Digiqole ad

Abakuru n’Ababyiruka ntibumvikana ku byitwa ‘Tattoo’ byadutse

Iterambere niko ababyiruka bo babyita, ababyeyi ariko siko babibona. Kuri bo ni ikibazo ko umwana w’imyaka 16, 17, 18 cyangwa 20 atangira gushushanya ibyo akunda ku mubiri we ngo ni ibigezweho.

Bamwe nta cyo bibatwaye gushyira tattoo zabo ku karubanda
Bamwe nta cyo bibatwaye gushyira tattoo zabo ku karubanda

Kwishushanyaho ku mubiri ‘tattooing’ ntabwo ari ibintu by’abanyarwanda, ntabwo ari umuco nyarwanda. Kera mu Rwanda habagaho ibyo bitaga “Guca Imanzi z’ubwiza” bigakorwa umubiri usharurwaho bikaba nk’akarango k’ubwiza bw’umubiri.

Ntabwo Tattoo zasimbuye ibi. Ahubwo ni ibishushanyo bikoreshwa amarangi yabugenewe bishyirwa ku mubiri bikomoka mu mahanga ya kure.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Umuseke bagaragaza impungenge zabo ku bana bari kubyiruka bishushanyaho cyangwa biyandikaho ibintu bitandukanye ku mubiri wabo.

Kugeza ubu mu Rwanda ntabwo birasaakaara cyane, urubyiruko rw’abahungu (cyane cyane) n’abakobwa usanga bishushanyaho ku bice byaho by’umubiri bitaboneka cyane. Gusa hari abandi bashize amanga usanga barashushanyije amaboko yose cyangwa ku maguru nk’uko bikunze kugaragara mu byamamare za Amerika na burayi.

Callixte Byegeka afite abana bane, umwana we umwe w’umuhungu w’imyaka 19 afite bene ibi bishushanyo ku kaboko ke k’iburyo ngo yashyirishijeho i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Byegeka ntabwo yabanje kubyumvikanaho n’umwana we akibimubonana. Habayeho kumucyaha nk’uko abivuga ariko umwana amubwira ko byarangiye kuko bidashobora gusibika mbere y’imyaka 10.

Undi mubyeyi w’umugore utashatse kutubwira amazina ye, avuga ko umukobwa we w’imyaka 21 yishushanyijeho ikinyugunyugu kinini hejuru y’ikibuno, ibi ngo yabibonye hashize umwaka urenga agifite.

Ati “ Ntabwo nabyumvaga, namucishijeho akanyafu kandi ari inkumi ariko ambwira ko ari hahandi bidashobora gusibika. Ni ikibazo kidukomereye nk’ababyeyi.”

Icyo aba babyeyi bahuriraho ni uko kwishushanyaho ku bana babo bituma biyumva kuba abo batari bo no kuva ku muco n’indangagaciro z’umunyarwanda.

Tattoo ku mwana ukibyiruka kuri aba babyeyi ngo ni ikosa rikomeye kuko usibye kuba atesheje agaciro umubiri we igihugu cyacu aho kigeze uyu munsi atari aho guha agaciro umubiri ushushanyijeho amabara.

Umwe mu rubyiruko rufite tattoo nyinshi ku mubiri waganiriye n’Umuseke, avuga ko yitwa Kab Frank, kuri we kugira ibishushanyo ku mubiri ngo ntacyo bitwaye, ahubwo ikibazo kigirwa n’abatabifite.

Ati “ Ikibazo kigirwa n’abatabifite bafite imyumvire ya cyera. Niba ukunda ikintu ukagishushanya ku mubiri wawe hari ikibazo?, hari uwo uba ubangamiye?

Umukobwa w’imyaka 26 ufite tattoo mu rutugu rw’ibumoso utashatse ko dutangaza amazina ye, avuga ko yishyizeho tattoo y’akanyamaswa akunda.

Ati “Kuri njye numva ntawe bikwiye kubangamira. Gusa mbona abantu bakuru benshi banyibazaho iyo bayibonye. Mbona ari imyumvire y’abantu itarahinduka ngo bumve ko igihe turimo atari igihe cya kera.”

Tattoo y'umwe mu bakobwa bazwi mu Rwanda iri hejuru y'ikibuno cye
Tattoo y’umwe mu bakobwa bazwi mu Rwanda iri hejuru y’ikibuno cye

Byegeka Callixte ntabyumva atyo, kuri we umuryango nyarwanda ntabwo uragera aho umeze nk’uko abana b’ubu batekereza.

Ati “Abana birirwa bareba za televiziyo na Internet, bakabona imibereho y’abazungu bagashaka kumera nkabo. Ibi ntibikwiye, iwacu mu Rwanda umubiri w’umwana ukibyiruka ntabwo ari umubiri we gusa, ni umubiri w’umuryango.

Mu muco wacu turacyabona umuntu tukamubonamo umuryango we, iyo ubonye umwana w’umukobwa wishushanyijeho ku mubiri, icya mbere wibaza ni aho avuka, ababyeyi be, umuryango we. Abo bana rero bakwiye kumenya ko baba bahesha isura mbi imiryango yabo. Kereka niba yo ntacyo biyibwiye.

Mu gihe aba babyiruka bagaragaza ko abakuru imyumvire yabo kuri ibi bishushanyo ku mubiri ari iya cyera itajyanye n’igihe bagezemo, ababyeyi bo bakomeje kugaragaza impungenge zabo zo; guta umuco, gusebya imiryango, kwigira abo batari bo n’ibindi kubera ibyo bishushanyo.

Ababishushanya ku mubiri bo mu Rwanda bakomeje kubona abakiliya benshi kuko ngo ababagana biyongera umunsi ku munsi.

Ibi ntabwo ari umuco w'u Rwanda/ photo beyondblake
Ibi ntabwo ari umuco w’u Rwanda/ photo beyondblake

Ngiyo imwe mu ntambara itoroshye hagati y’umuco n’ibigezweho.

Wowe ubona kwishushyanyaho bikwiye ku mwana w’umunyarwanda ubishaka?

Wumva se abakuru bo ibyo bavuga bifite ishingiro?

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko kuki mutari no kuvuga ingaruka zo kubishyira ku mubiri. Wenda mu Rwanda sinzi technology babishyirishaho, ariko ahandi ibi bijyana n’indwara nka Hepatitis C ndetse no kwandura HIV. Abo bakurikirana ngo kwiyandika ku mubiri bagakwiye no kumenya ko bahavana imbwa yiruka. Ikindi ni uko uwandika ku mubiri w’umwana mutoya, ari kimwe n’umugurisha inzoga nawe yagombye guhanwa.

  • ariko mubuykuri dukuyeho ibi twita uburenganzira bwumuntu bwo gukora ibyo ashaka yewe menya nibibica ngo ari ntakibazo, izi tattoos niki zongera kubyo bari byo kubwiza cg ububi bwabo, ahubwo ko akenshi usanga abazikoze nabi zibabyaria amazi nkibisusa , ngayo ama cancer nibindi birwara byuruhu bidakira , ngo ni uburenganzira da!

  • ibi sibyiza

    • Umunyamakuru wanditse iyi nkuru yakagombye no kwandi ibibi cg ingaruka ziyi tatoo  ababisoma bakamenya ububi byayo noneho bakanagira uburyo babyirinda . naho kwandika gusa nta uterekanya ububi ntabwo aribyiza.

  • Sibyiza na gato nange ndi murubyuruko mubato bitwa abubu ariko ibi nubuswa cyane ababikora sinababuza ariko ndabigaya gusa ibyo byimyaka myinshi ngo bitera indwara za cancer zuruhu cg hepatite ikindi nabashije kumenya nsomye ibimenyetso by’igihe giheruka nibyo byo kwiyandika ku mubiri birimo kuko ni ama signe sataniques abatabizi muzasome ibya illiminati byose na tatoo muzasanga irimo ngaho mbifurije gukizwa ababikora

Comments are closed.

en_USEnglish