Gatutsi,Gatwa na Gahutu ari bene Gihanga,nkaba nziko ayo atari amoko kuko amoko agira indimi n imico iyatandukanya kandi ibyo atariko biri kuri BeneGihanga ahubwo twe turi imiryango aho buri mwana wa Gihanga afite abamukomotseho bakamwitirirwa maze ibyo by Ubututsi,Ubuhutu n Ubutwa bikaba inzego z imibereho hakurikijwe icyo umuntu akora ngo kimubesheho.

    Nanjye rwose ndabizi cyane ko habyarimana adakomoka mu Rwanda rw ubu,ndetse nibyo koko se yaje mu Rwanda rw ubu asuhutse maze agirirwa neza n abatware b Abatutsi ndetse ngo akaza kubwira umuhungu we habyara ati uramenye ntuzagirire nabi abatutsi ibyo rwose mu mateka ndabizi;kandi nanone sinyobeweko u Rwanda rw ubu ari ruto cyane ugereranyije n u Rwanda rwa kera abakoroni bataratwiba ubutaka ngo babwomeka i congo,ibugande na tanzania,mwibukeko za karagwe zari i Rwanda ndetse na hariya entebbe naho hari mu Rwanda icyo gihe hitwaga”intebe”.

    U Rwanda rwari igihugu kinini cyane kirimo uduhugu(empire)rero uyu muvandimwe aha rwose niyige amateka yacu areke kwibeshya,ni nk uko wavuga ngo abanyamurenge si Abanyarwanda nyamara nibo ahubwo ni uko aho baba uyu munsi bometswe kuri congo bakitirirwa congo ariko ubundi ni abanyarwanda kavukire ndetse na buriya butaka ni ubw u Rwanda ni uko bwibwe bugashyirwa congo ngo abakoroni babone uko babwibamo cyane.izo zose za karagwe ubu ziri tanzania zari iz u Rwanda kandi n abami bazo bari abanyarwanda ariho mwumva ngo umwami w i Gasabo agashyingira uw i Karagwe ngo bagirane igihango batazaterana nubundi bari abavandimwe kuko bavugaga ururimi rumwe yewe bitwa amazina amwe bari abanyarwanda bose.habyara rero uwo nanjye nigeze kwiga ko yari umunyekongo ariko ubwo kereka menye aho avuka kuko niba avuka ku butaka bwari ubw i Rwanda mbere y ubukoroni ubwo ni umunyarwanda ariko niba avuka ku bundi butari ubw i Rwanda mbere y ubukoroni ubwo yaba ari umunyamahanga.

    • Leta nishake abahanga mu mateka bayaducukumburire Natarya iminwa, babanyakuri batagoreka, byayatubwire uko ari tuyubakireho uyu musingi tugezeho ubu, (ukuri kuganze byose), twubake amateka atazisubiramo. Bashingire kuribi
      1.ese Koko Uru Rwanda rwavuyehe
      2.Rwatuwe gute
      3.abakurambere babanaga gute
      4.nizihe ndangagaciro zarangaga abayobozi bicyo gihe
      5.ubukungu bwari bushinguye kuki
      6.imibereho yabo yari ishingiye kuki
      7.imiyoborere
      8.ubutabera
      *itandukaniro kubuyobozi bwurwanda rwa kera, ingoma zakurikiye ukurikije ibyo navuze ndetse icyagiye giteza ibibazo abanyarwanda kuri buri cyiciro cyingoma, ibyiza byazo kuko nubwo byaba bike ibibi bikaba byinshi birahari,
      *amateka yabakoroni
      *amateka Yiki gihe kugeza ubu.
      Byigishwe nkamahugurwa abayobozi bafite aho bahurira n’inshingano zo kuvuga ku mateka mu kazi kabo. Batazatana bakadusubiza mu mwijima wicuraburindi. Thanks

  • Nzi neza ko hari abantu bakomeye mu Rwanda bavuka i Gisoro aho Bizimana avuga ko Habyarimana akomoka. Tuzabagenze dute bo? Nonse se itegeko nshinga ryacu rivuga ngw’iki kubyerekey’ubwenegihugu? Niba se ababyeyi b’aba ba perezida batari abanyarwanda ariko bagahabw’ubwenegihu bwarwo, ubwo abana babakomokaho hari ugushidikanyako atari abanyarwanda? Mbeg’urwango rurenze kamere!! Igitangaje amazina y’ababyeyi ba Habyarimana ni amafaransa. Ubwo bayitiwe muri Uganda y’abongereza cyangwa bayiswe bageze mu Rwanda?

  • Ahubwo se ntubona umuntu ufite PhD kandi akagaragaza ko kabisa azi ubwenge!!!! Woww Dr damascene rwose turakubaha ku bw’ibiganiro ukora. bigaragaza neza ko rwose uri intiti kandi ishoboye!!! Ubutaha uzadufashe kuducukumburira uburyo twagiramungu ari umu zimbabwe, na Kayumba ari akomoka mu bihugu bw’abarabu( ndabizi uzabibasha kuko uri umushakashatsi=researcher).
    Ikindi kandi niba Abana bawe basoma iyi comment nababwira nti” WOOOW congratulation mufite papa uzi ubwenge cyaneeeee kandi mbifurije kumera nkawe”niba madamu wawe asoma iyi nkuru namubwira nti congratulation Imana yaguhaye umugabo uzi ubwenge no kuvuga ibyo azasubiramo!! niba ababyeyi bawe nabo bakiriho nababwira nti kabisa mutuje mwabyaye umuhungu ufite mumutwe harimo ubwonko!!!!!!!!!

    • HASHIM WE UWANYEREKA ABANA BAWE JYE NABABWIRA KO SE ARIWE MUNYABWENGE URUTA ABANDI BOSEEEE IY UBWENGE HASHIM NUKO URAVUZE NAWE!!!

  • Bizimana ibyo akomojeho nibyo kuko theories zuko abatutsi atari abanyarwanda zakomeje kwigishwa.ndetse zishimangirwa ku ngoma ya kayibanda na habyarimana .kandi wumva nabo uwari kugendera ku mipaka urwanda bategetse rwari rufite nabo ubwenegihugu bwabo bwari gukemangwa ikindi kandi nkeka ko umunyamakuru atavuze imbwirwaruhame yose yavugiwe hariya …

  • Uyu mugabo ndabona arii danger ubuse ibi avuga uwamukura kuri uriya mwanya yabisubiramo? Its only matter of time. Kayibanda si Umunyarwanda na Habyarimana ntawutabiziko bahekuye u Rwanda, ariko ugendeye aho umuntu yavukiye ukamwaka Nationality mubayobozi dufite ubungubu nibake cyane bakitwa abanyarwanda peeh. Gusa kuko ari kwibere namubwira iki niyivugire ibyo ashaka gusa Umunyarwanda yise umwana we ati: Vuguziga

    • Niba yibeshya ko kera atazisobanura ntabwo azi abanyarwanda neza cyangwa nawe ntabwo ari umunyarwanda.

  • ni ukuvuza uyu mugabo banyarwanda

  • Nta muntu n’umwe muzima utemera ko aba bagabo bakoze amahano bakoreka igihugu mu icuraburindi rya jenoside nubu tukirwana n’ingaruka zayo. Ariko rero gutangira kuvuga ko batari abanyarwanda nabyo ni ubundi buhezanguni. Ubu se uyu munsi abari mu Rwanda twese twaruvukiyemo? Harya ubu ubajije miliyoni zisaga 300 z’abanyamerika abahakomoka wabona bangahe? Ubu kweli mu bibazo bikomeye duhanganye nabyo harimo kumenya aho se wa buri wese yaturutse? Bene ibi ntacyo bifasha igihugu uretse guhembera amacakubiri, abayobozi bakwiriye kubyirinda. Niko mbibona.

  • Ugendeye kuri logique ya Bizimana, Obama ntiyagombaga kuba yarayoboye USA, kuri we ni umunyakenya. Sarkozy ntiyagombaga kuba yarayoboye u Bufaransa kuko nawe ababyeyi be bakomoka muri Hungary/Hongrie. Ibyo muvuga abo mwasimbuye uyu munsi, muriho muratanga umurongo y’uburyo muzavugwa igihe muzaba mwasimbuwe ku ngoma. IBIHE BIHORA BISIMBURANA ITEKA.

  • Erega impamvu y’ibi byose ndayizi; ni uko Abanyarwanda tutigishijwe amateka nyayo, tukamira bunguri amatekinikano! Ibaze Dr. muzima utazi ibi bikurikira:

    U Rwanda rwari Ubwami bw’abami (empire), bugategekwa na GIHANGA – mpiniye bugufi nanze kujya imbere ye gato. Mbere ubwo bwami bwabumbaga Ingoma (Ibihugu) zari muri ubwo bwami ari zo Rwanda, Gisaka, Karagwe, Buganda (yanafataga kuri Ndorwa-Mpororo-Kitara), na Buhaya-Buha na Bushubi (harimo na za Bushi-Bunyabungo). Ubwo bwami bw’abami bwitwaga MERU (Leta zunze Ubumwe za Meru). Icyo gihugu cyaje gufata izina rya RWANDA kuko cyagendaga cyaguka; ngaho namwe nimushushanye iyo karita murebe uko icyo gihugu cyanganaga.

    GIHANGA amaze gutanga, ubwo bwami bwarashwanyutse, ariko kuko ibyo bihugu hari ibyo yari yararaze abana be, nyuma Kanyarwanda Gahima yafashe umwanzuro w’igababitero bigamije kugarura ibyo bihugu-Ngoma mu bwami bw’abami bwa se dore ko ari na we (Kanyarwanda) wari waragizwe umukuru w’umuryango, anasigarana Ingoma-ngabe Rwoga (kwogera hose). NB: Aya mateka nyavuze bwakwira bugacya.

    Dr. BIZIMANA rero, wazanshaka nkakuvunguriraho, kandi ntuzatinye kuko ntawe umenya byose: na ba Pygthagore bavaga mu Burayi bakajya guhaha ubwenge mu isomero (Bibliotheque) rya Alexandrie mu Misiri (Egyte).

    Naho ubundi, nidukomeza kujenjekera izi nyigisho mbona zitangiye kuvangura Abanyarwanda nk’uko byakozwe ku butegetsi bwa Kayibanda na Habyalimana, Jenoside turahira ko itazongera kuba ntizamara imyaka 100 idasubiriye; kandi yo izaza ari kirimbuzi!

  • Ibi bintu njyewe imyaka mfite inyemerera gutanga igitekerezo kubyo nabayemo.Guhera muri 1973 kugeza mbere ya 1/10/1990 nta na rimwe nigeze numva umuyobozi ufite umwanya nkuyu avugira mu ruhamwe amagambo ameze gutya. Ejobundi numvise nundi uvuga ngo u Rwanda rwasubiranye benerwo nyuma ya 1994. Abavuga abahutu n’abatutsi byo bajye babireka kuko hari imiryango myinshi yakomotse kubahutu nabatutsi kandi ikiriho itazanazima kuko nayo yabyaye abandi. Gukomeza kwenyegeza ibintu nk’ibi muri 2019 biteye agahinda. U Rwanda dushaka ntabwo ari uru rwa Bizimana kabisa. Kimwe nabo we yita abanyarwanda nabatagombye kuba bo.

  • Uyu Bizimana J.Damascene uwacukumbura amateka ye akayashyira Ku karubanda abenshi muri twe twatangara.

    Hari byinshi bizwi kuri uyu mugabo kuva avutse kugeza uyu munsi. Hari ibisanira bye na bamwe mu bantu tutifuza kurondora amazina. Hari amagambo yagiye avuga ataragera ku myanya y’ubutegetsi arimo ubu.

    Gusa twamugira inama yo kwitonda no gushishoza kandi akamenya gusesengura neza atagoreka, akareka gusesereza no gusarika, kuko Imana yamuremye imuhanze ijisho.

    • Uyu ndumva kumushyira ku musoto byakorohera benshi kuko bahari bamuzi ngo yize no mu maseminari da.

  • Bizimana nakomereze aho atange uburozi ngo ni ukwigisha urubyiruko ubwo Bagosora wavuze ko agiye gutegura imperuka y Abatutsi na Mugesera wavuze ko bazasubira muri Abysinia banyuze iy ubusamo babe bakubikira imyanya muri gereza.tout se paye ici bas .

  • uyu mugabo avuga byiza byinshi ariko hari aho agera akabivanga nawe!! ubwo se niyo mpamvu bakoze ibyo? ahahhh nzaba ndora

  • Hari umugabo utanga ikiganiro nkunda cyane aho avuga ati biza tubireba tugaceceka. Ibi nabyo biri kuza tubireba tugaceceka.Ahubwo bamwe bakanabifana.

  • Ubuhezanguni gusa gusa. Amagambo ya Bizimana, Tom Ndahiro n’abandi benshi ntavuze hano muzitege icyo azatuzanira. Nshaka itaniro ryayo n’imbwirwaruhame za Mugesera na Bagosora n’izindi nterahamwe zene wabo sindibone. Aba bagabo aho baherereye ubu murahazi; umunsi isi yabarutse mumenye ko namwe ariryo cumbi ribategereje. Nabagira inama yo kuvuga muziga.

  • Harya uyu Damascene (umuhanga mu mateka cg mu mibanire n abantu?) yaba yibuka neza igisekuruZA cye ngo atubwire aho yaturutse? Ese kuyobora meza igihugu bituruka mu muryango cg ni ubuhanga bw umuntu ku giti cye? Doctor agomba kuba yaracukumbuye koko. None se yambwira icyo anenga imiyoborere y igihugu Cy Bubiligi, aho kuba mu myaka irenga 100 kiyoborwa n umwami udakomoka mu moko 2 y abenegihugu aribo aba Flammand n aba Wallon ahubwo uwo mwami afite ikindi gihugu KIZWI NA BOSE igisekuruza CYE GIKOMOKAMO! Arakizi sinkimuvugiye. Tumenye neza ko twese turi Abanyarwanda, duhujwe n ubutaka bw u Rwanda, twavukiyeho xg dufiteho abakurambere. NTA UMUNYARWANDA WA CYANE, KURENZA UNDI. NDI UMUNYARWANDA IKWIYE KWIGISHWA ABAYOBIZI NK’ABA BAVUGA amateka nta analyze nyayo bakoze. Twirinde icyasubiza Abanyarwanda, Abana b u Rwanda Twese inyuma. Twirinde IBIHUHA.

Comments are closed.

en_USEnglish