Digiqole ad

Arena zo muri Roma ya kera hari ahantu h’urupfu

 Arena zo muri Roma ya kera  hari ahantu h’urupfu

Abaturage ba Roma nibo ba mbere bubatse ibyumba binini bishushe nk’uruziga, bifite aho abantu bicaraga umwe iruhande rwa mugenzi we bakareba imikino itandukanye harimo uwahuzaga abagabo babiri bafite ingufu bakarwana bikarangira umwe yishe undi. Iyi mirwano y’injyanamuntu yaberaga mu cyumba bise ‘arena.’

Iyi nyubako yiswe Colloseum yarimo Arena ikomeye kurusha izindi zabayeho mu mateka ya Roma ya kera

Ijambo Arena ryo mu Cyongereza rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini ‘Harena’ bivuga ahantu h’imirwano. Nyuma ryinjijwe mu Gisipaniya( espagnol) ryitwa Arena, mu Gitaliyani baryita Rena n’aho mu Gifaransa ryitwa Arène.

Aba bagabo akenshi babaga ari abacakara barwanaga nta kintu basanzwe bapfa ariko kuko babaga bagomba kubikora kugira ngo bashimishe umwami w’abami, umugore we n’ibindi bikomerezwa barabikoraga.

Hari n’ubwo umugabo umwe yarwanaga n’inyamaswa y’inkazi nk’intare, igisamagwe, inzovu n’izindi zabaga zarororewe kuzitabira iyi mikino.

Bariya bagabo twise ibikurankota( gladiators)babaga baragaburiwe bafite ibigango, nk’uko tubona abakinnyi b’iteramakofe bameze muri iki gihe.

Abahanga mu mateka ya Roma ya kera barimo Tacite bavuga ko ku buso bwayo bwose hari za arena zigera kuri 230.

Amateka y’ubwami bwa Roma agabanyijwemo ibice bitatu by’ingenzi:

-Igihe cyiswe icya Repubulika

-Igice cy’ubwami bw’abami

-Igice cyakurikiye icikamo kabiri ry’ubu bwami( empire byzantin).

Ubwami wa Roma bumaze kuba igihangange, abakire n’abategetsi babwo basanze nta kindi basigaje keretse ‘kwicara bakishimira ibyo bagezeho’.

Ingabo za Roma zari zararangije kwigarura isi yari izwi muri icyo gihe ndetse bari baranageze muri Africa muri Tunisia y’ubu.

Nta gihugu na kimwe cyakomaga imbere ingabo z’Abaromani.

Mu kwishimira ibyo bagezeho rero abategetsi ba Roma bubatse inzu mberabyombi nini cyane zifite ibyumba binini cyane bigenewe imikino itandukanye harimo gusiganwa ku mafarasi( ibyo bitaga circuses cyangwa hippodromes) n’ahandi bitaga Stadia habaga haganewe abasiganwa ku maguru.

Muri iyi nzu nini cyane bitaga amphitheatre niho habaga icyumba kihariye bitaga Arena.

 Ubundi Amphitheatre yari igizwe n’ibice bitatu aribyo cavea(ni nk’uruzitiro), arena( aho barwaniraga) na vomitorium( aho abakire baje kureba iyo mikino bajya bakihaga bakaruka kugira ngo bagaruke bongere barye).

Cavea rwari uruzitiro rwabaga rwubatswe mu buryo bwihariye bitewe n’igice ruri buzitire. Nta bwo uruzitiro rw’aho abanyacyubahiro bicaraga bareba imikino arirwo rwazitiraga  rubanda rwa giseseka rwabaga rwicaye.

Uruzitiro bitaga ima cavea niryo rwajyaga aho abakire n’abategetsi bicaraga, media cavea ikajya aho rubanda rusanzwe bicaraga n’aho summa cavea ikazitira aho abagore n’abana bicaraga.

Muri Roma ya kera abagore n’abana ntabwo bicaranaga n’abagabo.

Umunyabwenge witwa Cicero wo muri Roma ya kera yigeze no kubwira abasenateri bashaka ko amategeko areshyeshya abagore n’abagabo ko abagore nibahabwa uburenganzira ubw’abagabo buzahita bugabanuka cyane.

Hari abavuga ko amphitheatres za mbere( aho arena zabaga zubatse) zabayeho kinyejana cya kabiri mbere ya Yesu Kristu. Gusa abanyamateka babivuga kwinshi.

Pline le Grand mu gitabo yise Historia Naturalis yavuze ko iya mbere yubatswe mu mwaka wa 53Mbere ya Yesu Kristu.

Undi muhanga witwa Jean Claude Golvin we yanditse ko inzu nka ziriya za mbere zubatswe mu duce twa Campania, Capua, Cumae na Liternum, ahagana mu kinyejana cya 2Mbere ya Yesu Kristu.

Hari n’abavuga ko iya mbere yubatswe muri mwana wa 70 Mbere ya Yesu Kristu yubakwa mu mujyi wa Pompeii muri Roma.

Arena zo mu gihe cy’ubwami bw’abami bwa Roma zashoboraga kwakira abantu bati hagati y’ibihumbi 40 n’ibihumbi 60.

Aba bakurankota bakinaga umukino w’urupfu. Umwe yagombaga kwica undi bigashimisha abakire babaga baje kubireba

 Arena zaje kubura abazitabira…

 

Roma imaze kuba igihangange ku isi hari ibyatangiye guhinduka.  Bamwe mu bakomeye ibwami batangiye gusubiranamo.

Kubera ko ingabo zayo zahoraga ku rugamba hari bamwe murizo batangiye kwinubira intambara z’urudaca, bikiyongeraho n’uko abaturage ba Roma bize batangiye kwamagana ibyakorerwaga muri za Arena kuko basanga nta bumuntu burimo kandi harimo gusesagura umutungo w’igihugu.

Izi mpamvu hamwe n’izindi ziri mu byatumye abaturage batangira kujya baseta ibirenge mu kujya muri za arena.

Roma yasenyutse icikamo ibice, itakaza ubutaka ariko iza gusongwa n’ibitero by’abo bise les barbares.

Ngiyi inkomoko za arena zo muri iki gihe harimo n’iri hafi kuzura mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali ikaba iherutse kwemererwa kuzakira imikino nyafrica ya basket izaba muri 2021..

Abaromani basigiye isi umurage w’ibintu byinshi mu nzego z’uburezi( ururimi rw’ikilatini), mu gisirikare( kurasa za missile, bo bakoreshaga ikintu kinini gikozwe mu cyuma bakacyohereza mu ngabo z’umwanzi kikica benshi, ingofero z’imitamenwa zambarwa ku rugamba), science( kubara ibihe hakoreshejwe calendar yitiriwe umwami Jules cesar) n’ibindi byinshi.

Arena ya Kigali izaba yuzuye vuba aha
Arena ya Kigali izaba yuzuye vuba aha
Arena y’i Dakar muri Senegal

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Ntureba ahubwo!
    Nimbe na we!

  • Urakoze cyane munyamakuru.Uduhaye ku bwenge bwawe.
    Wakoze ubushakashatsi.Ngewe nk’umukristu,ndibutsa abantu ko Imana yanga Violence uko yaba imeze kose:Judo,Box,Karate,etc…Ntaho bitaniye n’ibyakorerwaga muli Arena ya Roma.Nigute wakubita umuntu,rimwe ma rimwe agapfa,warangiza ukabyita “umukino”??? Ni nka byabindi abantu bahuzwa n’ubusambanyi,bakabyita ko “bari mu rukundo”.Bible yerekana ko mu bantu Imana izarimbura ku munsi wa nyuma harimo n’abantu bose kakora Violence,harimo n’abarwana cyangwa abiga kurwana.Muli Matayo 5:8,haravuga ngo:”Hahirwa abakunda amahoro,kubera ko bazitwa abana b’Imana”.Naho muli Matayo 26 umurongo wa 52,havuga ko abatwara intwaro bose bazicwa ku munsi wa nyuma.

Comments are closed.

en_USEnglish