Uko aba “hackers” biyongera niko kubarwanya bishyirwamo ingufu – RDB
Mu rwego rwo guhangana n’impanuka, ubujura n’ubugizi bwa nabi bikunze kuba mu ikoranabuhanga, itsinda rishinzwe kurwanya ibi byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga ryateranyirije hamwe ibigo bitandukanye bya Leta n’abikorera kuri uyu wa 25 Nyakanga ngo ribabwire uko bakwitwara mu gihe bahuye n’ibizazane mu ikoranabuhanga ndetse n’igihe bakwitabazwa ngo babunganire.
Mu mwaka wa 2013 ibigo by’imari 12 byibwe miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iki kandi si ikibazo cy’u Rwanda gusa, mu mwaka wa 2012 sosiyete yitwa Deloitte yashyize hanze icyegeranyo gikubiyemo ubushakashatsi bugaragaza ko amabanki atandukanye yo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba harimo n’ayo mu Rwanda yibwe miliyoni 48.3 z’amadolari nabwo hifashishijwe ikoranabuhanga.
u Rwanda ni igihugu kiri kwihuta cyane mu gukoresha ikoranabuhanga, iri rikoreshwa mu bintu byinshi ubu ku isi hose; haba mu itumanaho, ubuzima, ubucuruzi, uburezi n’ibindi byinshi. Abashaka kurikoresha mu guhungabanya umutekano, ubujura bukomeye no kugira nabi nabo ubu ngo ni benshi cyane.
Mu 2007 nibwo u Rwanda ngo rwari rutangiye kubona ingaruka nyinshi ziherekeje ikoranabuhanga ryari rimaze guhabwa umwanya mu gihugu, izo ngaruka zikaba ari ariya mabi ariherekeza. Bityo kuva iki gihe Leta y’u Rwanda itangira gushyira imbaraga mu guhangana n’ibi bibazo.
Mu 2007 hagaragaye mudasobwa 14 zashimuswe kuri Internet (hacked), mu 2008 zabaye 34, mu 2009 aba ‘hackers’ bibasira imashini 74 naho mu 2010 imashini 78 zibasirwa n’aba bagizi ba nabi.
Itsinda ryo guhangana n’aba bagizi ba nabi ryashyizweho na Leta ryongerewe imbaraga kuva mu 2011 maze umusaruro ugaragara mu mwaka wa 2012 ubwo mudasobwa 38 arizo zashimuswe (hacked), kugeza ubu muri uyu mwaka aba bagizi ba nabi bakaba bamaze kwibasira mudasobwa 15.
Mugisha Charles umuyobozi w’icyiciro gishinzwe gukurikirana umutekano w’ibikorwa by’ikoranabuhanga mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB avuga ko ubu hari gukoreshwa imbaraga zidasanzwe mu kugenzura no kwirinda abagizi ba nabi bifashisha ikoranabuhanga.
Mugisha ati “Uko ikoranabuhanga ritera imbere niko n’aba ‘hackers’ bashyira imbaraga mu bikorwa byabo bibi ku ikoranabuhanga. Ibi nibyo bituma natwe twagura ibyo dukora ngo duhangane nabo kandi uko ibintu byari bihagaze mu myaka ibiri ishize n’ubu uko bimeze biratanga ikizere.”
Mugisha asobanura ko ubu u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byo mu karere mu guhanahana amakuru mu kwirinda no guta muri yombi abagizi ba nabi bakoresha ikoranabuhanga.
Mugisha agira inama abantu bakoresha Internet kwirinda kujya muri gahunda (programs) batazi bavanye kuri Internet, kwirinda kwandikirana n’abantu batazi no kwirinda gukanda kuri buri kantu kose babonye kuri Internet kuko ibyinshi biba ari icyuho cy’abo bagizi ba nabi.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
0 Comment
nibabarwanye kuko barayogoza abaturage gusa hanashyirwemo imbaraga mukwigisha n’abantu kugirango batazajya babijyamo batanabizi.
ikiza nuko aho ikoranabuhanga rigeze ikiza nuko aba ba bahackers bataragira integer nyinshi ikindi kandi leta yafashe ingamba zo kubakumira ntaho baragera , kandi turashima RDB kuba ikomeje kubidufashamo , kuba bataragera aho biba abantu kumabank, biracyari amahire
Comments are closed.