Digiqole ad

Gitwe: Umuryango wibarutse abana batatu, hakurikiyeho guhagarika kubyara

Uwimana Anonciatha w’imyaka 28 wo mu mudugudu wa Kabere, mu kagari ka Buhanda, mu murenge wa Bweramana, ari mu Bitaro bya Gitwe aho icyarimwe yabyaye abana batatu, maze we n’umufasha we batangaza ko bagiye guhagarikira urubyaro aho.

Udukobwa dutatu twibarutswe na Uwimana Annonciata
Udukobwa dutatu twibarutswe na Uwimana Annonciata

Uyu mubyeyi washakanye na Hitimana Athanase, ku nshuro ye ya mbere yabyaye umwana w’umuhungu, ubwo tariki ya 14 Nyakanga 2014 yajyaga kwa Muganga ngo acishwe mu cyuma harebwe ubuzima bw’umwana atwite, yatangajwe no kumenyeshwa ko atwite abana batatu. Yagize ati “Mu by’ukuri ubwo muganga yamaraga kunsuzuma akambwira ko mu nda yanjye harimo abana batatu, naratunguwe bikomeye, maze numva mfite ubwoba, ariko nyuma yaho nibwo natashye ndabyakira numva nicyo gisubizo Imana yangeneye.” Ejo hashize kuwa gatatu mu gitondo mu ma saa tanu nibwo uyu mubyeyi yabyaye abakobwa batatu, ababyeyi bamuha impundu. Nkuko twabitangarijwe n’uyu mubyeyi, umwana wa mbere afite ikiro kimwe n’amagarama 900, uwa Kabiri afite ikiro kimwe n’amagarama 700, uwa gatatu afite ikiro kimwe n’amagarama 500. Kugeza ubu nkuko muganga mukuru w’Ibitaro bya Gitwe Dr. Rukemba Zacharie, yabitangarije Umuseke ngo ubuzima bw’abana n’umubyeyi bumeze neza kandi bari kumukurikiranira hafi.

Umubyeyi n'abana be batatu
Umubyeyi n’abana be batatu

Uwimana Anonciatha yatangarije Umuseke ko kubwa ubwa mbere yarabyaye umwana umwe w’umuhungu, ubu wujuje imyaka 9, none akaba akurikijeho abakobwa batatu icyarimwe, abyishimiye. Umugabo w’uyu mubyeyi Hitimana Athanase na we wishimiye cyane izi mpanga z’abakobwa batatu  bibarutse, yavuze ko ashimira Imana yarinze umugore we ubwo yaratwite batatu, none bakaba bavutse amahoro nta kibazo bafite. Mu buzima busanzwe uyu muryango utunzwe n’umurimo w’ubuhinzi, ukaba ufite impungenge zo kuzabona ibitunga aba bana cyane ko kubonsa bigoranye, asaba inzego zibanze ko zamufasha ndetse n’undi mugira neza ubushoboye ko yabafasha kubona uburyo aba bana babona amata yo kubatunga bakiri bato. Uyu muryango ku nshuro ya kabiri ubyara, umaze kugira abana bane, mu kiganiro n’Umuseke batangaje ko bagiye kujya inama yo gushakisha uburyo baringaniza urubyaro nka gahunda ya Leta. Ku bijyanye n’icyo ubuyobozi bw’ibanze bugiye gukora, Uwamahoro Christine, umunyamabanga nshigwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, yatangarije Umuseke ko umurenge ugiye kubashyira muri gahunda isanzweho y’inkongoro y’umwana, aho bagiye kubakamira amata, maze bagafasha uyu muryango kunoza imirire. Photos/Damyxon Jean Damascène NTIHINYUZWA

0 Comment

  • Imana izamufashe abashe kubona ibyo abareresha kugirango bazagirere igihugu akamaro

  • Iyo bigenze gutya umuntu agomba kubona inkunga! Froom gvmt ntakuntu atagira ikibazo .lait maternel ntahagije! Kwifasha abana 3 ntibishoboka! So nagobokwe nibura kugeza babasha kurya ibisanzwe hanyuma se nawe ave hasi ashakishe

  • ooooooooh!nibonkwe!!! ubundi abayobozi bamugoboke cyane cyane muri yaminsi 1000 niyo.igoye nyuma

  • Imana ishimwe cyane yarinze uyu mubyeyi kugeza abyaye. Kubyara abana batatu icyarimwe ni kintu cyiza, gikomeye,kidasanzwe kandi kinakomeye. Ku giti cyanjye muhaye impundu. Uyu muryango ukwiye inkunga yo kugurirwa inka byihuse, kuko no konsa umwana umwe ntibyoroshye, batatu rero urumva ko ari ikindi kintu. Na compte y’ibihembo ifunguwe ntacyo byaba bitwaye, ubishaka agashyiraho icyo afite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish