Digiqole ad

Ubuhamya bwa Bukuru wafashwe ku ngufu muri Jenoside afite imyaka 14

 Ubuhamya bwa Bukuru wafashwe ku ngufu muri Jenoside afite imyaka 14

Iki cyaha cyo gufata, mu gihe k’Inkiko Gacaca ni icyaha cyaburanishwaga mu muhezo.  Byari imwe mu ntwaro abacanyi bakoresheje muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagamije gutesha agaciro Abatutsikazi no kubanduza indwara. Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahoze Arusha rwari rufite inshingano yo kuburanisha no guhana abo iki cyaha cyahamye.

Bukuru wafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari afite imyaka 14

Bukuru utuye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira ahazwi nko ku Mayaga,  yatanze  ubuhamya busobanura uburyo yafashwe ku ngufu  afite imyaka 14, mu muhango wo kwibuka wabaye kuri iki Cyumweru, hakaba hanashyinguwe imibiri y’abatutsi ibihumbi 84.

Bukuru yavuze ko urubyiruko ndetse n’abatemera ko Jenoside yabaye, ko Jenoside itaje nk’impanuka ahubwo ko ari umugambi wateguwe igihe, aho yavuze ko  hari umwana biganaga wabimuteguzaga amubwira ko nitangira azahera iwabo.

Ati:“Jenoside ndagira ngo mbabwire ko atari impanuka, 1994 mbere yaho hari umwana twiganaga, yari umwana twicaraga tugirana amakimbirane tugahora turwana. Igihe kimwe twararwanye tuvuye ku ishuri (nize i Saruhembe) arambwira ati ‘intambara nitera nzazamukira iwanyu no kwa Rukubayihunga’. Wumve ko byari byarateguwe, ntabwo ari impanuka yabaye.”

Bukuru akomeza avuga ko hari n’abaturanyi bajyaga baca ku irembo ry’iwabo nimugoroba bagiye mu nama yateguraga Jenoside yaberaga ahitwa i Kiruhura.

Jenoside yabaye batuye i Karama, aho muri ako gace ubwicanyu bwatinze kuhagera bituma abantu benshi baturutse ahantu hatandukanye bahahungira.

Akomeza avuga ko atazibagirwa igitero cyaje harimo n’Abarundi. Icyo gitero ngo kishe abantu benshi. Abo Barundi ngo baje bavuga ko Abatutsi ari abantu bazi kwihisha ku buryo no mu biti baba bihishemo. Bati “Ntabwo mwebwe mubizi! Abatutsi bazi kwihisha cyane, murebe no mu biti barurira bakihishamo”. Icyo gihe abo basanze mu biti ngo babishe nabi.”

Uko yafashwe ku ngufu

Ati “Baranzamukanye ngira ngo ni impuhwe bangiriye, bampereza abasore babiri baranzamukana dusa nk’abagiye ku Ruyenzi. Abo basore babiri bose ni ko bangiyeho mfite imyaka 14.”

Akomeza avuga ko yavanywe aho akajyanwa kuri bariyeri yari iri ku Ruyenzi, umugabo umwe asaba abandi ko bamureka   akarara aho bwacya uwo mugabo akamujyana mu bandi bana.

Bukuru yaketse  ko ari impuhwe amufitiye. Avuga ko bukeye uwo mugabo atamujyanye mu bandi bana ahubwo yamubwiye ko akomeza urugendo.

Ati “Ndagenda, imvura yari iri kugwa mpinguka ku mugabo twajyaga duhura ngemuye amata. Yari ahagaze ku rubaraza arandembuza, naragiye banyicaza mu gikoni bampa ibijumba ndarya ariko ntabibashije mbisomeza amazi, numva ko agiye kungirira neza.”

Akomeza agira ati “Yahise abwira umugore arasohoka aragenda ngira ngo hari aho amwohereje. Yahise ampamagara anjyana mu nzu, uwo mugabo yanteye igisongo ntashobora kwibagirwa.”

Bukuru avuga ko yaje kujya mu muryango w’aho mukuru we yari yarashakiye, gusa ngo byaje kumenyekana ko ari ho ari ibitero bitangira kugabwa muri urwo rugo, ariko bakababwira ko yahavuye.

Uyu mugore ufite amateka maremare asoza ubuhamya bwe ashima Imana yamuhagazeho ikamurinda ntarware SIDA ndetse ubu akaba ari umubyeyi ufite abana, ngo kuko hari benshi banyuze mu buzima nk’ubwe banze gushaka kubera iryo hwa ryabajombye babuze uribahandura.

Muri uyu muhango hashyinguwe imibiri ibihumbi 84

Jean Paul NKUNDINEZA na NSHIMIYIMANA Dieudonné

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Jean paul ndagushimiye kuriyi nkuru. Ni wamuntu mwari mwicaranye inyuma ya sonorisation. Uyumugore yahuye nakaga

  • Imana yonyine izabahorera muvandi. Biragoye kwiyumvisha umusaraba mwikoreye ariko nimuhumure, mushikame, ubuzima burakomeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish