Digiqole ad

Pariki y’Akagera: Amafoto y’inyamaswa ‘ziyituyemo zituje’

 Pariki  y’Akagera: Amafoto y’inyamaswa ‘ziyituyemo zituje’

Iyi pariki yashinzwe muri 1934 ikaba ifite ubuso bwa   1,122 km². Ni imwe muri pariki Ikora ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania. Kubera ibibazo by’ubwiyongere bw’abaturage ndetse no gutahuka kw’impunzi, ubuso runaka bw’iyi pariki bwigeze kwangizwa n’ibikorwa bya muntu. Muri iki gihe yasubijwe ubuzima, inyamaswa ziyituyemo zirakenye. Ikora ku turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Pariki y’Akagera yashinzwe muri 1934

Muri 2010 ikigo kitwa African Parks hamwe na Leta y’u Rwanda cyatangiye gukora ibishoboka kugira ngo iyi pariki yongere isubire uko yari imeze  mu myaka yashize.

Iyi Pariki yiswe Akagera kubera uruzi rw’Akagera ruyambukiranya mu gice cyayo cy’Uburasirazuba rukanaha amazi ikiyaga cya Ihema.

Muri iyi pariki harimo ibiyaga bitandukanye, ibibaya, ibisiza, imisozi, n’ibindi bituma iba imwe muri pariki zihariye muri Africa.

Abahanga mu binyabuzima no kurengera ibidukikije bavuga ko Pariki y’Akagera ifite urusobe rw’ibinyabuzima rukize cyane kandi ikaba ifite ibiyaga byinshi birimo ibinyabuzima byinshi.

Iri mu za mbere zitaweho na Leta muri Africa.

Inyamaswa ziba muri pariki y’Akagera zirimo amoko menshi:

Hari imbogo, intare, ingwe, impyisi, inzovu, impala n’imparage, inyemera, amoko y’inzoka, inyoni zo mu moko menshi n’izindi nyamaswa.

Amafoto yerekana zimwe mu nyamaswa ziba muri Pariki y’Akagera:

Muri iyi pariki habamo ibiyaga byinshi bituma urusobe rw’ibinyabuzima rurushaho kwiyongera no kubaho neza
Iyi pariki ifite imisozi iteye neza kandi mu buryo bunyuranye
Impyisi. Iyi nyamaswa abahanga bavuga ko ifite akamaro kanini mu gutuma ishyamba risa neza. Irya ibyo izindi zasize kuko imiterere yayo ntiyemerera guhiga
Imparage ni inyamaswa irisha kandi ikonsa. Iyo yirwanaho ikoresha imigeri y’inyuma kandi ifite ingufu nyinshi
Mu ishyamba nk’iri haba ari muri paradizo y’ibikururanda nk’inzoka, utunyamasyo n’izindi nyamaswa nk’ibikeri
Kubera izuba mu gihe cy’impeshyi inyamaswa ziza mu mazi. Izi ni inkende
Imbogo. Iyi nyamabere iri mu nyamaswa z’inkazi.
Impala. Iyi nyamaswa igira amakenga cyane. Ariko nanone ni ifunguro ryihariye ku nyamaswa zihiga nk’intare n’ingwe.
Intare umwami w’ishyamba. Intare ziherutse kugarurwa mu Rwanda ubu zibayeho neza
Inzovu. Kugeza ubu iyi nyamaswa niyo bavuga ifite ubwonko bwibuka kurusha izindi zizwiho ubu bushobozi
Izi koga kandi ku rwego rwo hejuru!
Inkura( rhinos). U Rwanda ruherutse kwakira inkura zaturutse i Burayi kugira ngo ruzirinde kuzacika ku isi.
Ngizo imbogo. Nuhura n’imwe muri zo iri yonyine kurokoka kwawe bizaba ari bike
Twiga. Iyi nyamaswa bavuga ko iyo izindi ziyibonye yiruka iri kumwe na zigenzi zazo, zimenya ko ishyamba ryahise zigahunga

 

Reba video ubwo inkura zavuye i Burayi zinjizwaga muri iyi pariki:

 

Photos@RDB(with partners)& UMUSEKE.RW

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Ibi bitwibutsa ukuntu Ubusitani bwa Eden bwari bumeze.Niyo mpamvu bibles nyinshi zandika Eden Garden cyangwa Eden Paradise.Ethmologically,paradise bisobanura garden cyangwa park.Ntabwo Paradise bivuga Ijuru.Muli 2 Peter 3 murongo wa 13,havuga ko dutegereje isi nshya n’ijuru rishya.Nukuvuga ko isi izaba paradizo,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa,kubera ko abakora ibyo itubuza izabakura mu isi nkuko Imigani igice cya 2 umurongo wa 21 na 22 havuga.
    Bible ivuga ko abantu bazajya mu ijuru,bazakora akazi ko “kuyobora isi” izaba paradizo.Yesu nawe ntabwo yigishaga ijuru gusa.Urugero,muli Matayo 5:5 yavuze ko abantu beza bazaragwa isi (Ils heriteront la Terre).Nukuvuga izaba paradizo.Ntabwo Bible yigisha ko twaremewe kuzajya mu ijuru.Bible yerekana ko abanga kumvira Imana,iyo bapfuye biba birangiye.Ntabwo bazazuka ku munsi wa nyuma.

    • WARAHAGEZE C. CY WARABUBONYE?????????????????? HAHHH MWIGIZE BABA MENYA!

Comments are closed.

en_USEnglish