Digiqole ad

Gukemura ibibazo mu burezi ni ‘process’ si nk’ahandi – Dr Munyakazi

 Gukemura ibibazo mu burezi ni ‘process’ si nk’ahandi – Dr Munyakazi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Dr Isaac Munyakazi yabwiye Umuseke ko burya mu zindi Minisiteri cyangwa inzego z’ubuzima bw’igihugu kubona ikitagenda neza ukagikosora byoroha kurusha uko bimeze mu burezi. Mu burezi ho ngo bisaba kubigenza gake, mbere muri process’…

Dr Isaac Munyakazi ngo gukemura ibibazo byo mu burezi ni process..

Umuseke: Turabakiriye Dr Isaac Munyakazi

Min Munyakazi: Murakoze cyane

Umuseke: Wagaragaye k’umukino wa AS Kigali na Rayon Sports Min ufana iyihe kipe muri izi zakinnye?

Min Munyakazi: Naje kureba Rayon Sports na AS Kigali kuko ari umukino ukomeye kandi ufite icyo uvuze haba mu mateka yacu nk’u Rwanda kuko iyi mikino ubwayo ifite igisobanuro ariko ubusanzwe mfana Kiyovu Sports na Arsenal mu Burayi . Izindi kipe mfana zo hanze ni nk’iy’igihugu ya Senegal n’uy’u Bufaransa.

Umuseke: Tubwire uko gahunda gahunda yawe iba iteye buri munsi?

Min Munyakazi: Ndabyuka nkasenga nkategura neza akazi kanjye. Iyo mbyutse mfite intege nkora sport. Iyi ninjiye mu kazi ubwo kaba gatangiye guhera ku munota wa mbere kuza kugeza dutashye nijoro.

Umuseke: Musinzira saa ngahe mukabyuka sangahe mu gitondo?

Min Munyakazi: Iyo natinze kuryama ndyama hagati ya saa tanu z’ijoro na saa sita z’ijoro nkabyuka saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Umuseke: Ese mukurikirana umuziki nyarwanda?

Min Munyakazi: Aaaahhh umuziki nyarwanda ndawukurikira kandi n’abahanzi bacu ndabafana  kubera ko hari benshi bigaye  baririmba indirimbo zirimo ubutumwa bwiza .

Abahanzi nemera cyane ni King James n’abo mu itsinda Dream Boys.

Umuseke: Ese haba hari umwe mu bana banyu mwumvise avuga ko ashaka kuzaba Minisitiri?

Min Munyakazi: Umwana w’uyu munsi akura afite ikerekezo nicyo yifuza kuzaba cyo. Mu bana banjye hari umwe njya mbaza akambwira ko yifuza kuzaba minisitiri ariko namubwiye ko agomba kubyigira, kandi ko kuba minisitiri atari umwuga ahubwo ko ashobora no kuzakora ibindi harimo no kuba umwarimu cyangwa undi munyamwuga.

Umuseke: Minisiteri y’uburezi yaba iri muri minisiteri zigoye ko imaze gucamo abaminisitiri benshi?

Min Munyakazi:  Eehhh buriya uburezi butandukanye n’ibindi.   ibindi ushobora kubona ikibazo ukagikemura mw’isaha imwe ikintu cyari cyangiritse ugahita ubona ko gikosotse cyangwa ukabona igisubizo byihuse ariko mu burezi ho siko bimeze. Ho ni inzira ndende  ibyo twita ‘Process’.  Ni  urugendo.

Umuseke: Wifuza ko u Rwanda rwazaba rumeze gute mu yindi myaka 25 iri imbere?

Min Munyakazi: Ndifuza ko mumyaka 25 ir’imbere u Rwanda rwagira ubukungu bushingiye k’uburezi

Umuseke: Min Munyakazi murakoze guha ikiganiro kihariye Umuseke.rw

Min Munyakazi: Mwurakoze namwe kuntumira.

Akunda kureba umukino wahuke Kiyovu n’andi makipe yo mu Rwanda.
Min Munyakazi aganira na Perezida wa Sena Hon Bernard Makuza nawe uri mu banyacyubahiro bakunda imikino cyane mu Rwanda

Jean Paul NKUNDINEZA

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Icyo kibazo tukaba tukibonye muri 2019 se nyakubahwa urumva koko hari umuntu wabyemera? Kereka niba tutumva cyangwa tutabona tudasoma guhera imyaka nimyaniko abantu babivuga ntabwo izo ndimi bakoresha bakoreshaga tuzumva cyangwa tutazisoma? Njyewe nsanga ibyerekeye uburezi aho bigeze umuntu yavanaho vuga numva akayisimbuza kora mbone. Ikibazo cy’ingengabihe y’amashuli abantu baravuze guhera 1994 barasaraye. Urwo ni rumwe mu ngero nyinshi umuntu yatanga.

Comments are closed.

en_USEnglish