FDLR yahawe nyirantarengwa y’amezi Ane
Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari yaberaga i Luanda muri Angola yafashe umwanzuro wo guha inyeshyamba za FDLR inyirantarengwa yo kuba zose zamaze gushyira hasi intwaro bitarenze tariki 31 Ukuboza 2014, ngo iramutse ibirenzeho izatangira kugabwaho ibitero bya gisirikare.
Iyi nama yahuriyemo Perezida wa Reoubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) Joseph Kabila, Perezida wa Angola, Eduardo Dos Santos na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni na Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma waje nk’umutumirwa. Naho Perezida Paul Kagame, Sassou Nguesso na Jakaya Kikwete nabo bari bitezwe muri Angola ntabwo bayitabiriye.
Inama y’abakuru b’ibihugu yabaye kuri uyu wa kane tariki 14 ikurikira iz’abakuru b’ingabo n’abaminisitiri zabanje.
Ikibazo cyo kwambura intwaro FDLR ni kimwe mu byari ku murongo w’ibyigwa w’iyi nama y’abakuru b’ibihugu, bakaba barafashe umwanzuro ko bitarenze tariki 31 Ukuboza, abarwanyi ba FDLR bose bagomba kuba bambuwe intwaro.
Hervé Ladsous, Umuyobozi w’ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi mu Muryango w’Abibumbye “ONU” yabwiye Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI dukesha iyi nkuru ko ukwihangana kw’umuryango mpuzamahanga kudashobora kurenga impera z’uyu mwaka.
Yagize ati “Ibihugu byose byo mu Karere, CIRGL, SADC na guverinoma ya Congo ubwayo iradusaba kuba twigijeyo umwanzuro wo gukoresha ingufu za gisirikare ahubwo hakageragezwa amahirwe y’ibiganiro bya Politike.
Nibigera mu mpera z’uyu mwaka, inzira ya politike ntacyo idakemuye ikibazo, bizaba ngombwa ko hifashishwa imbaraga z’igisirikare mu kugikemura.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo wari witabiriye iyi nama ahagarariye Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutishimira igisa n’umukino FDLR ikina kugira ngo itinze gahunda yo kuyambura intwaro ndetse anavuga ko nyirantarengwa bahawe ari ndende cyane.
U Rwanda sirwo rutishimiye iki gihe cyongerewe FDLR gusa kuko na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola, George Chikoti avuga kuri iki kibazo yavuze ko ibya FDLR birambiranye kuko yari yasezeranyije ko bitarenze tariki 31 Gicurasi izaba yamaze gushyira hasi intwaro nyamara kugeza n’ubu bikaba bikigenda biguru ntege.
Source: RFI
UM– USEKE.RW
0 Comment
gusa kino gihe imyanzuro bazayishyire mu bikorwa kuko FDLR ibangamiye umutekano wau twese niba badashaka gushyira hasi intwaro hasi ubwo ntakindi bakwiriye usibye kuraswa rwose.
FDLR nibaharabo ibangamiye nabakongomani abanyarwanda sinzicyo ibabangamiyeho dore banatubwiyeko bayirangije kereka niba Kabarebe yaratubeshye.
KEREKO, niba KABAREBE yaranabivuze ntiyabeshye FDLR irasa n’itakibaho ahubwo hariho icyahoze ari FDLR. ndakeka nawe ujya ubyumva abasaga 10000 baratashye basubira mubuzima busanzwe abandi basubira mu ngabo z’igihugu kandi byose bikorwa ku neza y’abanyarwanda, abo 1500 nkuko MONUSCO ijya ibivuga niba aribo basigaye rero urumva ko ari ugusasa imigeli kwa FDLR naho yo iri mu marembera pe!
Aliko bano bagenzi banjye baranshekeje, nukuvuga se ko mutazi ibyavuzwe n’abahanga ko: uRwandaruzifatanya namahanga ngo nyuma bikaba zeru murindire rero. ngaho mukomeze mwiringire USA ihinduka nk’ikirere ikakugira useless ukumirwa.
FDLR baratsinzwe nuko batajya bemera. nibarindire bagiye kukabona (akaga)
Le fdlr n.est que in groupe de sinistres sans espoir ni de motivation ils n.ont qu.a se pendre in a un rien d.autre ok regarder les sur la photo ils sont morts vivant I’ll ya pas de place pour eux ici aurwanda a cote de moi ok .
Wowe sinzi ahureta uturuka.merci
FDRL ifite imbaraga cyane kubona itumirwa i Burayi mu biganiro n’ubu byagizwe ibanga rikomeye ! bavandimwe njye mbona bariya bantu twagombye kwemera tugashyikirana nabo, kuko amahanga akunda ko abantu bashyikirana kurusha kurwana, mbabwije ukuri turakina mu bikomeye ! igihe FDRL izafata akarere kamwe mu Rwanda muzareba uburyo tuzasubira mu mutekano mucye ! twemere dushyikirane batahe tubakoze icyo dushaka tubabona ! amatwi arimo ….ntiyumva ! Habyarimana baramubwiraga bati FPR izagutsinda ! ati iriya mihirimbiri ?!! ubu se arihe ? nyabune dushyikirane na bariya bantu turebe ko twagira amahoro ! ikindi murebe Tanzanie, Congo, Angola, Afrika y’epfo…bose barifuza ko habaho imishyikirano ! none murumva bizagenda bite ? ndabona dukina mu bikomeye ! FDRL ifite imbaraga kuko hari ibihugu by’ibihangange bibyihishe inyuma ibi mbabwira ndabizi kuko mbifitiye gihamya ! munyemerere muhitishe iyi comment please izafasha abantu benshi gutekereza neza no kugarura ibitekerezo !
urasaba imishyikirano se ishingiye kuki koko? niki FDLR cyangwa abo banyarwanya bari mumashyamba babuze mu Rwanda ngo noneho koko byumvikana ko bafite akarengane? wowe wiyita Gatsinzi vugisha ukuri byumvikana? Leta y”u Rwanda yigeze ibuza FDLR gutaha koko? umubare wa FDLR bamaze gutaha urawuzi? ese aba batashye hari uwigeze abatumaho? ntibatashye kubushake! ubuse ntibameze neza mu Rwanda. Abo bashaka imishyikirano nibande? niki batinya kuburyo batataha mu Rwanda kumaho? niba hari ibyihije inyuma nkuko ubivuze…..akajya gupfa kaburiwe nimpongo. FDLR niramuka ije irwana hahaha…….amashyi ngo gaci kaci……hano ku abaturage ba Gisenyi, Ruhengeri, nitwe tuzica FDLR mbere yuko RDF ihagera. Ntabwo ducyeneye FDLR ko idusubiza mubihe byabacengezi nubuhunzi kandi nyakubahwa Perezida Kagame yaraduhaye amahoro n’umudendezo. Banyarwanda mwese nimwamagane inkoramaraso za FDLR zasize zikoze ibara muri genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.
Nyamara imishyikirano yaba mwiza kandi twese ikaduha amahoro
Muzumirwa!!!!!!! ngaho nimutegereze.
iki gihe bayihaye nikirenza bazayirase maze akayo karangire dore aho yahereye itumarira abantu
bihangane batahe kuko bariya ntacyintu nacyimwe bashobora gukora kuko ibyo barwanira nibyo FPR yarwaniraga biratandukanye niba FPR baribarayangiye gutaha murwababyaye haraho twebwe twigeze twangira FDLR gutaha ziriya ningaruka zibyaha basize bakoze kandi ntituzigera dushyikirana nabicanyi utegerejeko tuzashyikirana nabariya we ntiturikumwe rwose
Reka nsubize uyu wiyise Didi: njye igitekerezo natanze ni icyanjye nawe watanze icyawe, ni byiza gusa icyo tutemeranwaho, ni uko nkuko bitangiye kugaragara abakoze Génocide ni ba Rwarakabije …ubu ni abayobozi mu Rwanda ! none se abana bavukiye mu mashyamba ya Congo bakaba batinya kugaraguzwa agati bagasaba imishyikirano, ikibazo kirihe ? ese turifuza ngo baze hano mu Rwanda ariko ntidushake ko tuganira ? bo babibonamo agasuzuguro kandi ntitwiyibagize ko hari abanyamahanga bashaka kubigeraho ngo bongere badusubize mu myiryane !! ubu koko ntiturambiwe intambara ?? naho rero ubanza utazi bariya bantu ba Gisenyi na Ruhengeri !! ese wibagiwe ko bumva ngo FPR yarabambuye ubutegetsi kuko mbere ubutegetsi bwose bwari ubwabo ?? ndagushimiye Muvandimwe kunkosora ariko njye mfite impungenge z’umutekano w’u Rwanda n’abanyarwanda !! nta kindi nifuza ni amahoro umunyarwanda akarya akaryama nta masasu amuvugira hejuru ! urakoze
reka nanje ngusubize gatsinzi, ese abana bavukiye mu mashyamba kontacyaha bafite niba ntanicyo biyotsa kuki bataza ngobafatanye nurundi rubyiruko kubaka igihugu cyabo baratinyiki? nibatahe ahubwo ibyo basaba nibabona aringombwa ko haricyo bakeneye bazagisabe bariwabo!!! abenshi ntashuri bagiyemo kubera kuba mumashyamba kandi iwabo amashuri ahari.
ntawatashye ngo yimwe ishuri mbese n’ubundi burenganzira bwose nk’umunyarwanda iwabo..none uragirango dushyikirane mubiki koko? nta kintu na kimwe bazi ku Rwanda dore ko banavukiye muri ayo mashyamba, bashukwa nabo bicanyi kugirango bakomeze babe agakingirizo kabo gusa.
ubutegetsi si ubw’abanya gisenyi cg byumba cg butare, ubutegetsi n’ubwabanyarwanda. Niba bagitekereza gutyo urunva hari ufite umwanya wo gushyikirana n’abantu bagifite iyo myunvire? maze abo banyamahanga ko amarorerwa yakozwe mu Rwanda bahari ninde wigeze uyahagarika? ntibareberaga gusa!!none uyu munsi ngo FPR ishyikirane na FDLR?
Ikindi kandi niba uba mu Rwanda ukaba uzi ku bwicanyi bwakozwe n’izo nkoramaraso usabira gushyikirana bwahagaritswe n’ubutegetsi buriho ubu, urunva buzananirwa kurwanya inyeshyamba zitagira icyo zirwanira?
niba rero utuye mu Rwanda cg warigeze kuhatura inyuma y’amarorerwa yahaberye wivuga ngo ufite impungenge z’umutekano w’abanyarwanda n’u Rwanda, ahubwo vuga ikindi ushaka naho ubundi turarinzwe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!