Bugesera: Kuva mu 1974 nibwo ikibuga cy'indege cyavuzwe
Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Bugesera biteganyijwe ko kizubakwa mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ririma, abaturage bahamaze igihe kinini bavuga ko cyavuzwe kuva mu 1974, Perezida Habyarimana agifata ubutegetsi ndetse ngo hari bamwe bakoze imirimo yo gutunganya aho cyari kubakwa ariko nyuma baheruka batema ibihuru umushinga w’ikibuga urazimira. Ubu ibigaragara uyu mushinga urenda kujya mungiro.
Biteganyijwe ko iki kibuga kizubakwa ku musozi wa Karera wo mu murenge wa Ririma, kikazaba gikora ku tugari dutatu aritwo Karera (akagari kose), Kimaranzara (igice) ndetse n’igice cy’akagari ka Ntarama.
Iki kibuga cy’indege kizaba cyubatse nko mu ntera ya km 8 na 12 uvuye ku kigo cya gisirikare cya Gako, kuri Centre yitwa Riziere. Kikaba kiri ku butaka burambuye cyane mu karere ka Bugesera ku buso bwa km2 26,6.
Abaturage batuye muri aka gace kazubakwamo ikibuga cy’indege, bavuga ko ku bwabo badatekereza ko iki kibuga kizaza vuba ngo kuko n’ubundi cyatangiye kuvugwa mu myaka ya kera mu 1974.
Kaje Obedi w’imyaka 78, wavuye mu Ruhengeri akaza gutura Ririma, mu kagari ka Karera ati “Iki kibuga cyavuzwe kera nkiri muto kuko nabaga mu Ruhengeri nza kwimuka kugira ngo nzaturane n’ikibuga cy’indege, none imyaka irenga 35 irashize.”
Umusaza witwa, Hagumimana Yonas uri mu kigero cy’imyaka 70, avuga ko yigeze gukora ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe mu 1974 na 1975 ubwo yakoreshwaga n’umuzungu wavuye mu gisirikare ngo witwaga ‘Gary’, bazakujya gupima ahari kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera.
Hagumimana avuga ko icyo gihe abantu benshi bimutse bagira bati “Ikibuga cy’indege kiraje, abantu bata amasambu bayagurisha amafaranga make.”
Ibyo by’ikibuga cy’indege byaje kuvaho, aho i Karera hari hatuwe n’abantu bake haba inzovu nyinshi, Leta mu 1982 ihakata amasambu mu buryo bushya ibyo bitaga ‘paysannat’ ihatuza abantu, ari na bwo na Hagumimana yahabonaga isambu arahaguma.
Ako gace rero ngo katuwemo n’abantu baturutse mu bice binyuranye by’igihugu cyane mu byari Gikongoro na Ruhengeri.
Ku bijyanye n’ingurane y’ubutaka bwe muri iki gihe, avuga ko amafaranga ayategereje n’ikizere kuko ngo we konti yatanze yarimo amakosa.
Yagize ati “Bavugaga ko batuguranira bakaduha ubutaka ariko nyuma barabyanga. Uretse gutorongera ukajya za Kibungo ntabwo wabona isambu ya ha2 (iyo we afite) ku mafaranga ari munsi ya miliyoni eshanu, kandi bari kuduha macye cyane.”
Nta wahamya ko ibyo abaturage bavuga ko ikibuga cy’indege kivugwa ubu cyazagenda nka nyomberi nk’icyo babwirwaga ku bwa Perezida Habyarimana.
Umuseke uvugana n’Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis yadutangarije ko nta tariki ntarengwa yo kuba abaturage bavuye mu bintu byabo ngo kuko imirimo yo kwishyura iracyakomeje.
Yagize ati “Nta tariki ntarengwa iratangwa ku baturage ngo babe bimutse, itariki yatangwa na Minisiteri y’ibikorwaremezo mu gihe imirimo yo kubaka ikibuga yaba igiye gutangira, kuko hari abakishyurwa muri uku kwezi kwa karindwi n’ukwa munani.”
Umushinga wo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera nutangira uzafata amezi 30 ngo ikibuga kibe kirangiye, mu kiciro cya mbere kizaba kirangiye kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni imwe buri mwaka.
Joseline UWASE na HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
ikigaragara nuko leta yacyemeye kandi biri muri process pe nanjye ndagitegereje kandi ndabizi ko bidatinze tuzakibona.
imvugo niyo ngira , muzehe ndamwizeye ibi ntu a-biraza kujya muburyo, ikindi kandi mugomba kumenyakp iyi projet iremere ihenze , isabwa kwitondera, gusa ubushake ndetse ni umuhate leta yacu ifite soon biri bujye muburyo
ndizerako mu myaka iza uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa maze indoto zikaba impamo
Ubugesera ni akarere strategique kwisi yose niyo mpamvu ibihugu bikarwanira. Mumenye ko iki kibuga aricyo cyakomeje guteza intambara mu Rwanda. Habyarimana yashyizwe kubutegetsi nabanyamerika ngo acyubake, nyuma abafaransa nibo bamubujije kubera inyungu strategique z’ibihugu. Abanyamerika rero bamukuyeho muri 1994 nibwo bashyieho inkotanyi ngo zizacyubake.