Ruhango: Baribwirumuhungu yemeye ko ariwe wishe umuryango w’abantu 6
Kuri uyu wa 18 Kanama 2014 Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhagno yerekanye umugabo w’imyaka 28 ukekwaho ariko kandi wemera ko ariwe wishe umuryango w’abana batanu na nyina ubabyara mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango mu byumweru bibiri bishize.
Steven Baribwirumuhungu yafatiwe mu karere ka Ngororero kuwa gatanu tariki 15 Kanama aho avuga ko yari yarahungiye nyuma yo gukora ubu bwicanyi ku muryango wose mu ijoro ryo kuwa 31 Nyakanga.
Ubu bwicanyi bwaketsweho uwitwa uwitwa Gaston, akaba murumuna wa nyir’urugo ufungiye muri gereza ya Mpanga, bafitanye ibibazo by’amasambu, ndetse ngo wari umaze iminsi ashyira ku nkeke umugore n’abana b’uru rugo ubu bose bishwe.
Baribwirumuhungu wo mu murenge wa Ntongwe muri aka karere yiyemerera ko ariwe wishe uyu muryango nyuma yo gutoroka gereza ya Mpanga aho yari afunganye n’umugabo wiciwe umugore n’abana batanu witwa Sylvestre Ngayaberura.
Uyu wemera ubwicanyi, yavuze ko ajya gutoroka gereza yabwiye Sylvestre Ngayaberura ko agiye gutorokera iwe mu rugo kugirango ayobye uburari bw’abashobora kumukurikirana.
Yavuze ko yatorokeye kwa Ngayaberura, maze bukeye umugore we agatumaho ku mugabo we ko hari umuntu waje iwabo abatorokeyeho, ibi ngo byamuteye umujinya kuko Sylvestre Ngayaberura ngo yahize atumaho umugore we ko uwo muntu ari mubi cyane bagomba kumutanga mu buyobozi.
Uyu wishinja ubwicanyi akomeza avuga ko akimenya ibi yigiriye inama yo kubica bose abo muri uru rugo, ngo ajya kugura icyuma mu Ruhango maze atashye nimugoroba atangira kubica.
Avuga ko yahereye ku bana babiri bari mu rugo ahagana saa moya z’ijoro, umwe akamwicisha icyuma amupfutse umunwa, mugenzi we wari utabaye nawe akamwica atyo, akomereza mu mbere yica abandi bana batatu bari baryamye mu cyumba abakubise imihini. Maze imirambo yabo akayegeranyiriza hamwe mu kirambi.
Nyina wari utaraza, yahageze nawe saa moya zirenzeho iminota micye maze agifungura nawe amukubita imihini mu mutwe amwicira aho.
Baribwirumuhungu avuga ko mu gicuku cy’iryo joro yahise ahunga, akerekeza iyo mu karere ka Ngororero. Avuga ko yabishe ngo kuko bose mu rugo bari bamaze kumenya ibye ko yatorotse gereza kandi bagiye kumutanga.
Uyu mugabo yahakanye cyane ko nta muntu n’umwe bafatanyije cyangwa wamutumye kwica aba bavandimwe na maman wabo.
Umugabo witwa Gaston akaba murumuna wa nyir’urugo ufunze, niwe wabanje gukekwaho ubu bwicanyi, kugeza magingo aya akaba atarabonerwa irengero. Abandi bagabo batanu baketsweho uruhare muri ubu bwicanyi baracyari mu maboko ya Polisi.
Chief Superintendent Hubert Gashagaza yatangaje ko nubwo uyu mugabo yiyemerera icyaha ariko iperereza rigikomeje ngo kuko ibyo avuga bitashingirwaho neza ku rupfu rw’uriya muryango.
CS Gashagaza avuga ko bagihuza amakuru bafite ubu mu gihe bagikurikirana n’abandi bakekwa ngo bafatwe bose.
Bamwe mu bari aho uyu mugabo yerekaniwe ntibashira amakenga ibyo atangaza kuko ngo bitumvikana uko yakwica abantu batandatu nta kindi bapfa, badasanzwe baziranye baramwakiriye gusa abagezeho.
CS Gashagaza ashimira uruhare abaturage bagize mu gufata uyu Baribwirumuhungu Steven wemera ko ariwe wishe aba bantu, abasaba gukomeza guhanahana amakuru na polisi mu gushaka abandi bakekwa barimo na Gaston, ndetse no gukomeza gufatanya na Polisi kurinda umutekano bahanahana amakuru y’ahakekwa ibyaha.
Elise MUHIZI
UM– USEKE.RW
20 Comments
this is bullshit…n’ikigoryi inyuma y’ibindi nticyatinda kubonako ibi ari ikinyoma…sibyiza gutekinika ibintu nkibi
Ariko koko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, hari itegeko ritagira exception? Uyu muntu mwamubambye ku giti koko wenda ko abantu batinya bigatuma ibi bintu bicika burundu? Please i beg you.
Ibi bintunta ntago iri iby’abantu bazima koko uwakarabye amarazo aba amaze kuba nk’ikivume harakenewe ubuvuzi bundi bwihariye bwo kuvumura abantu nk’aba.
@Nemeye! Ibyo uvuga birashoboka cyane! Ibi bintu ntabwo aribyo kabisa! @Umuseke.com mudufashe kdi mumenyeshe Police ko aya makuru atariyo! Twayanze kabisa! Birashoboraka ou pas! ko yabishye! arko hari abandi bantu babiri inyuma! Ashobora kuba ashaka gukingira ikibaba umuntu wabishe! cg ubirinyuma kuko aziko yari YARAKATIWE BURUNDI kdi NTAKINDI GIHANO KIYIRENZE! Akumva ko baramusubiza muri Gereza gusa! Et c’est fini! Ubiri inyuma akaba arigaramiye! Please, keep on…!
birakabije inzego z’ubutabera zishakishe abandi kuko nibyumvikana kuntu turinda impanuka muhanda no mungo abantu bakica abandi bamukatere urumukwiriye gusa ababaze ababo bihangane
uyu mugabo ahanwe byihanukiriye kandi bibere abandi isomo
uwo mwicanyi ahanwe bimwe by’intangarugero ndetse bazanamuhanire muruhame
mbere yo guhana umwicanyi, bahere ku wamucikishije gereza mbona ari we ufite uruhare rukomeye
uwamucikishije niwe ukwiye guhanwa nyabyo.
Murakoze pe ubwo rero muratwumvisha ko urubanza rwarangiye Murekeraho Gu tekinika niba akazi kabananiye mwegure . Muzabeshye abahinde , nwikinisha abantu bibabariye Nimushake abo bicanyi
Ntabwo bishoboka ko umuntu yica abantu batandatu nta numwe utatse. Ubuse aha iyi nzu yubatse nta bantu baturanye ngo babe barashoboye kumva abana bataka? Niyo batatabara ariko bashobora kuvuga uko byagenze. Ese nta banyerondo baba muri uwo mudugudu? Ibi bintu birimo ikinyoma, Police nikore itohoza ryimbitse.
Reka reka bamukande arabivuga byose.iyi mpehe ifite akabavu gato gutya yishe abantu ntagikomye?yatorotse gereza afite mission yo kubamaraho uwayimuhaye ashakwe abonwe iyo ni mitwe idashobora gutogota na gato.
ndababayeeeeee cyaneee!!!!ubwicanyi bw indengakamere…nkuyu muntu muzamuhaniha iki???ko nu bundi yari yarakatiwe burundu…kandi ntacyo bya mwigishije!!!mubona prison atarizo ahubwo abantu bacuriramo imigambi mibi???jyewe ku bwajye mbona ntacyo gufugwa byamumariye!!!nibamuvane muri societe ya abantu bazima bashobora no kugororwa !!!!bamukatire igihano cy urupfu kuko ntabumuntu afite n igikoko!!!!kandi leta nidahagurukira ibi bibazo byo kwicana gutya byadutse mu Rwanda hazongera habe ubundi bwicanyi ndenga kamere mu gihugu cyacu!!kuko biragaragara ko hakiri ubushake bwo kwicana mu bantu!!!
ariko Leta itegereje iki kugira ngo isubizeho igihano cy’urupfu? na cyane ko nta mpamvu ifatika yatumye bagikuraho? abagyinga nkaba kutabarasira muruhame nibyo bituma ubwicanyi budacika mugihugu. iyo aza kuba yarakatiwe urwo gupfa nyuma yo kwica uriya munyonzi, uyu muryango ntuba urinze kuzima nkuko byagenze. turashaka referendum tukamenya icyo abanyarwanda batekereza kugihano cy’urupfu (nkuko bazatubaza icyo dutekereza kuri manda z’umukuru w’igihugu). ibi nibibazo bikomeye tugomba kubifatira ingamba zikomeye kandi guverinoma ntigomba kujenjekera iki kibazo.nibuka kera muri za 98 abasirikare bakoreraga amakosa abanyagihugu mu majyaruguru babazanaga muri stade bakabarasa urufaya; byabaye nka kabiri ntawongeye, nubu tubikoze gutyo ntawakongera gukinisha kwica mugenzi amuziza akamama. jyewe niko mbibona namwe muzambwira
None se ibi ni ibiki!!!!! mumfashe gushaka igihano gikwiye uyu muntu, muzi ko igihano kibaho kiruta ibindi mu Rwanda ari GUFUNGWA BURUNDU none uyu yari asanzwe afite icyo gihano, kd wasanga icyaha yari yakoze ntaho gihuriye na gato n’iki yakoze (aya mahano), baramusubizayo cg harashakwa ikindi gihano? ubundi rero hari abantu bameze nk’abantu ariko atari bo niba biriya bihano bireba abantu uyu we ndabona akwiye bindi.
Uyu muntu avuge n’abamufashije kuko ibyo yakoze bigoye kubyumva gusa abbishinzwe babimubaze kandi bage babidutangariza kuko biraturenze.
None se urangirango niyo agitangira kwica ?
None se urangira ngo niyo agitangira kwica ? birabaje cyane inzira karengane imana izabakire mubayo
None se urangira ngo niyo agitangira kwica ? birabaje cyane inzira karengane imana izabakire mubayo ibi nubunyamaswa.
Jyewe ndabona ibi bintu atari gusa kuko nanjye sinajyaga nemera igihano cy’urupfu ariko ndabo no kumwica byoroshye ahubwo akwiye kubambwa kuko birarenze sinzi icyo abanyamategeko batagereje kuko ubugome buzakomeza kwiyongera gufungwa se abantu bashize ahaaa nibafatirane.